Menya uburyo wafasha umuntu ufite indwara y’agahinda gakabije (Dépression)

Abantu benshi bakunze kugira indwara y’agahinda gakabije bikabatera kwiheba, kwigunga n’indi myitwarire idasanzwe ariko iyo atavuwe iyi ndwara ishobora kumuganisha ku rupfu.

Ikinyamakuru medscape.com kivuga ko indwara y’agahinda gakabije, ari indwara abantu benshi bakunda kugira bayitewe n’ibintu bibi byinshi bitandukanye baba barahuye na byo.

Mu gihe ubana n’umuntu ufite iki kibazo cy’indwara y’agahinda gakabije (dépression) ni ukugerageza kumwumva no kumenya ikintu cyamuteye ako gahinda ubundi ugatangira kumuhumuriza.

Gufasha umuntu wahuye niyi ndwara ni ukumenya kumutega amatwi ukamenya icyamuteye kugira agahinda gakabije ukabona gutangira kugenda umuganiriza umufasha kubona cya kintu cyamuhungabanyije nk’ikintu gisanzwe ndetse byaba ngombwa ukamuganiriza uburyo bwo kwiga kubana na cyo ariko kitamwangirije ubuzima. Umurwayi iyo abasha kuvuga bimufasha kugenda akira ibikomere buhoro buhoro.

Gukira iyi ndwara ni urugendo rukorwa buke buke kugira ngo bimufashe gukira neza abifashijwemo n’abajyanama mu by’ihungabana.

Iyi ndwara hari igihe igera ku rwego rwo hejuru ugasanga ubujyanama ari ngombwa ariko bugaherekezwa n’imiti.

Bimwe mu bimenyetso byakwereka ko waba wugarijwe na dépression, ku buryo mu gihe wakwisangaho kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso, ukwiye kugana inzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe zikagufasha. Bimwe muri byo ni ukumva ntacyo ukimaze, kurakazwa n’ubusa, kubura ibitotsi.

Ku rundi ruhande, no kuryama cyane bishobora kuba ikimenyetso cyo kwiheba no kwigunga bikabije, kunanirwa vuba, kurota inzozi mbi ndetse ziteye ubwoba, kumva ntacyo ushaka gukora, kumva ushaka kuba wenyine.

Mu gihe wumva utangiye kugira ibitekerezo byo kumva ushaka kuba wenyine, gerageza ushake uwo wizeye mwabiganiraho, kandi wirinde kuba wenyine igihe kirekire.

Igihe ubonye ibyo bimenyetso, ni byiza ko utangira guhindura imibereho wabagamo ariko ugashaka uwagufasha.

Niba hari ikitagenda neza mu rugo wituma kiguhangayikisha cyane, umukoresha cyangwa umukozi ku kazi wakubwiye nabi ni byiza kandi kwimenyereza kwita cyane ku byakuzanira umunezero.

Kwiga kubana neza n’abandi no kumenya gusenga bifasha kumva ugize amahoro y’umutima.

Niba ufite amahirwe yo kugira abavandimwe bishyiremo umwete mugirane umubano mwiza. Abantu bafitanye umubano uzira umwiryane n’abavandimwe babo, bagira ubuzima burimo ibyishimo.

Kuryama ugasinzira na byo biri mu bifasha umuntu kuruhuka neza ku buryo bimufasha na byo gukira indwara y’agahinda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Muraho,nakunze kugira ibibazo bikomeye ariko nkumva ntamuntu nakwizera ngo mubwire,naba numva naremerewe nkabyandika narangiza urupapuro nkaruca nkibwirako binduhuye,ubundi nkajya ahantu mbona ko ndijyenyine nkarira amarira menshi cyane,sinkunda abantu naseka kuko birambangamira,ngerageza kubihisha ariko nkunda kuba jyenyine nanga umuntu wamvugisha byinshi.Mfite ubwoba ko nshobora kuzasara.

alias yanditse ku itariki ya: 15-11-2023  →  Musubize

Mwiriwe neza! humura humura burikintu cyose kibaho kigira itangiriro ndetse n’iherezo rero ibyo byose bizarangira humura ndakumva urababaye cyne ndetse uraremerewe cyane ndetse umutima wawe wuzuye agahinda ariko uracyafite agaciro, uracyari umunyembaraga byonyine kwandika iyi Message nabyo n’ubutwari kuko uvuze ibikurimo ngo ubone ubufasha sinzi kuko iyi message igihe wayandikiye 2023 nuyu mwaka ishize ahari warakize cg se simbizi ariko hari bimwe twabwiwe haruguru byagufasha wabigerageza kandi haricyo byahindura ku buzima bwawe byiza

uracyafitiye iguhugu akamaro, umuryango uracyagukeneye, inzozi zawe ziracyagukeneye ibyo wifuza kugeraho byose uzabigeraho humura haracyari ibyiringiro Imana yemeye ko uza kw’Isi kubw’umugambi wayo mwiza kubuzima bwawe erega Impamvu uriho nanjye ndiho sikubw’impanuka ahubwo ni kubwumugambi w’Imana ibyo byose uri gucamo ni ubuhamya buzakomeza abandi igihe uzaba warabitambutsemo

Robert yanditse ku itariki ya: 28-02-2024  →  Musubize

ntiwihebe pe ndihano ngo ngufashe kubisohokamo nkumuntu wabibayemo ubu nkaba meze neza mbere yuko mbisohokamo nta muntu numwe wabashaga kunyumva bitewe n uko ngaragara moral nagagaza mubandi nkanumva uko bamerewe nkishyira mumwanya wabo nkabaha ninama ariko nge nkabura unyumva kuko abo nabwiraga ntibanyumvaga bambwiraga ko umuntu ufiteimyaka nkiyange adakwiye kwitetesha urumva igisubizo cyaramarira naturaga uburiri burijoro,ngahora nigunze ibintu byose nkabikorera munzu sinifuze ko hariho umuntu nabwira ibyange numvaga ko bizageraho bigasira ahubwo uko iminsi yashiraga byarushaga kuba bibi nsanga nsigaye ngenyine hamwe fata umwanzuro wo gukuraho connection zose zimpuza nabantu,gusa naje kugira amahirwe ntangira kwiga ishuri rya BIBLIYA ariko nabwo byashobotse kuko nkunda kwiga cyanee kandi abanyigishaga bakaba arabanyamahanga naje kwisanga nsigaye nishyira kumurongo kuko byasabaga kwirengagiza ibimbabaza nkabifata nkibitariho,kuko ikibi kije mubitekerezo mpita mbwira ubwonko ngo sinkiboshywe nuburetwa ubu ndimuzi muri kristo yesu,kubwange uzakurikize inama zose uhabwa ark izagufasha kuruta izindi zose nukwizerera mu MANA KUKO bituma wumva amahoro yo mumutima

agatha yanditse ku itariki ya: 19-08-2024  →  Musubize

Nabasabaga kumfasha mukambwira nimba ari depresion ngira kuko nanjye ntamuntu unyumva numwe ubaho kuko baziko ntakibazo nakagize ariko njye ndaremerewe nabyinshi nimungirinama yibyamfasha kwirinda gutekereza

Alias yanditse ku itariki ya: 28-09-2023  →  Musubize

Mwatugana twabasuzuma tukabafasha 0791899380

ntwali yanditse ku itariki ya: 29-04-2024  →  Musubize

MWIHANGANEPE

MALINA IRADUKUNDA yanditse ku itariki ya: 30-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka