Menya akamaro k’umusemburo wa kigabo n’uburyo wawongera

Testosterone ni umusemburo w’ibanze ku bagabo, ari na wo utuma bagira imiterere y’umubiri ibaranga. Nubwo ari umusemburo wa kigabo, n’abagore barawugira ariko ku rugero ruto cyane.

Ushobora kongera umusemburo wa kigabo mu mubiri igihe ufite mukeya / Photo:Internet
Ushobora kongera umusemburo wa kigabo mu mubiri igihe ufite mukeya / Photo:Internet

Testosterone igena imikurire y’imyanya ndangagitsina y’umwana uri munda ya nyina, yamara kuvuka igahagarara gukora, ikazasubukura imirimo yayo mu bugimbi, ari na bwo itangira gufasha mu ikorwa ry’amatembabuzi abamo intanga ngabo (spermes).

Kimwe n’indi misemburo, testosterone, ifite inshingano zo kugena imikorere y’ibibera mu mubiri. Ni yo mpamvu uyu musemburo wifashishwa n’umubiri mu kongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina haba ku bagabo no ku bagore, kugira ibigango bya kigabo, uburemere bw’amagufa n’ikorwa ry’insoro zitukura z’amaraso.

Urugero rwa testosterone rukwiriye mu mubiri

Kugira urugero ruri hejuru cyangwa ruri hasi, bishobora gutera imikorere mibi y’ibice bitandukanye by’umubiri. Icyakora ntibikunze kubaho ko umugabo agira urugero ruri hejuru ku buryo budasanzwe, ahubwo usanga hari abagabo bagira testosterone iri hasi (ibizwi nka hypogonadism), bishobora gutera ingaruka.

Muri izo ngaruka, harimo kugabanuka k’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina (low libido), kugira amatembabuzi abamo intangangabo (sperms) makeya cyane, bishobora kugabanya ubushobozi bwo gutera inda, no kuzana amabere n’ubwo ataba manini nk’ay’abagore.

Hari izindi ngaruka zishamikira kuri izi, nko gutakaza umusatsi, kugabanuka kw’imikaya, kwiyongera cyane kw’ibinure, guhorana intege nke no gusinzira nabi.

Izindi ngaruka zisumbuyeho zibaho mu gihe testosterone yabaye nke ku rugero rukabije, nko kurwara indwara yo kuvunguka kw’amagufa (osteoporosis), guhindagurika kw’amarangamutima (mood change) igihe kimwe ukaba wishimye, ubundi ukababara cyane, no kugabanuka kw’udusabo tw’intangangabo (testicules).

Ku bagore, iyo urugero rwa testosterone ruri hejuru, bishobora gutera kuzana uruhara, ijwi rinini nk’irya kigabo, ukwezi kw’imihango guhindagurika cyane, amabere mato cyane, amavuta menshi mu ruhu no kuzana ibiheri mu maso (ibishishi), kugira imisatsi ahantu hatandukanye ku mubiri, ndetse n’ubwanwa no kugira imiterere nk’iya kigabo.

Umuntu ashobora kumenya ikigero cya testosterone afite mu mubiri we, ahereye ku ngaruka cyangwa ibimenyetso tumaze kuvuga, bityo akaba yakwisuzumisha kwa muganga.

Iyo kwa muganga basanze iri ku rugero ruri hasi cyane hari uburyo bwo kuyongera, harimo nko guhabwa inyongera za testosterone no guterwa uyu musemburo.

Icyakora hari uburyo bwa kamere wakwifashisha mu kongera ikigero cy’umusemburo wa testosterone mu mubiri:

Kugabanya ibiro: Kubera ko abagabo bafite ibiro by’umurengera ni bo bakunze kugira urugero rwa testosterone ruri hasi.

Kugabanya ingano y’isukari ufata: Isukari nyinshi mu maraso igabanya umusemburo wa testosterone mu mubiri ku rugero rungana na 25%.

Gukora siporo cyane: Ubu ni bumwe mu buryo bwizewe kandi bwihuta bwo kongera umusemburo wa testosterone, cyane cyane gukora siporo zikomeza imikaya nko guterura cyangwa se gukora izindi zikoresha imbaraga nyinshi.

Kurya ibinure byiza: Ibinure byiza umubiri wawe urabikeneye ngo ubashe gukora uyu musemburo ku rugero rukwiye, biboneka nko muri avoka, mu tubuto duto nka makadamiya, soya, sezame, tungurusumu, tangawizi, inzuzi z’ibihaza, mu bikomoka ku matungo nk’amata, inyama z’inka, amagi, amafi no mu bwoko bw’amashu yitwa ‘Choux fleur’ na ‘broccoli’.

Gusinzira bihagije: Ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru ’Journal of the American Medical Association’, bwerekanye ko kudasinzira bihagije bigabanya urugero rw’umusemburo wa testosterone cyane. Umuntu mukuru akwiye gusinzira nibura amasaha ari hagati y’arindwi n’icyenda buri joro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Njye mfite ikibazo, ndi umusore mporana umunaniro udashira, nta gitekerezo kimvamo,impamvu Ni uko Moira nibagirwaibyo mbwiwe changwa nguye kuvuga.
Muntabaye mwamfasha kuko Muri society nicira urubanza

Murakoze cyane

Elias yanditse ku itariki ya: 14-05-2023  →  Musubize

Ese umuntu abaye afite byinshi mubimenyetso byo kuba afite uyu musemburo muke, mwamufasha iki? Mwandangira ibitaro mu Rwanda bibasha gusuzuma no gutanga umuti kubasangankwe iki kibazo?

Alex yanditse ku itariki ya: 3-03-2023  →  Musubize

Murakoze kubw’izo nama ni ingirakamaro cyane.Ingo z’iki gihe kimwe mu bizisenya ni ukutagira iyo misemburo ishobora gutuma ibintu bigenda neza hagati y’abashakanye. Izi nama zafasha ingo nyinshi ariko ntibakibagirwe no gusoma Bibiliya irimo inama z’ingirakamaro kubijyanye n’umuryango (abefeso 5:28-33)

Murakoze yanditse ku itariki ya: 4-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka