MIGEPROF yavuze ko ababyeyi ba Mugisha na Valens bareze neza
Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yaburiye Abanyarwanda ko bakwiye kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, kugira ngo impano za benshi muri bo zitazabaheramo.
MIGEPFROF ivuga ko umwana wese ashobora kuvamo igihangange nk’uko bamwe mu rubyiruko bari kwitwara neza mu isiganwa y’amagare rya Tour du Rwanda ririmo kuba.
Samuel Mugisha na Valens Ndayisenga ni bamwe mu bakinnyi bakiri bato bari kuzamuka neza mu ruhando rwa siporo, babikesha impano bakuranye bakanayitozwa.
MIGEPROF nk’umuterankunga wa Tour du Rwanda nayo yifashishije uru rubyiruko mu kwibutsa Abanyarwanda kurera neza, kugira ngo igihugu gikomeze kirere abafite impano zizakigeza kure.
Mu butuma irimo gutanga, MIGEPROF irakangurira ababyeyi n’Abanyarwanda muri rusange kurwanya imirimo y’ingufu ikoreshwa abana no kubarinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Pamela Mudakikwa ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri MIGEPROF ni umwe mu barimo gutambutsa ubu butumwa aho iri siganwa riri kunyura hose mu gihugu.
Agira ati “Usanga mu gihugu hakigaragaragara ibibazo nk’ibyo nko gukoresha abana mu birombe, mu mirima y’icyayi, ibyo byose bikababuza kwiga.
"Ibi byose ariko bitangirira ku kubahiriza uburenganzira bw’ibanze bw’umwana kuva akivuka harimo kumwandikisha mu bitabo by’irangamimerere akivuka, kumuha uburezi kumuvuza n’ibindi."
Asobanura ko umwana ukiri muto aba atazi icyo azavamo, bityo bikaba ari inshingano z’Ababyeyi kumuyobora.
Ati "Ni wowe ugitegura umuha uburenganzira bwe bwose. Wenda yazatwara Tour du Rwanda, yazamura bendera ry’u Rwanda ku isi hose. Rero nitutabarinda uyu munsi nta cyizere cy’ejo hazaza.”
MIGEPROF izakomeza kugeza ubu butumwa ku Banyarwanda bazaba baje kwihera ijisho iri siganwa rizenguruka u Rwanda mu gihe cy’icyumweru, kuri ubu risigaje uduce dutatu ngo rigere ku musozo.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyokoko kd nibyiza ko se ufitumwana angomba kumushishikariza ikigikorwa yuko nikiza;cyanekonage ndamufite mporanifuzayuko yazaba nka mugisha! murakoze kd turabakunda cyane.