Kutagira amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere biracyari imbogamizi ku rubyiruko

Umuryango utari uwa Leta IMRO (Ihorere Munyarwanda Organisation) uharanira uburenganzira bwa muntu wibanda ku buzima bw’imyororokere, wateguye ibiganiro byabereye i Kigali tariki 26 Werurwe 2025, bihuza abarimo abanyamakuru, urubyiruko, n’imiryango itari iya Leta iyobowe n’abagore, barebera hamwe uko barushaho gukora ubuvugizi bwafasha urubyiruko kugira amakuru nyayo ndetse no kubona mu buryo bworoshye serivisi z’ubuzima bw’imyororokere.

Ibi biganiro byakurikiye ubushakashatsi buherutse kumurikwa n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) bwakozwe mu mpera za 2023, bwagaragaje ko abana 51% bari munsi y’imyaka 12 bakoze imibonano mpuzabitsina.

Iyi mibare igaragaza ko hakwiye kongerwa ingamba zo kwigisha urubyiruko ibyerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere, kugira ngo nibura nibanakora imibonano mpuzabitsina, babe bafite amakuru ahagije yabafasha kudahuriramo n’ingaruka zitandukanye nk’inda cyangwa se indwara.

Impuguke mu byerekeye ubuzima bw’imyororokere, Dr. Anicet Nzabonimpa, wari uyoboye ibyo biganiro, asanga ikibazo nyamukuru kiri mu muco no mu myemerere yo kuva kera muri sosiyete nyarwanda, aho usanga idaha agaciro umwana w’umukobwa, ugasanga ari na we ugerwaho cyane n’ingaruka.

Dr. Anicet Nzabonimpa agaragaza ko hari ibikwiye guhinduka mu muco n'imyemerere y'Abanyarwanda
Dr. Anicet Nzabonimpa agaragaza ko hari ibikwiye guhinduka mu muco n’imyemerere y’Abanyarwanda

Ati “Ibibazo byinshi bishingiye ku muco n’imyemerere ya Sosiyete Nyarwanda itarakunze guha agaciro umwana w’umukobwa. Hari kandi ikibazo cy’abanyamadini usanga hari ibyo batigisha nko gukoresha agakingirizo, bigatuma mu gihe abakirisitu b’ayo madini n’amatorero bashobora kwisanga bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye.Dr. Nzabonimpa asanga amadini n’amatorero akwiye guhindura imyumvire akigisha abayoboke bayo akamaro ko gukoresha agakingirizo, kuko imibonano mpuzabitsina yo bigaragara ko bayikora.

Rosine Izabayo, umukozi w’umuryango IMRO Rwanda, na we agaragaza ko ubukangurambaga ku kubona amakuru nyayo na serivisi z’u buzima bw’imyororokere cyane cyane ku rubyiruko ari ikintu gikwiye kongerwamo imbaraga, akizera ko ku bufatanye bwa IMRO n’abitabira bene ibi biganiro barimo abanyamakuru n’imiryango ya sosiyete sivile, hari umusaruro bizatanga mu guhangana n’icyo kibazo.

Umubare munini w’Abanyarwanda basaga 60% ni urubyiruko. Iyi ni imwe mu mpamvu umuryango IMRO wiyemeje kwita ku buvugizi n’ubukangurambaga bugamije imibereho myiza y’urubyiruko, kugira ngo bazavemo abantu b’ingirakamaro haba ku giti cyabo ndetse no ku gihugu muri rusange.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka