Menya ibintu bishobora gutuma uhorana inyota

Inyota irasanzwe ku buzima bwa muntu kuko iterwa n’amazi aba yagabanutse mu mubiri ugashaka andi, ariko kandi hari inyota iterwa n’izindi mpamvu zitandukanye, ahanini zifite ikindi zihatse nk’uburwayi.

Kigali Today yegeranyije izindi mpamvu zishobora gutera umuntu guhora yumva afite inyota.

Muri byo harimo:

Indwara ya diyabete

Guhorana inyota bishobora kuba ikimenyetso cya diyabete iyo bijyaniranye no gushaka kunyara buri kanya, ugahorana umunaniro, gutakaza ibiro bya hato na hato.

Kwiyongera kw’isukari mu mubiri bitera impyiko gukora inkari yinshi zifasha mu gusohora isukari, ibyo bigatanga ubutumwa ku bwonko ko hakenewe amazi mu mubiri asimbura ayagiye mu nkari ibyo byongera inyota ikabije.

Kunywa imiti

Hari ubwoko bw’imiti butera guhorana inyota nka ‘lithium’, imiti igenewe kugabanya amazi mu mubiri, n’imiti y’indwara zo mu mutwe.

Ku muntu umaze kubona ko afite icyo kibazo ni byiza ko asubira kwa muganga kugira ngo ahindurirwe imiti cyangwa bagabanye ikigero cy’iyo afata.

Gutwita

Ku mukobwa cyangwa umugore wakoze imibonano idakingiye akaba kandi yararengeje igihe agira mu mihango, kugira inyota idasanzwe ni kimwe mu bimenyetso ko yaba atwite mu gihe ahorana inyota ikabije bikajyana no kunyara buri kanya, gusa si byo umuntu yashingiraho, kuko byemezwa na muganga.

Kubura amazi mu mubiri

Igabanuka ry’amazi mu mubiri rishobora guterwa n’impamvu zitandukanye zirimo ubushyuhe bukabije, kubira ibyuya byinshi, kuruka igihe kinini, indwara yo gucibwamo ndetse no kutanywa amazi ahagije.

Ubwoko bw’ibiryo runaka ndetse na bimwe mu binyobwa

Hari amwe mu mafunguro atera inyota cyane cyane agizwe n’amavuta menshi nk’ifiriti, urusenda, n’ibiryo bigizwe n’ibirungo byinshi, naho mu byo kunywa harimo inzoga nyinshi ibi iyo ubikora kenshi bikuviramo guhorana inyota.

Dr. Sindayigaya Alphonse, umuganga w’indwara zo mu mubiri muri Bwiza Clinic yagize ati ”Inyota ni ukumva umuntu ashaka kunywa kubera ko amazi yatangiye kuba make mu mubiri ari nabwo umuntu ahita anywa amazi cyangwa ikindi kimufasha, ariko inyota ikabije idaterwa n’akamenyero wihaye aho haba hari ikindi kibazo nk’indwara yigisukari (diyabete).

Hari n’inyota ituruka mu miti abarwayi b’indwara y’umuvuduko w’amaraso, umutima, impyiko ndetse n’abarwayi bafata imiti igabanya kubyimba, bahabwa bigatuma bagira inkari nyinshi iyo na yo itera inyota ikabije.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka