Menya ibanga riba mu nyanya n’ikawa

Inyanya ubusanzwe ni ikiribwa cy’ingirakamaro mu mubiri w’umuntu by’umwihariko kuko kiri mu cyiciro cy’ibirinda indwara, ibigabanya ibyago byo kurwara kanseri zitandukanye, zirimo ifata udusabo tw’intangagabo (prostate), diyabete n’umutima.

Miles Kington yaragize ati Ubwenge ni ukumenya ko urunyanya ari urubuto, ubushishozi ni ukutarushyira muri salade y'imbuto.
Miles Kington yaragize ati Ubwenge ni ukumenya ko urunyanya ari urubuto, ubushishozi ni ukutarushyira muri salade y’imbuto.

Usibye gufasha umubiri kwirinda indwara, inyanya zikoreshwa n’abashaka kugira uruhu rwiza rwo mu isura kuko zigabanya amavuta yo mu ruhu rw’isura, hamwe abazi gushyenga bareba umuntu ufite amavuta menshi mu isura bakavuga ngo ameze nk’uwatetse amandazi.

Akamaro k’inyanya mu buzima bw’umuntu ni kenshi, ariko se waba uzi umuryango w’ibiribwa inyanya zibarizwamo?

Abantu benshi bafata inyanya nk’imboga kubera ko zishobora gutekanwa n’imboga zitandukanye, zikavangwa n’ibindi birungo mu gutegura isosi, cyangwa zikaba zaribwa ari mbisi muri salade y’imboga. Ariko burya inyanya ni imbuto mu zindi kubera ko zizamuka mu ndabyo ziri ku duti duto kandi zikaba zifite utubuto imbere nk’uko byemezwa n’ikinyamakuru Health Line.

Umunyamakuru w’Umwongereza akaba n’umuririmbyi witwa Miles Kington yaragize ati “Knowledge is knowing that tomato is a fruit. Wisdom is knowing not to put it in a fruit salad.” Mu Kinyarwanda: Ubwenge ni ukumenya ko urunyanya ari urubuto, ubushishozi ni ukutarushyira muri salade y’imbuto.

Ikawa

Ikawa ni ikinyobwa gikundwa na benshi, by’umwihariko abantu bakuze kubera uburyohe bwihariye, impumuro, gutera ubushyuhe mu mubiri no gufasha abantu kudasinzira igihe bafite akazi bashaka kurangiza mu masaha y’ijoro kandi bananiwe.

Urebye ako ni ko kamaro rusange k’ikawa, gusa ikaba mbi igihe irenze urugero kuko ishobora gutera umuvuduko mwinshi w’amaraso ukaba wakurizamo kurwara umutima.

Nyamara ikawa ifite akandi kamaro gashingiye kuri ya mpumuro yayo yihariye, nk’uko byemezwa n’ubushakashatsi bwamuritswe ku rubuga www.urbancalmcoffee.ca.

Ubwo bushakashatsi buvuga ko kwihumuriza ikawa bifite akamaro gatandukanye harimo ako gutera akanyamuneza, kudahuzagurika no kugira imbaraga, ndetse no gutuma umuntu asinzira neza.

Ubushakashatsi buvuga ko kwihumuriza ikawa bitera akanyamuneza
Ubushakashatsi buvuga ko kwihumuriza ikawa bitera akanyamuneza

Abantu bacuruza imibavu n’amarashi, bagomba kuba bafite agakombe gato karimo ikawa iseye, iteretse iruhande rw’uducupa tw’amarashi.

Iyo kawa ifasha umukiriya ushaka kwihumuriza imibavu itandukanye mbere yo guhitamo, kuko iyo arangije kwihumuriza umubavu umwe, bishobora kumugora kumenya kuwutandukanya n’undi ashaka kumva impumuro yawo.

Aho rero ni ho ya kawa ikora akazi kayo, umuntu akabanza akayihumuriza, ikamwibagiza impumuro ya mbere, agasa n’utangiye kwihumuriza bundi bushya bityo bityo kugeza igihe ageze ku mubavu ufite impumuro imunyuze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka