Menya ibyiza byo kunywa amazi ahagije n’ingaruka zo kutayanywa

Kunywa amazi ni ikintu abantu bamwe bavuga ko cyoroshye, hakaba n’ubwo bagereranya ikintu cyoroshye no kunywa amazi, umuntu akaba yavuga ati “ibyo byoroshye nko kunywa amazi”, ariko hari n’abandi bavuga ko kunywa amazi ari kimwe mu bintu bibagora, bagahitamo kuyanywa ari uko bayavanze n’ibindi binyobwa nk’umutobe w’imbuto cyangwa bayatetsemo icyayi n’ibindi.

Ariko impuguke mu by’ubuzima bavuga ko ari byiza ko umuntu anywa amazi akwiriye kugira ngo umubiri umererwe neza.

Ku rubuga https://www.kent.co.in, bavuga ko amazi ari ikinyobwa gitangaje kuko uretse kuba gituma umuntu agira ubuzima bwiza, kinafasha mu gukiza indwara zimwe na zimwe igihe zamaze kugera ku muntu.

Amazi arinda za ‘infections’ zishobora kwibasira abantu bato ndetse n’abakuze. Kunywa amazi ahagaije bisohora imyanda mu mubiri, ibyo bikagabanya ibyago byo kurwara izo ‘infections’. Gusa nanone, ngo ni ngombwa kunywa amazi meza, kugira ngo umuntu yirinde indwara ziterwa no kunywa amazi mabi.

Amazi yafasha umuntu urwaye za ‘infections’ mu mpyiko, kuko akenshi zijya gufata impyiko zahereye mu ruhago rw’inkari, ni yo mpamvu abaganga basaba umuntu urwaye izo ‘infections’ kunywa amazi ahagije kuko biramufasha.

Kunywa amazi ahagije bituma nta munyu mwinshi cyangwa ubutare ‘minerals’ byirunda mu nkari, kuko aba yazifunguye. Kunywa amazi ahagije ni yo nzira nziza yo gusukura impyiko zigahorana ubuzima bwiza.

Kuri urwo rubuga, bavuga nubwo abantu benshi bashobora kuba batabizi, ariko kunywa amazi ahagije bivura indwara zimwe na zimwe zifata mu myanya y’ubuhumekero ‘asthma’ n’izindi ‘infections’ zifata mu myanya y’ubuhumekero.

Amazi agira akamaro gakomeye mu kugabanya umuvuduko w’amaraso ukabije, kuko amaraso asa n’ayoroha akanyura mu mitsi n’umutima ugakora neza. Kutagira amazi ahagije mu mubiri, byongera ‘acid’ mu maraso bikazamura ingano y’ibinure bibi ‘cholesterol’. Kunywa amazi ahagije bigabanya ibinure bibi byitsindagira mu mubiri.

Ku rubuga https://healthcareassociates.com, bavuga ko hari ibimenyetso byabwira umuntu ko atanywa amazi ahagije. Muri ibyo bimenyetso harimo:

Guhorana umwuka uhumura nabi mu kanwa. Kunywa amazi ahagije bituma umuntu agira amacandwe ahagije, ibyo bikarwanya za ‘bacteria’ mu kanwa cyane cyane ku rurimi, bigatuma amenyo n’ishinya bigira ubuzima ubwiza. Mu gihe umuntu agira isuku yo mu kanwa ihagije ariko agakomeza kumva hahumura nabi, biba bishobora kuba biterwa no kutanywa amazi ahagije.

Guhorana umunaniro. Kutanywa amazi ahagije, bituma umuntu ahorana umunaniro nubwo yaba yasinziriye neza. Ikindi umuntu utanywa amazi ahagije, ngo bishobora gutuma arwaragurika kuko umubiri utabona amazi ahagije ugera aho utakaza ubudahangarwa.

Ikindi kimenyetso cyakwereka umuntu ko atanywa amazi ahagije harimo kwituma impatwe (Constipation), kuko ubundi kunywa amazi ahagije bituma igogora ry’ibyo umuntu yafunguye rigenda neza, ndetse n’igihe cyo kwituma ntibimugore.

Ikindi kimenyetso ko umuntu atanywa amazi ahagije, agira uruhu rukanyarara, rwumagara n’ibindi bibazo bitandukanye bijyanye n’uruhu. Kunywa amazi ahagije ni igisubizo ku bibazo by’uruhu bitandukanye.

Ikindi kuko umubiri w’umuntu udakunda kunywa amazi uba usa n’ufite umwuma, agera aho yumva akeneye kurya ibintu biryohereye nk’isukari cyangwa ‘chocolate’, ku buryo byatuma umuntu arya cyangwa anywa isukari nyinshi atifuzaga bitewe no kuba umubiri we ukeneye amazi menshi.

Ikindi kigaragariza umuntu ko adafite amazi ahagije mu mubiri, ni uko atajya kwihagarika kenshi ku munsi. Ikindi umuntu utanywa amazi ahagije, agira inkari zisa nabi bikaba byagira ingaruka z’uko yarwara ‘infection’ yo mu nkari.

Ku rubuga www.Healthline.com, bavuga ko ibyiza bizanwa no kunywa amazi ahagije harimo gutuma umubiri w’umuntu uyanywa ukora neza, agatuma ahorana imbaraga ndetse n’ubwonko bwe bukora neza.

Kunywa amazi ahagije kandi bifasha abantu bakunda kurwara umutwe, ngo uko kunywa amazi akwiriye bituma umubiri ubona urugero rw’ayo ukeneye, bigafasha abababara umutwe biturutse ku kubura amazi ahagije mu mubiri. Abantu banywa amazi ahagije ngo baba bakumiriye icyo kibazo hakiri kare.

Ikindi bavuga kuri urwo rubuga, ni uko kunywa amazi ahagije birinda utuntu dusa n’utubuye tujya mu mbyiko (Kidney stones). Kunywa amazi ahagije kandi bifasha abantu bakunda kunywa inzoga kutagira amavunane ku munsi ukurikiyeho.

Kunywa amazi ahagije kandi byafasha umuntu wifuza gutakaza ibiro mu buryo bwiza.

Ikindi kunywa amazi ahagije bifasha umuntu ukunda kurwara ikirungurira, kuko amazi asa n’agabanya ‘acid’ mu gifu.

Kunywa amazi ahagije kandi birinda abantu bakuze kubabara mu ngingo, nubwo kuri bo ngo kunywa amazi ahagije bitaba byoroshye kuko abantu barengeje imyaka 70, ngo ntibakunda kunywa amazi cyane nk’uko bimeze ku bakiri bato.

Ku rubuga https://www.mayoclinic.org, bavuga ko ingano y’amazi umuntu yagombye kunywa ku munsi, itandukanye ku bagabo no ku bagore.

Ku bagabo, amazi ahagije ni litiro eshatu n’ibice birindwi (3.7 liters) ku munsi. Naho ku bagore urugero rw’amazi ahagije ni litiro ebyiri n’ibice birindwi (2.7 liters). Ku bana, ingano y’amazi bagomba kunywa ku munsi iratandukanye bitewe n’imyaka yabo.

Impuguke mu by’ubuzima zivuga ibyo byiza by’amazi, nyamara hari abantu bavuga ko batajya banywa amazi na rimwe, uretse ko hari n’abavuga ko bazi ibyiza byo kunywa amazi ku buryo batajya basimbuka umunsi n’umwe batayanyoye.

Shumbusho Emile afite imyaka 36, ariko avuga ko mu buzima bwe atajya anywa amazi, ngo iyo ashaka icyo anywa, ashobora kunywa inzoga, cyangwa se haba hakiri kare akanywa icyayi ariko muri rusange ngo ntakunda amazi.

Ngo anayanyoye yamugwa nabi kuko ngo yigeze kubigerageza, ariko ngo akumva iyo ayanyoye nyuma yaho, akumva mu nda hahise hamurya.

Yankurije Vestine ufite imyaka 42, we avuga ko we anywa amazi agera kuri litiro eshatu ku munsi kandi kuri we ngo yumva ahagije.

Yagize ati “Ibyo bindinda kumva meze nabi mu nda, kandi sinkunda kurwara umutwe. Ikibazo kuko nayamenyereye, ubu iyo ntayabonye numva nta mahoro mfite”.

Nyandwi Daniel we afite imyaka 27, avuga ko ubundi atakundaga kunywa amazi muri rusange, ariko ubu ngo bagenzi be bamubwiye ko umuntu utanywa amazi arwara impyiko, nyuma atangira kujya ayanywa, nubwo aba atayashaka ariko ngo ntiyarenza ikirahuri kimwe ku munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Amazi arafasha cyane iyo urimo kwiga nibyiza kunywa amazi menshi.

EVARISTE yanditse ku itariki ya: 28-05-2023  →  Musubize

Murakoze cyanekuri izi mama nziza muduhaye kugirango ubuzima bwacu bumererwe neza . Inama zanyu zubahwe rwose🙏

Justine yanditse ku itariki ya: 14-05-2023  →  Musubize

No water 💦 no life murakoze kunama nziza mutanga nayanwaga ariko ngomba kuyongera be blessed

Dynah Mukaniyonzima yanditse ku itariki ya: 12-05-2023  →  Musubize

Murakoze Cyn ku mama mutugiriye

Danny yanditse ku itariki ya: 21-04-2023  →  Musubize

Uzi nama zanyu ninziza pe ngiye kuzikurikiza

Brine yanditse ku itariki ya: 13-02-2023  →  Musubize

Uzi nama zanyu ninziza pe ngiye kuzikurikiza

Brine yanditse ku itariki ya: 13-02-2023  →  Musubize

Uganda yahaye congo ubufasha bw’abasirikari bangahe?

alias yanditse ku itariki ya: 21-11-2022  →  Musubize

Nukuri turabashimiye kunama muduha kugirango ubuzima bwacu bugende neza murakoze.

Mwenzangu yanditse ku itariki ya: 19-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka