Menya amateka y’inkoni yera iyobora abatabona

Kuva kera abafite ubumuga bwo kutabona bagorwaga no kugenda ngo bagere aho bashaka, kuko bifashishaga ikibando cyangwa igiti, bitaba ibyo bakabarandata ariko na byo ngo bikaba ikibazo kuko kubona umuntu ugendana n’utabona buri kanya ngo byari bigoye.

Inkoni yera ngo ni ijisho ry'utabona
Inkoni yera ngo ni ijisho ry’utabona

Ibyo kandi ngo byatumaga atisanzura, bikaba ngombwa ko ahora yicaye, yigunze, cyane ko ubwo buryo bakoreshaga mu kugenda ngo bwanabatezaga impanuka.

Nyuma gato y’intambara ya mbere y’isi (1914-1918), icyo gihe ngo hari abantu benshi bagize ubumuga bwo kutabona kubera ingaruka z’iyo ntambara, bituma abantu batangira gutekereza ku cyafasha utabona kugenda nta nkomyi.

Mu 1921, James Biggs, Umwongereza ukomoka mu Mujyi wa Bristol wakoraga umwuga wo gufotora, yakoze impanuka ikomeye inamusigira ubumuga bwo kutabona.

Avuye mu bitaro, yahise ashaka icyatuma utabona agenda mu nzira akanambuka imihanda adahutajwe, ari bwo yahimbye inkoni yera (White cane cyangwa Canne blanche), bityo abasha kugenda nta muntu umurandase ndetse na nijoro ikagaragara.

Icyo gihe ariko yari inkoni isanzwe, igiti cyo mu ishyamba yashishuye agisiga irangi ry’umweru, noneho agiye kwambuka umuhanda wari hafi y’iwe abanza kuyizamura, imodoka z’iburyo n’iz’ibumoso zirahagarara arambuka, ahita yumva ko umweru ugaragara cyane.

Bahereye aho bakora inkoni ndende ifite ibara ry’umweru n’ikirindi cy’umukara, akenshi igera mu gituza cy’uyikoresha, ikoze mu cyuma kitaremera (aluminium) cyangwa muri pulasitiki kugira ngo itaremerera uyikoresha.

Iyo nkoni ivuguruye, ngo uyitwaje inkuba ntiyamukubita, kandi irazingwa kugira ngo itarushya nyirayo mu gihe atarimo kuyikoresha, hari n’aho yongeweho ibara rito ry’umutuku, iyo ngo ikaba igenewe ufite ubumuga bwo kutabona no kutumva.

Buri mwaka hizihizwa umunsi mpuzamahanga w'inkoni yera kubera akamaro ifitiye abafite ubumuga bwo kutabona
Buri mwaka hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’inkoni yera kubera akamaro ifitiye abafite ubumuga bwo kutabona

Iyo nkoni yahise yamamara ku isi kuko bayigereranyaga n’udukoni tw’umweru dukoreshwa n’Abapolisi, ndetse ibihugu bitandukanye bitangira gusaba ko yemerwa ku rwego mpuzamahanga nk’ikiranga ufite ubumuga bwo kutabona.

Mu 1930, Umufaransa Guilly d’Herbemont, yatangije ubukangurambaga bukomeye bwo kumenyekanisha no kubahisha iyo nkoni, n’ibindi bihugu byinshi byo ku isi biboneraho.

Kuva mu 1964, Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zemeje ko tariki 15 Ukwakira za buri mwaka ari umunsi wahariwe inkoni yera muri icyo gihugu, naho Umuryango w’Abibumbye (UN) wemeza iyo tariki nk’umunsi mpuzamahanga w’inkoni yera kuva mu 1969.

Umunsi mpuzamahanga w’inkoni yera mu Rwanda watangiye kwizihizwa mu 2009, muri uyu mwaka wa 2018, uwo munsi wizihirijwe mu Karere ka Gisagara ku ya 24 Ukwakira, ufite insanganyamatsiko igira iti “Kubaha inkoni yera ni ugushyigikira abafite ubumuga bwo kutabona".

Abatabona bo mu Rwanda bavuga ko inkoni yera ihenze bakifuza ko igiciro cyayo cyagabanuka
Abatabona bo mu Rwanda bavuga ko inkoni yera ihenze bakifuza ko igiciro cyayo cyagabanuka

cyo gihe abatabona bagaragaje ikibazo cy’uko iyo nkoni bafata nk’ijisho ryabo ihenze, bakifuza ko mituweri n’ubundi bwishingizi byabafasha kuyigura kuko iri hagati y’ibihumbi 20 na 50Frw bityo ko atari buri wese wayigondera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka