Kwifata no gukoresha agakingirizo ntibihagije mu kugabanya imbyaro zitateguwe - MINISANTE

Minisitiri w’ubuzima Dr Gashumba Diane asanga hari indi ntambwe ikwiye guterwa mu kugabanya urubyiruko rukomeje gutwara inda zitateguwe mu gihe byagaragara ko uburyo bwo kwifata no gukoresha agakingirizo budatanga umusaruro.

MIn Diane Gashumba asanga hakenewe ubundi buryo bwunganira Kwifata no gukoresha agakingirizo mu nzira yo kugabanya imbyaro zitateguwe
MIn Diane Gashumba asanga hakenewe ubundi buryo bwunganira Kwifata no gukoresha agakingirizo mu nzira yo kugabanya imbyaro zitateguwe

Ibi yabitangaje ubwo yatangaga ibiganiro ku rubyiruko n’imiryango ikorana n’umuryango urera abayobozi b’inzego z’ubuzima, Global Health Corps, cyabereye I Nyamata kuri uyu wa 8 Kamena 2018.

Iyi nama ikaba yari igamije kureba uko kuboneza urubyaro byarushaho gusigasirwa no gushyirwamo ingufu mu Rwanda.

Minisitiri w’ubuzima Dr Gashumba Diane asanga mu muco Nyarwanda nta mwana ukwiye gukora imibonano mpuzabitsina atarageza igihe amategeko abimwemerera.

Nyamara ngo n’ubwo hari inyigisho ndetse n’Ubukangurambaga busaba abantu bose ko uwananiwe kwifata yakoresha agakingirizo, ngo ababyara batabiteguye bakomeje kwiyongera.

Minisitiri w’ubuzima avuga ko ashingiye kuri ibi asanga abantu bakwiye gutera indi ntambwe bagatekereza ku bundi buryo mu gihe bigaragara ko abakiri bato batwara inda mu buryo butateguwe.

Yagize ati “Tugomba gutera indi ntambwe kuko umwana ugiye kubikora ntabwo azabisabira uburenganzira. Imico iragenda ihinduka hakwiye ibiganiro bifunguye.

Gusa turacyakomeza kubigisha yaba abahungu n’abakobwa mu guhindura imyumvire n’imyemerere y’amadini ku kuboneza urubyaro kuko na SIDA, umwijima n’izindi ndwara zirahari kuko wanaboneza urubyaro ukazandura”.

Umuyobozi w'umuryango Global Health Corps mu Rwanda, Jean Rene Shema, avuga ko nubwo hari intambwe ikomeje guterwa mu kuringaniza urubyaro mu Rwanda
Umuyobozi w’umuryango Global Health Corps mu Rwanda, Jean Rene Shema, avuga ko nubwo hari intambwe ikomeje guterwa mu kuringaniza urubyaro mu Rwanda

Umuyobozi w’umuryango Global Health Corps mu Rwanda, Jean Rene Shema, avuga ko nubwo hari intambwe ikomeje guterwa mu kuringaniza urubyaro mu Rwanda, hakiri urugendo kuko hari abangavu bagikomeje gutwara inda batateguye, agasanga hakiri inzitizi zishingiye ku muco n’imyemerere.

Gusa akavuga ko abagabo n’abasore bakwiye kwigishwa kurushaho kuko bafite uruhare rukomeye mu gukumira izo nda zitateguwe, ndetse ngo nibahuza imbaraga n’abakiri bato bizabonerwa igisubizo kirambye.

Yagize ati “Ntitwakomeza gukangurira abantu uburyo bumwe mu gihe bigaragara ko budatanga umusaruro, nkeka ko nitumara kubona ikibazo mu buryo bumwe bizahita bikemuka”.

Ku ruhande rw’urubyiruko rwitabiriye ibi biganiro bavuga ko bikwiye ko abakiri bato na bo begerezwa uburyo bwo kuboneza urubyaro cyane ko bikomeza kubagiraho ingaruka kandi hari ingamba zidasiba gufatwa.

Richard Nduwayezu yagize ati “Simbona impamvu bima urubyiruko uburyo bwo kuboneza urubyaro nk’abakuze cyangwa abashakanye. Dukeneye natwe uburyo ngo twirinde izo nda zitateguwe kuko ibyo batubwira byose turanga tukazibona kandi tukahazaharira”.

Urubyiruko narwo rukwiye kwitabwaho mu kuboneza urubyaro
Urubyiruko narwo rukwiye kwitabwaho mu kuboneza urubyaro

Ibi biganiro byateguwe n’umuryango Global Health Corps washinzwe n’umukobwa wa George Walker Bush, mu rwego rwo gutegura inama mpuzamahanga izabera mu Rwanda mu Ugushyingo 2018 ku kuboneza urubyaro.

Mu Rwanda habarurwa abagore bagera kuri 48% baboneza urubyaro bavuye kuri 5% mu mwaka w’I 2000, intego ni uko nyuma y’imyaka 7 nibura 70% bazaba baboneza urubyaro.

Umwaka ushize hagaragaye ko abana batarageza ku myaka y’ubukure batwaye inda barengaga ibihumbi 17.

Kugeza ubu kuboneza urubyaro mu rubyiruko ntibiraza mu Rwanda gusa abakiri bato basabwa gudakora imibonano mpuzabitsina abo binaniye bakihisha bagakoresha udukingirizo.

Mu Rwanda habarurwa abaturage barenga miryoni 12 ku buso bwa kirometero kare ibihumbi birenga gato 26 gusa, ubwiyongere bw’abaturage bukaba bukomeje kuba ikibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nk’abakristu,tugomba kwamagana abasambanyi bose,niyo bakoresha AGAKINGIRIZO.Nubwo Leta n’amadini amwe bigisha gukoresha agakingirizo,ni uburyo bwo gushyigikira ubusambanyi.Mwibaze muti,ese YESU yari kwigisha abantu ngo bajye bakoresha agakingirizo nibananirwa KWIFATA?Igisubizo ni OYA.UMUKRISTU,bivuga umuntu wigana YESU.
Kuba UMUKRISTU NYAKURI,nta kudohora bibamo,kugirango ushyigikire icyaha.Abasaba yuko abasambanyi bakoresha agakingirizo,bazarimbukana nabo nu Munsi w’Imperuka.

Nyakana yanditse ku itariki ya: 11-06-2018  →  Musubize

erega nimushyireho kontara mubashakanye , kuko ingo zikigihe ziri
kumanejyeka ,ubwose umukobwa azashaka umugabo yararyamanye na bagabo
100 urumva umwe uzamunyura ,mwitegure ngaruka zibyo mukora
abuhugu bagitecyereza gusha se nibangaye?,umuhugu iyo
yifitiye1000frw iryamana numukobwa yumva ashaka,nibiyubahe basubire
kumuco bareke kwiyandarika bazasubirana agaciro nkako bahoranye
erega abakobwa biyi minsi barasha ubuzima bworoshye.

kanani eric yanditse ku itariki ya: 11-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka