Kwidagadurira mu busitani ngo si iby’abakire ahubwo bifasha abantu kuruhuka
Kuba mu busitani ngo biruhura mu mutwe bikanatanga ibyishimo, nk’uko abatemberera ahantu nyaburanga hari imbuga zitoshye mu mujyi wa Kigali, bavuga ko batemeranywa n’abavuga ko ari iby’abakire.
Umujyi wa Kigali wagiye ukoresha ubusitani butandukanye bwagenewe kuwutaka, gutanga ubuhumekero no kugirango abantu baruhukiremo; ariko uwo muco ngo nturajya mu myumvire y’Abanyarwanda, nk’uko Abanyaburayi baje bitemberera mu Rwanda babibona.

“Twe tunezezwa no kwicara cyangwa kwidagadurira ahantu hatoshye nk’aha, biri mu myumvire y’abantu b’iwacu; bidufasha kumva turuhutse mu mutwe aho kugirango uhore wicaye ahantu hafunganye”, nk’uko Umugabo ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi yasobanuye, ubwo we n’inshuti ye barimo bakinira mu busitani buri ahitwa mu Kanogo, mu mujyi wa Kigali.
Ku bw’abo Babiligi, ngo umuntu wishimira ahantu hatoshye, hatuje kandi hisanzuye, bituma agira umuhate wo gukora imbuga zitoshye no kurengera ibidukikije muri rusange.
Umusore ukorera Sosiyete y’ubwubatsi yitwa Fair Construction hafi yo mu Kanogo, yavuze ko abona kuba mu busitani ari iby’abakire; ati “Ntiwaba uzindukira gushaka ibitunga umuryango ngo ubone umwanya wo gupfusha ubusa”; aho ndetse bamwe babona ubusitani nk’ubutagira akamaro, bakabucamo inzira zambukiranya.

“Nyamara ubusitani bufasha abantu kuruhuka, nkatwe abanyeshuri budufasha gufata mu mutwe bitewe n’umwuka mwiza uhari”, Ntore Beni wiga mu ishuri ryisumbuye rya Glory niko abibona.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali busaba abawutuye n’abawugendamo kumva ko ubusitani ari bo bwashyiriweho, mu rwego rwo kuruhuka no kugira isuku iganisha ku kubungabunga ibidukikije.
Rangira Bruno ushinzwe itumanaho yemeza ko iyo abantu bifotoreje mu busitani bashaka amafoto yo gutaka mu nzu, bihesha umuntu kugira umuco w’isuku.

Rangira yavuze ko mu busitani buri mu mujyi wa Kigali, harimo aho ababukoze bishyuza abajya kuhifotoreza, ariko hakaba n’ahandi abakora ubukwe n’ibindi birori bifotoreza ku buntu, nko kuri “rond point” yo ku Kimihurura iruhande rwo kuri KBC.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|