Menya igihe umwana w’umukobwa yagombye gutangira kwambara isutiye (akarega)

Kwambara isutiye ku mukobwa w’umwangavu ni ingingo itavugwaho rumwe n’ababyeyi. Nawe waba wibaza niba bikenewe cyangwa bidakenewe.

Iyi nkuru twateguye twifashishije imbuga zandika ku buzima irabafasha gusobanukirwa igihe umwana atangira kwambara isutiye ndetse n’uburyo umubyeyi yamufasha muri icyo cyiciro cy’ubuzima aba yinjiyemo.

Icya mbere ni ukubanza kumuganiriza kuri uwo mwambaro uje ari mushya mu buzima bwe. Ubundi iyo tuvuze isutiye, humvikana amabere na yo akavuga ubwangavu.

Ku babyeyi, babibona nk’ikimenyetso cy’igihe umwana wabo atangiye cyo kuva mu bwana agana mu cyiciro cy’abakuru kikaba n’igihe cyiza cyo gutangira kumuganiriza bundi bushya ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsana, cyane cyane uhereye kuri iyo mihindagurikire y’umubiri we aba atangiye kubona.

Abana b’abakobwa bamwe uzasanga bisabira kwambara isutiye mu gihe hari abandi batayishaka ndetse batanumva n’impamvu yo kuyambara.

Aha ni byiza kuganiriza umwana ukamwereka akamaro ko kwambara isutiye kurusha kuba yaba igikoresho cyo gukurura abamureba, cyane ab’igitsina gabo (seduction).

Ni ku kihe kigero rero umwana azambara isutiye bwa mbere

Biterwa n’igihe umwana yatangiriye kumera amabere kuko ntazira igihe kimwe kuri bose, hari abinjira mu bwangavu mbere y’igihe. Icyakora hagati y’imyaka 10 na 12 umwana yambara isutiye n’ubwo nta mahame ntakuka ahari abishimangira.

Ni gute wahitiramo umwana isutiye ikwiye?

Ni byiza ko umwana yipima isutiye ugiye kumugurira, we ubwe akumva ko itamubangamiye. Kandi igihe cyo kumugurira iya mbere uzabanza umuhitishemo umuntu yumva bajyana kuyigura, ashobora guhitamo Mama we, nyina wabo, marraine, ise, cyangwa se undi muntu yiyumvamo cyane.

Ni byiza ko atangirira ku masutiye atarimo utwuma, kuko n’ubundi bitandukanye n’uko abantu babitekereza, ntitwagenewe gufata amabere, ahubwo dufasha kuyaha imiterere y’ishusho y’uruziga.

Ni byiza kandi kumwambika isutiye yambika ibere ryose, ibaye ifite ishusho rya mpandeshatu byaba byiza kurushaho.

Ikindi ni uko kugira ngo umwana abashe guhisha imoko z’amabere arimo kumera, ni byiza ko yambara isutiye idoze ku buryo imbere harimo ikindi gitambaro (double) cyangwa harimo ama ‘eponge’ ariko atari manini.

Ni byiza kandi kwambara adoze muri cotton. N’ubwo iba ari umwambaro w’umwana ntugomba kumufata nk’umwana cyane ngo umugurire isutiye ishushanyijeho udupupe.

Icyo ukwiye kwirinda kandi, ni ukumugurira isutiye ibonerana, cyangwa iriho za dentelle kugira ngo umurinde ko yakurura abantu. Mbese ni byiza ko wamufasha guhitamo isutiye mberabyombi (nziza ku jisho, imufasha kumva atabangamiwe kandi itagaragaza ubwana cyane), nk’uko urubuga Magicmaman.com rubisobanura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kbx nibyiz murakoze cyane

NIYONZIMA Eric yanditse ku itariki ya: 3-01-2022  →  Musubize

Kbx nibyiz

NIYONZIMA Eric yanditse ku itariki ya: 3-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka