MINISANTE irasaba ubufatanye bw’inzego muri serivisi zo kuboneza urubyaro

Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) yatangaje ko ikeneye ubufatanye bw’inzego zose bireba kugira ngo serivisi zo kuboneza urubyaro no kumenya ubuzima bw’imyororokere zigere ku baturage bose harimo n’abangavu.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Daniel Ngamije
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije

MINISANTE hamwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima bw’Imyororokere (UNFPA) batumiye abafatanyabikorwa baturutse mu nzego zitandukanye kuri uyu wa gatanu, babamenyesha ingamba isi n’u Rwanda by’umwihariko bafashe zo kugeza serivisi z’ubuvuzi n’ubuzima bw’imyororokere kuri bose bitarenze umwaka wa 2030.

Iyi nama ku ruhande rw’u Rwanda yasabye buri rwego kwerekana uruhare rwarwo kugira ngo umuhigo u Rwanda rwemereye mu nama mpuzamahanga ku baturage n’iterambere(ICPD5) yabereye i Nairobi muri Kenya mu kwezi k’Ugushyingo 2019 ugerweho.

Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi kuva muri 2017 kugera muri 2024 iteganya kongera ubukungu buturuka ku kugabanya ubwiyongere bw’abaturage, aho umubare w’abafata uburyo bwo kuboneza urubyaro bwa kizungu ngo ugomba kuva kuri 47.5%, ukagera nibura kuri 60% muri 2024.

MINISANTE yaganiriye n'abafatanyabikorwa batandukanye kuri gahunda y'ubuzima bw'inyororokere harimo no kuboneza urubyaro
MINISANTE yaganiriye n’abafatanyabikorwa batandukanye kuri gahunda y’ubuzima bw’inyororokere harimo no kuboneza urubyaro

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yagize ati "Turi mu biganiro kugira ngo imbogamizi zimwe zishingiye ku mategeko zibe zakurwaho, cyane cyane ku kubona serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ubu dufite ibihumbi bisaga 30 by’abangavu batwita buri mwaka".

Minisitiri w’ubuzima avuga ko mu bantu Ikigo cy’Ibarurishamibare(NISR) cyerekanye bagera kuri 14% bifuza serivisi zo kuboneza urubyaro ntibazibone, harimo n’abana b’abakobwa batarageza ku myaka 18.

Muri iyi nama yo gusuzuma aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa imyanzuro ya ICPD5 nyuma y’umwaka umwe rubyemereye i Nairobi, haje abahagarariye inzego zitandukanye barimo n’abashyiraho amategeko ndetse na Minisiteri y’Ubutabera.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yijeje ko hazabaho uruhare rwe mu gushyiraho amategeko no gukaza asanzweho, kugira ngo uburenganzira n’amategeko byubahirizwe.

Minisitiri Busingye na we yijeje ubufatanye mu guteza imbere ubuzima bw'umubyeyi n'umwana, yibanda ku gukumira inda ziterwa abangavu
Minisitiri Busingye na we yijeje ubufatanye mu guteza imbere ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, yibanda ku gukumira inda ziterwa abangavu

Iyi nama kandi yatumiwemo abangavu n’abakobwa bakiri bato baje kumva ibitekerezo n’ibyemezo bibafatirwa, barimo Byukusenge w’imyaka 18.

Byukusenge yagize ati "Numva ko kuri twe bitakwitwa kuboneza urubyaro kuko ibyo ari iby’abantu bakuru, ibyacu ni ukwirinda inda zidateganyijwe cyane cyane mu bangavu, twe turasaba uburyo butagira ingaruka ku mwana kandi bubasha kuboneka".

Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, Mark Bryan Schreiner, yashimye ko ikibazo cy’inda mu bangavu kitakiri mu biganza by’inzego zishinzwe ubuzima gusa, kandi akaba yizeza ko urwego ayobora ruzatanga umusanzu w’ubumenyi n’ibikoresho byatuma umugore n’umukobwa barindwa ihohoterwa no kubaho nabi.

Mu byo u Rwanda ruvuga ko rwagezeho rwubahiriza imyanzuro ya ICPD, ni uko hagiyeho amategeko yemerera uwatewe inda ku gahato, utagejeje imyaka y’ubukure cyangwa umurwayi wahitanwa n’iyo nda, kuyikuramo kandi akabikorerwa na muganga.

Minisiteri y’Ubuzima ikomeza ivuga ko yishimiye kuba ingengo y’imari ya Leta ingana na 15.8% ikoreshwa mu kwegereza serivisi z’ubuvuzi abaturage bose, ndetse ko zikomeje kongerwa ku rwego rw’ibigo nderabuzima.

Icyakora haracyashakwa ahantu hashobora kuva miliyoni 36 z’amadolari ya Amerika (aragera kuri miliyari 35 z’amanyarwanda) yafasha Leta kugeza ubuzima bwiza ku mubyeyi n’umwana (harimo servisi z’imyororokere) mu gihe cy’imyaka ine iri imbere.

Abatanga imiti na serivisi zo kuboneza urubyaro na bo bari bitabiriye inama kuri ICPD
Abatanga imiti na serivisi zo kuboneza urubyaro na bo bari bitabiriye inama kuri ICPD
MINISANTE yasabye abahagarariye inzego zitandukanye kuyifasha gushyira mu bikorwa umwanzuro uteza imbere ubuzima bw'umubyeyi n'umwana, harimo serivisi z'ubuzima bw'imyororokere
MINISANTE yasabye abahagarariye inzego zitandukanye kuyifasha gushyira mu bikorwa umwanzuro uteza imbere ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, harimo serivisi z’ubuzima bw’imyororokere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka