MINISANTE yatangije ikinyamakuru cy’ubuzima

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangije ikinyamakuru (magazine) kizaba gikubiyemo amakuru y’ubuzima asesenguye kuko azaba yanditswe n’inzobere muri urwo rwego kikazafasha abayakeneraga kuyabona bitabagoye.

Minisitiri Gashumba avuga ko icyo kinyamakuru kizaba kirimo amakuru yizewe y'ubuzima
Minisitiri Gashumba avuga ko icyo kinyamakuru kizaba kirimo amakuru yizewe y’ubuzima

Icyo kinyamakuru cyiswe ‘Public Health Bulletin’ kizajya gisohoka kabiri mu mwaka, nomero yacyo ya mbere ikaba yasohotse ku mugoroba wo kuri uyu wa 30 Mata 2019, mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro icyo kinyamakuru, wayobowe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba.

Icyo kinyamakuru cyanditse mu buryo bwa gihanga ku buryo gitanga amakuru yimbitse anyuranye ku buzima, uretse Abanyarwanda n’abanyamahanga bakaba bayifashisha, nk’uko bitangazwa na Dr Mutesa Léon, umwanditsi mukuru wacyo akaba n’umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda.

Agira ati “Amakuru y’ubuzima yajyaga anyura mu binyamakuru bisanzwe, agatangwa mu buryo atari ubwa gihanga (scientific). Ibyo ntibiba biri ku rwego mpuzamahanga ku buryo n’abandi bantu babigenderaho wenda bashaka kumenya imibare ku burwayi runaka, azaba ari amakuru yuzuye ku buzima”.

Yongeraho ko icyo inkuru zizaba zanditswe n’abashakashatsi ariko kandi hakaba n’akanama kazajya kabanza kuzisesengura ku buryo ibinyamakuru bisanzwe byacyifashisha bikuzuzanya.

Abayobozi batandukanye bahawe nomero ya mbere y'icyo kinyamakuru
Abayobozi batandukanye bahawe nomero ya mbere y’icyo kinyamakuru

Ati “Umushakashatsi ashobora kwandika inkuru ku kibazo cyangwa indwara runaka ariko ntiduhita tuyisohora kuko hari akanama kagomba kubanza kuyisuzuma, igatangwaho ibitekerezo. Bituma hasohoka ibintu binononsoye n’ibindi binyamakuru byakoresha mu rwego rwo kuzuzanya”.

Ikindi ngo icyo kinyamakuru kizajya gifasha abafata ibyemezo ku buzima ku rwego rw’igihugu kuko kizaba gikubiyemo amakuru yose y’urwo rwego aturuka hirya no hino mu gihugu.

Ku ikubitiro nimero ya mbere y’icyo kinyamakuru isohotse yanditse mu rurimi rw’Icyongereza ariko ngo kizajya gishyirwa no mu Kinyarwanda nk’uko Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba yabigaragaje.

Ati “Ni ngombwa ko gisohokamo inkuru zanditse mu Kinyarwanda, turimo kubyihutisha kugira ngo abaturage batozwe gusoma inkuru z’ukuri zirebana n’ibibakorerwa cyane cyane mu buzima. Ni na ho bazamenyera n’ibishya bigenda bivumburwa”.

Icyo gikorwa cyitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
Icyo gikorwa cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye

Arongera ati “Ni umuyoboro mwiza rero wo gutanga amakuru ku buryo ubishaka wese yayanyuzamo ariko agasohoka yabanje gusesengurwa n’abantu benshi, bityo Abanyarwanda bakabona amakuru yizewe”.

Inama y’ubwanditsi bw’icyo kinyamakuru igizwe n’inzobere z’abaganga n’abarimu muri za kaminiza zitandukanye, ndetse ikaba inarimo n’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi.

Dr Mutesa Léon, umwanditsi mukuru w'icyo kinyamakuru
Dr Mutesa Léon, umwanditsi mukuru w’icyo kinyamakuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka