Menya uko amakara yagufasha gukesha amenyo

Bimenyerewe ko abantu bakoresha imiti y’amenyo inyuranye mu rwego rwo kuyasukura ndetse no kuyarinda indwara zitandukanye, ariko hari n’abakoresha imiti y’amenyo ikozwe mu makara kugira amenyo yabo arusheho gucya cyane.

Ku rubuga www.healthline.com , bavuga ibyiza byo gukoresha amakara neza harimo kuba akesha amenyo, akayakuraho ibizinga, no gutuma umuntu agira umwuka wo mu kanwa uhumura neza.

Gusa icyo kuba akuraho ibizinga ku menyo, bavuga ko ibyiza ari uko yakoreshwa nyuma y’uko umuntu yavuye kuyogesha kwa muganga wabyize, kandi agakoreshwa rimwe na rimwe.

Ku rubuga https://www.santemagazine.fr/ basobanura ko n’ubwo amakara azwiho kuba akesha amenyo, ibyiza ari ukuyakosha uko bikwiriye, kuko bitabaye ibyo, ashobora no kwangiza amenyo.

Bavuga ko iyo amakara akoreshejwe igihe kirekire mu koza amenyo, ashobora kwangiza ubuzima bw’amenyo, akavanaho akantu kaba ku menyo kayarinda kakanatuma arabagirana kitwa “émail”,.

Ikindi kandi ngo amakara akoreshejwe igihe kirekire ashobora gutera ibizinga ku menyo cyangwa no ku rurimi. Ibyiza rero ni uko mbere yo kuyakoresha umuntu yabanza kubaza umuganga w’amanyo.

Ikibazo gikomeye ni uko ako kantu gatwikira amenyo kitwa “émail”, iyo kangiritse biba birangiye ntikagaruka nk’uko bigenda ku ruhu cyangwa se ku magufa, kuko iyo umuntu akomeretse ku ruhu ashobora gukira, uruhu rukongera rukamera rugaterana ndetse n’amagufa ashobora kuvunika nyuma agaterana.

Kuri urwo rubuga bavuga ko ubushakashatsi bugikomeje, kugira ngo barebe niba hari ikindi kibazo cyaba giterwa no kogesha amenyo amakara. Ariko bajya inama ko mu gihe ubushakashatsi bukomeje, umuntu yajya akoresha amakara inshuro itarenze imwe mu kwezi.

Ku rubuga www.healthline.com, bvauga ko muri iki gihe ubucuruzi bukorerwa kuri interineti bugenda butera imbere, amakara na yo ndetse n’imiti ikozwe mu makara, ikaba iri mu bikunze gucuruzwa kuri interineti kubera abayakoresha mu kwita ku ruhu rwo mu maso (masks), n’abayakoresha mu koza amenyo kugira ngo arusheho kuba umweru.

Kuri urwo rubuga bavuga amakara yakozweho ubushakashatsi buhagije ndetse ubu hari abayakoresha mu kwivura indwara zinyuranye, ariko ubushakashatsi ku bijyanye n’ukuntu amakara atuma amenyo arushaho kwera ngo buracyari buke.

Gusa ngo ikizwi ni uko amakara akoreshejwe neza afasha mu kuvana ibizinga ku menyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabakunda kandi ndabakurikira

Kubwimana Noel yanditse ku itariki ya: 24-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka