Mme Jeannette Kagame yahawe igihembo kubera ibikorwa bya kimuntu

Madame Jeannette Kagame yahawe igihembo n’umuryango Team Heart, kubera uruhare rwe mu bikorwa bya kimuntu.

Iki gihembo yagihawe ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 19 Gicurasi 2016, mu Mujyi wa Boston muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, mu gikorwa cyo gukusanya inkunga yo kubaka ibitaro bya mbere bivura indwara z’imitima mu Rwanda.

Mme Jeannette Kagame ashyikirizwa iki gihembo.
Mme Jeannette Kagame ashyikirizwa iki gihembo.

Uyu muryango wamugeneye iki gihembo kuko umufata n’umuntu ugaragaza uruhare mu gutuma habaho umuryango muzima, agakora ibikorwa by’urukundo mu gihugu cye no hanze yacyo.

Iki gihembo agihawe kubera uruhare agira mu guteza imbere ibice bitandukanye by’Umuryango Nyarwanda, birimo Ubuzima, Uburezi, urubyiruko n’iterambere ry’ubukungu. Ibi bikorwa byinshi abigiramo uruhare abinyujije mu muryango yashinze wa Imbuto Foundation.

Umuryango Team Rwanda usanzwe ukora ibikorwa by'ubuvuzi bw'imitima mu Rwanda.
Umuryango Team Rwanda usanzwe ukora ibikorwa by’ubuvuzi bw’imitima mu Rwanda.

Mu 2002, Madame Jeannette Kagame kandi yanashinze umuryango uhuriweho n’abagore b’abakuru b’ibihugu muri Afurika urwanya Sida yise Organization of African First Ladies against HIV/AIDS (OAFLA), aranawuyobora kuva mu 2004 kugeza muri 2006.

Umuryango Team Heart ukorera mu Rwanda aho usanzwe ukora ibikorwa by’ubuvuzi by’umutima ku bantu badafite ubushobozi.

Bamwe mu bavuwe imitima nabo nari batumiwe.
Bamwe mu bavuwe imitima nabo nari batumiwe.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Congratulations First Lady! Turakwishimira kandi turagukunda! Tuzishimira cyane kubona ibi bitaro byuzuye, ni ukuri muzaba mukoze igikorwa cy’indashyikirwa. Imana ijye ikomeza ibaduhere imigisha itagabanyije.

twizeye yanditse ku itariki ya: 21-05-2016  →  Musubize

Nyagasani ndagushimira wowe waduhaye umubyeyi nkuyu Jeannette akatubera umubyeyi nyawe , impfubyi zikamwibonamo zikumva ari mama wazu biranyura cyane, karame imyaka ibihumbi mama wacu

emelyne yanditse ku itariki ya: 21-05-2016  →  Musubize

Dushimire cyane Team Heart na Jeanette Kagame, ku gikorwa cyiza bateguye cyo kubaka ibitaro bivura umutima. u Rwanda ruzaba ruteye imbere cyane, mu buvuzi, dukomeje ya gahunda yacu y’iterambere rirambye. Ubuyobozi bwiza burya igihugu cyibahabwa n’Imwana! Imana yabaduhaye ikomeze ibahe imbaraga turacyabakeneye batugeze kuri byinshi biri imbere.

Karekezi yanditse ku itariki ya: 21-05-2016  →  Musubize

Dushimire cyane Team Heart na Jeanette Kagame, ku gikorwa cyiza bateguye cyo kubaka ibitaro bivura umutima. u Rwanda ruzaba ruteye imbere cyane, mu buvuzi, dukomeje ya gahunda yacu y’iterambere rirambye. Ubuyobozi bwiza burya igihugu cyibahabwa n’Imwana! Imana yabaduhaye ikomeze ibahe imbaraga turacyabakeneye batugeze kuri byinshi biri imbere.

Karekezi yanditse ku itariki ya: 21-05-2016  →  Musubize

Dushimira First Lady uburyo adahwema gushakisha icyateza imbere abanyarwanda, cyane cyane kuzamura abana b’abakobwa.

Yves yanditse ku itariki ya: 21-05-2016  →  Musubize

Ndashimira ahoze arabakinyi bikipe amavubi icyogitekereZo bafote cyokubonana na nyakubahwa wasanga bagiye kugira icyo bamarira ferwafa nibabahe imirimo bakore turebe icyobakongeraho mumupira?

habineza simaraxe yanditse ku itariki ya: 20-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka