Mu bashaka kuboneza urubyaro 19% ntibabigeraho

Ubushakashatsi bwa DHS (Demographic and Health Survey) buheruka bwerekanye ko mu Rwanda 19% by’abashaka kuboneza urubyaro batabigeraho kubera impamvu zinyuranye.

Ibyo byagarutsweho kuwa kane tariki 21 Ugushyingo 2019, ubwo umuryango Imbuto Foundation ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), bagiranaga ikiganiro n’inzego zitandukanye mu mujyi wa Kigali, cyari kigamije kugaragaza politiki y’igihugu ijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ubw’abana no kwita ku bangavu n’ingimbi.

Ubwo bushakashatsi kandi bwerekanye ko abangavu baterwa inda bakomeje kwiyongera kuko bari 6.2% muri 2010, umubare urazamuka bagera kuri 7.3% muri 2014-2015.

Ibiganiro byitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
Ibiganiro byitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye

Ikindi ni uko 32% gusa by’abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 15-19 ari bo bonyine bakoresha uburyo bugezweho bwo kuboneza urubyaro.

Kuba hakiri abantu benshi bataboneza urubyaro kandi babikangurirwa, ngo biterwa n’impamvu zinyuranye zirimo n’imyumvire, nk’uko bisobanurwa na Karamage Eliphaz, umukozi wa RBC mu ishami ry’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana.

Agira ati “Hari abagifite imyumvire ikiri hasi ku kamaro ko kuboneza urubyaro, hari abo bigora kubyumvikanaho n’imiryango yabo cyangwa abatinda gufata icyemezo cyo kujya kwa muganga.

Kumenya iyo mibare ni ingenzi rero kuko bituma twongera ubukangurambaga bityo na bo bakaba bakwitabira icyo gikorwa”.

Icyakora hari abandi bavuga ko hari n’abatinya kujya kubonereza urubyaro hafi y’aho batuye, cyane cyane urubyiruko nk’uko byemezwa na Uwayezu Epiphanie, umwe mu rubyiruko rwari muri ibyo biganiro.

Ati “Urugero ni nk’aho urubyiruko rwanga kujya kuboneza urubyaro ku bajyanama b’ubuzima kandi rubikeneye. Bibatera isoni kuko abo bagannye baba babazi bakanga ko babibwira ababyeyi babo cyangwa bakabataranga mu gace batuyemo, bagahitamo kubyihorera kandi batareka gukora imibonano mpuzabitsina”.

Ibyo ngo ni byo bituma abaturage biyongera cyane mu Rwanda, kuko ubu ubwiyongere bwabo buri kuri 2.6% buri mwaka, ariko bikaba biteganyijwe ko buziyongera ku kigero cya 50% mu myaka 15 iri imbere nk’uko DHS ikomeza ibyerekana.

Umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n’imibereho y’abaturage, Umutoni Gatsinzi Nadine, avuga ko kugaragariza abantu iyo politiki bifitiye akamaro igihugu.

Umuyobozi w'umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe bukungu n'Imibereho, Umutoni Nadine
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe bukungu n’Imibereho, Umutoni Nadine

Ati “Kumenya iyi politiki n’ingenzi, cyane ko hari za gahunda zinyuranye zo kwigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, tutareba abantu bakuru gusa ahubwo tugera no ku rubyiruko. Uko ni ko tuzabasha guhagarika ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage, cyane cyane kurandura ikibazo cy’inda zitateganyijwe mu bangavu”.

Umuyobozi mukuru wungirije wa Imbuto Foundation, Umutesi Géraldine, avuga ko kugira ngo iyo politiki igere ku ntego ari uko abantu bayigira iyabo.

Ati “Ubukungu bwacu bureberwa ku muturage ari yo mpamvu agomba kumenya iyi politiki, abantu bakayigira iyabo kugira ngo serivisi zigere kuri wa muturage zigenewe no ku mubyeyi n’umwana. Ibyo ni byo bizatuma ubuzima bw’abana burengerwa hakagabanuka impfu zabo”.

Umutesi asaba ko habaho guhuza ibikorwa bigenerwa umuturage kuko ari we bose bakorera
Umutesi asaba ko habaho guhuza ibikorwa bigenerwa umuturage kuko ari we bose bakorera

Ati “Ikindi ni uko hagomba kubaho guhuza ibikorwa bireba abaturage, ntusange umwe akora ibye undi ibye kuko uwo dukorera ari umwe. Ubwo bufatanye ni bwo buzatuma ibikubiye muri iriya politiki bishyirwa mu bikorwa”.

U Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu kugira abaturage benshi kuri kilometero kare (km2), ubu bakaba ari 416, ubushakashatsi bukagaragaza ko bazakomeza kwiyongera nubwo hari ingamba zifatwa, ku buryo muri 2032 bazaba bageze kuri 667/km2.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gusa Abanyarwanda basigaye bagerageza kuringaniza urubyaro,cyanecyane abantu bize.Usanga benshi batarenza abana 3.Gusa abaturage batize benshi baracyabyara cyane kubera ubujiji.Benshi bibaza umubare w’abantu bashobora gutura ku isi.Dore igisubizo:Uyu munsi isi ituwe n’abantu 7.5 billions.Isi Nshya dutegereje dusoma muli 2 Petero 3:13,ishobora kuzaturwa n’abantu barenga 100 billions icyarimwe.Impamvu nuko Ubutayu (desert) bugize 1/3 cy’isi uyu munsi,buzavaho burundu nkuko Yesaya 35:6 havuga.Ikindi kandi,isi yose izaba ifite ifumbire,yera yose.Iyo si izaturwaho n’abantu bumvira Imana,kubera ko abakora ibyo Imana itubuza bose izabakura mu isi nkuko Imigani 2:21,22 havuga.

hitimana yanditse ku itariki ya: 22-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka