Kuwa 19 Ugushyingo; Umunsi mpuzamahanga w’imisarane (toilettes)
Nubwo hakiri abantu batinya kuvuga ibirebana n’imisarane cyane cyane kubera ko ifatwa nk’ahantu h’umwanda, ku itariki ya 19 Ugushyingo ni umunsi mpuzamahanga w’imisarane.
Jack Sim, uwashinze umuryango mpuzamahanga w’imisarane ( Organisation Mondiale des Toilettes) avuga ko kuba abantu batita ku biganiro birebana n’imisarane yabo bitavuga ko batayikeneye kandi ikabafasha mu buzima bwa buri munsi.

Uyu mugabo yatangarije ikinyamakuru 20munites.fr ko 40% by’abatuye isi batabona ubwiherero bukwiye naho ngo buri mwaka miliyoni ebyiri z’abantu bapfa kubera indwara ziterwa n’umwanda wagombye kujugunywa mu misarane.
Jack Sim avuga kandi ko kuva mu mwaka wa 2001 ubwo yashingaga uwo muryango, abantu benshi batifuzaga kuvuga ku birebana n’imisarane, ndetse ntibanayihe agaciro aho umuntu yahitagamo kugura terefoni yo munzu kuruta gushyira mo umusarani usukuye, ariko ubu ngo mu mazu yiyubashye usanga mo imisarane kandi umusarani mwiza ngo ni ikimenyetso cy’ubukire.

Kuba itariki ya 19 ugushyingo yaragenewe kuzirikana ku misarane ngo byatumye abantu ku giti cyabo, ama Leta ndetse n’imiryango yigenga bakwirakwiza imisarane ahantu yafasha abayikeneye ubu ngo umubare w’abantu batabona imisarane ukaba ugenda ugabanuka.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|