Minisiteri y’Ubuzima yasabye Kiliziya Gaturika kwerekana uruhare rwayo mu ikumirwa ry’inda ziterwa abangavu

Kuri uyu wa gatatu, Inama y’Abepisikopi Gaturika yasohoye itangazo ryamagana itegeko rishya ryo gukuramo inda riherutse kujya hanze, ndetse inasaba amavuriro yayo yose mu gihugu kutazakurikiza iri tegeko.

Dr Gashumba asaba Kiliziya kugira uruhare rufatika mu kurwanya ihoterwa rikorerwa abana
Dr Gashumba asaba Kiliziya kugira uruhare rufatika mu kurwanya ihoterwa rikorerwa abana

Ingingo zombi mu gitabo gishya cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda; iya 123 na 124 zivuga ko gukuramo inda cyangwa kuyikuriramo umuntu ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Gusa ku rundi ruhande, ingingo ya 125 yo ivuga ko nta gihano no gukurikiranwa mu mategeko bibaho, iyo gukuramo inda byabayeho kuko uwari wasamye iyo nda ari umwana. Kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa se ubw’umwana nayo ni indi ngingo yiyongera ku zindi zemerwa n’iri tegeko.

Kiliziya yo ivuga ko gukoramo inda ari icyaha gikomeye imbere y’Imana kandi igiteye agahinda ari uko muganga ubundi wakabaye atanga ubuzima ariwe itegeko ryemerera gukora icyo gikorwa.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu kane, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yavuze iryo tegeko ryagiyeho kugira ngo hasigasirwe ubuzima.

Yagize ati “Nta gishya cyaje muri iri tegeko kuko impamvu zo gukuramo inda zari ziri mu mategeko yacu ntabwo zahindutse. Impamvu iri tegeko ryagiyeho, ni ugusigasira ubuzima bw’abanyarwanda, mu kurinda ubuzima bw’uwo mubyeyi wari ugiye guhitanwa n’iyo nda, cyangwa se wa mwana wasamye inda atarageza igihe.”

Itegeko rivuga ko ushaka gukurirwamo inda abisabira uburenganzira bigasuzumwa.

N’ubwo bimeze bityo ariko, Kiliziya yo isanga nta mpamvu akwiye guhabwa ububasha bwo kuvutsa ubuzima undi, yewe kugeza no ku rusoro rukiri mu nda.

Minisitiri Gashumba yavuze ko Kiliziya Gatursika ifite uburenganzira bwo kutemera iby’iryo tegeko, gusa ayisaba kurushaho kugaragaza uruhare rwayo mu gukumira ibituma abantu baterwa inda batifuza.

Ati “Abandi bafite uburenganzira bwo kutabyemera ariko abaturage bacu iyo tubigishije barumva. Ikindi abo bose bavuga ko batabyemera, bagaragaze uruhare mu kwirinda bya bibazo. Bagaragaze uruhare mu kwirinda amakimbirane atuma abana bafatwa ku ngufu n’ihohotera ryiyongera.”

Kugeza ubu Kiliziya Gaturika ifite ibigo nderabuzima n’ibitaro bisaga 118 mu gihugu hose.

Si ubwa mbere ifata umwanzuro uvuguruza gahunda za leta, kuko mu 2016 yahagaritse mu mavuriro yayo yose serivisi zitari iza gakondo zikoreshwa mu kuboneza urubyaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndasubiza Minister Diane.Ni gute usaba Gatolika gushaka umuti w’inda ziterwa abana,kandi nayo ishinjwa gufata abana KU NGUFU(pedophily)??Dore ingero:Abapadiri ibihumbi n’ibihumbi ku isi baregwa gusambanya abana,abakobwa n’abagore.Muribuka Abasenyeri 34 bo muli Chili bose baherutse kwegura kubera ubusambanyi.Cyangwa Cardinal George PELL wo muli Australia,Vatican’s number 3,ushinzwe Amafaranga yose yo kwa Paapa uherutse kujyanwa mu nkiko.Ashinjwa ubusambanyi n’abana 50 yabikoreye.Abenshi ni Choir Boys.Utibagiwe na Cardinal Donald WUERL wayoboraga Archdiocese ya Washington DC,uherutse nawe kwegura kubera iyo mpamvu.

Tuyizere yanditse ku itariki ya: 26-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka