Menya impamvu zagutera iminkanyari imburagihe

Mu gihe iminkanyari kuri bamwe ifatwa nk’ikimenyetso cy’ubukure mbese umuntu ageze mu zabukuru, hari izindi impamvu zinyuranye zitera kuzana iminkanyari imburagihe. Bikunze kugaragara aho usanga umuntu ukiri muto afite iminkanyari mu maso ku gahanga harajeho imirongo ari yo yitwa iminkanyari.

Mu bitera kuzana iminkanyari hakiri kare harimo izuba

Izuba ni kimwe mu biza ku isonga mu bitera iminkanyari ku mubiri muri rusange no mu maso by’umwihariko. Ntabwo ari izuba risanzwe ahubwo izuba rikabije riba ririmo imirasire ya izwiho kwinjira mu ruhu imbere no kurutwika irwangiza dore ko iri no mu bitera kanseri y’uruhu. Iyo mirasire yangiza uruhu ingaruka ikaba kuzana iminkanyari.

Itabi

Nyuma y’izuba, itabi ni ryo ubusanze riza ku mwanya wa kabiri mu gutera iminkanyari. Byaba uburyo ukoreshamo uritumura ndetse n’uburozi buriturukamo byose bigira uruhare mu gutuma uhorana iminkanyari.

Isukari

Isukari yo muri za soda cyangwa iyindi izwiho gutera umubyibuho cyane cyane ku nda nyamara burya iri no mu bitera gusaza imburagihe bikagaragarira ku ruhu. Gukoresha isukari nyinshi rero biri mu bitera iminkanyari kandi udashaje.

Umuhangayiko (stress)

Guhangayika ntibihungabanya ubuzima bwo mu mutwe gusa ahubwo binagira ingaruka ku ruhu. Guhangayika bitera icyitwa ’cortisol’ kizwiho kugabanya ubushobozi bw’uruhu bwo kugumana ubuhehere, kudahehera bikaba bitera iminkanyari mu maso.

Ibihumanya ikirere

Abantu baba mu mijyi bazana iminkanyari vuba ugereranyije n’abibera ahantu hari ikirere cyiza, mu byaro. Iyi myuka iva mu nganda, isohorwa n’ibinyabiziga , ubushyuhe bwinshi, byose biri mu bitera iminkanyari. Ni yo mpamvu ari byiza koga mu maso byibura mbere yo kuryama kugira ngo wikureho ibyo wisize n’indi myanda iba yiriwe ikujyaho.

Kudasinzira

Kubura ibitotsi no kuryama utinze ni bimwe mu bitera isura kwangirika. Iyo umuntu adasinzira bituma azana iminkanyari kuko umubiri utakaza amazi. Umuntu aba akwiye kuryama byibura amasaha arindwi ku munsi ni ingenzi kuko iyo umuntu asinziriye nibwo umubiri usohora uburozi bwari buwurimo kandi kudasohoka kwa bwo byangiza uruhu.

Gukambya agahanga

Impamvu iyo ari yo yose itera umuntu gukambya agahanga byangiza imikaya yo mu maso ukazashiduka iminkanyari ihoraho ntiveho. Ni byiza kwirinda ibitera gukambya agahanga nk’urumuri rwinshi cyangwa rucye. Ni byiza no kwirinda kureba muri mudasobwa cyangwa televiziyo igihe kinini cyane.

Uburyo bwagufasha kurwanya iminkanyari imburagihe

• Gerageza gufata imbuto buri munsi kuko imbuto zirimo za vitamine ndetse n’imyunyu-ngugu ifasha uruhu kugumana ubuto bwarwo. Reka dufate urugero rwa vitamini C yifitemo ubushobozi bwo gukora icyo bita collagene irwanya mu buryo bwihuse kandi bwa gakondo iminkanyari. Iyi vitamini C iboneka mu mbuto nka pomme, amacunga, mu mbonga nk’amashu, n’ahandi.

• Amakuru dukesha www.kigaliwomen.com avuga ko ari ngombwa kurya ibiribwa bibonekamo vitamine ya Omega 3. Ibyo ni nk’amafi abamo amavuta: saldine, saumon,…kuko ayo mavuta ari umuti ukomeye wo kurwanya iminkanyari ku ruhu rw’umuntu.

• Ni byiza kunywa icyayi cy’icyatsi kibisi ( thé vert) kuko cyifitemo ibyo bita polyphénols birwanya iminkanyari.

• Ni byiza kuguyaguya cyangwa se gukorakora uruhu (se masser) wifashishije amavuta yabugenewe muri massage, nk’amavuta ya Olive,…massage na yo ituma uruhu rurambuka, rukareka kwihina, ndetse n’uturemangingo tw’uruhu tukongera tukikora.

• Koresha ibyo bita Masques anti-rides. Ibi ni ibyo bambika uruhu rwo mu maso cyangwa ibyo basiga uruhu rwo mu maso. Ibi bikaba byifitemo imiti irwanya iminkanyari. Masques anti-rides rero ziri ukwinshi, kandi umuntu ashobora kuzikorera ku giti cye atarinze kujya mu ma salon y’ubwiza. Hari izo wakora mu ibumba, mu muneke, cyangwa mu mweru w’igi.

• Ni ngombwa ko umubiri w’umuntu uhorana amazi buri gihe. Ibi wabigeraho ugerageza kunywa amazi kenshi ku munsi kuko bituma uruhu ruhorana ubuzima bwiza. Amazi afasha kandi gukura mu mubiri imyanda yashobora kwangiza uruhu.

Uruhu rufite amazi ruhora rusa neza kandi rwumutse. Gerageza kunywa nibura litiro imwe n’igice y’amazi buri munsi, bizatuma uruhu rwawe rutoha, bitume ntaho uhurira n’iminkanyari ifata abantu imburagihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Murakoze kutugezaho uburyo bwo kwirinda iminkanyari impitagihe muzadufaahe no kubijyanye no kwangirika kwamenyo no kuribwa nayo mwabimpa kuriyo email thanks

Emmey yanditse ku itariki ya: 3-04-2024  →  Musubize

Ese imineke cg umweru w’igi byavuzwe haraguru,urabyisiga mumaso? Murakoze!

Alias yanditse ku itariki ya: 5-12-2020  →  Musubize

Abahanga bavuga ko kugira ngo umuntu wese amenye igipimo cy’amazi ahagije akwiye kunywa, afata umubare w’ibiro afite akaganya na mirongo itatu.

Urugero: ufite ibiro mirongo itandatu (60Kg) afata 60÷30 = 2. Ni ukuvuga litiro 2 z’amazi.

MF yanditse ku itariki ya: 26-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka