MINAGRI yabujije abantu kurya amafi yipfushije

Nyuma y’uko mu mugezi wa Mukungwa hagaragayemo amafi menshi yapfuye icyayishe Kikaba kitaramenyekana, Minisiteri y’ ubuhinzi n’ubworozi MINAGRI, yasabye ko abantu bakwirinda kurya ayo mafi birinda ingaruka yateza.

MINAGRI yabujije abantu kurya amafi yipfushije
MINAGRI yabujije abantu kurya amafi yipfushije

Guhera tariki 21Nzeli 2018, mu mugezi wa Mukungwa hatangiye kugaragaramo amafi menshi yipfushije bitera abaturage baturiye uyu mugezi urujijo.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Mukeshimana Geraldine yatangaje ko kuri uyu wa 22 Nzeli 2018, hasuwe aho umugezi wa Mukungwa unyura hose mu Mirenge ya Muko, Rusasa, Nkotsi, Rugero, Rwaza na Shyira, bigaragara ko nta yandi mafi yapfuye ari kugaragara muri uyu mugezi.

yanavuze kandi ko hanakozwe igenzura mu yindi migezi ifite aho ihurira na Mukungwa, nk’Akagera an Nyabarongo naho basanga nta mafi yapfuye ahagaragara.

Mu gihe hagikurikiranwa icyaba cyateye iki kibazo, Minisitiri Mukeshimana ashingingiye ku itegeko No 58/2008 ryo kuwa 10 Nzeli 2008; rigena imutunganyirize n’imicungire y’ubworozi bwo mu mazi n’ uburobyi mu Rwanda ingingo yaryo ya 11, yasabye abaturage kwirinda ibi bikurikira.

Abakora uburobyi basabwe kutaroba amafi bakoresheje ibintu byose bihumanya bigamije kuyobya ubwenge amafi, kuyananiza cyangwa kuyica.

Minisitiri Mukeshimana yanibukije abantu kwirinda kujugunya Imyanda inyuranye mu nzuzi, anasaba ko ntawe ukwiye kurya amafi yipfushije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nje mbona basuzuma ago mafi Baka Reba Nina ntacyo yaba yariye kuko numva bida sobanu nse uburyo yaba yamfuye ikindi abaturiye ahongaho baje barinda icya yahunga banya murakoze!

mbarushimana junia yanditse ku itariki ya: 23-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka