Kurya imboga za Okra ku buryo buhoraho byagufasha kugira inzira y’igogora ikora neza

Uruboga rwitwa Okra mu Cyongereza cyangwa Gombo mu Gifaransa ntirumenyerewe cyane mu Rwanda, ariko rumaze igihe rutangiye kugaragara ku masoko amwe n’amwe cyane cyane ayo mu Mijyi.

Ni uruboga ruboneka ku migabane y’isi hafi yose, rukaba rufite ibyiza bitandukanye ruzana ku buzima bw’abantu barukoresha rwaba rutetse cyangwa se ari rubisi.

Ku rubuga https://www.santeplusmag.com, bavuga ko okra ari uruboga rukize ku ntungamubiri zitandukanye ndetse na za vitamine A, B, C na K, n’ubutare bwa magnésium, potassium, calcium, fer, zinc ndetse n’ibyitwa ‘fibres’.

Umuntu urya Okra ku buryo buhoraho, bimufasha kugira inzira y’igogora ikora neza, bikamurinda kugira ibibazo bitandukanye mu mara, harimo no kumurinda kumva agugaye mu nda, kuba yarwara impiswi cyangwa impatwe n’ibindi. Ikindi Okra ifasha mu kugabanya ibinure bibi ‘cholestérol’ mu mubiri.

Imboza za okra kandi zifasha ubudahangarwa bw’umubiri gukora neza, zikagabanya umuvuduko w’amaraso uri hejuru, zigatuma umutima ugira ubuzima bwiza. Okra kandi ifasha amaso kugira ubuzima bwiza kuko ikungahaye cyane kuri Vitamine A.

Imboga za Okra zikungahaye cyane ku byitwa ‘antioxydants’ na vitamine A, bituma uruhu rugira ubuzima bwiza, zikanafasha mu komora inguma zoroheje zaba ziri ku ruhu.

Kuri urwo rubuga kandi bavuga ko uburyo bwiza bwo gutegura okra ushobora kuzikatagura, zikarara mu mazi, nyuma umuntu akanywa amazi.

Ku rubuga https://www.lifehack.org/294087/, bavuga ko Okra ituma umuntu uyiriye yumva yijuse, bikamurinda kurya bya hato na hato, bikamufasha kugabanya ibiro mu gihe abyifuza. Ikindi kandi imboga za Okra zifasha umubiri kwisukura.

Imboga za okra zifasha mu kurwanya kanseri kubera ko zikungahaye cyane ku byitwa ‘antioxidants’. Okra kandi zongera uburumbuke ‘fertility’ zikanafasha umugore utwite kumererwa neza kuko zikize cyane ku byitwa ‘folates’.

Okra zifasha mu kuringaniza isukari mu maraso, zikanakumira indwara ya diyabete. Okra kandi zikumira indwara zimwe na zimwe zibasira impyiko cyane cyane ku bantu bazirya ku buryo buhoraho.

Imboga za okra zifasha abantu barwaye asima kumererwa neza, kuko zituma bashobora guhumeka neza. Okra kandi zituma umuntu agira imisatsi myiza, iyo bazifashe bakazitogosa nyuma zamara guhora bakazivanga n’umutobe w’indimu, bagasiga mu musatsi nyuma bakawumesamo, bituma usa neza kandi ukabyibuha.

Imboga za okra zituma ubwonko bumererwa neza, bukanakora neza ku buryo ari nziza ku bana b’abanyeshuri baba bagomba kugira ibyo bafata mu mutwe.

Kubera vitamine K iba mu mboga za okra, ituma umuntu ukunda kuzirya agira amagufa akomeye kandi ikayarinda indwara y’amagufa izwi nka ‘osteoporosis’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Turabashimiye kuko muduha amakuru tuba tuyakeneye.mbese gombo ifite umumaro mu gihe cyo gutera akabariro.

Alias yanditse ku itariki ya: 11-03-2023  →  Musubize

Ese buriya gombo ntabwo yaba ituma amaraso aremera agaca mu mitsi bigoranye ku buryo yatera hypertension?

Muzirakugisha yanditse ku itariki ya: 18-09-2022  →  Musubize

Nonese kunywa amazi ya gombo buri munsi ntacyo bitwara?

Liliane yanditse ku itariki ya: 18-07-2022  →  Musubize

Murakoze kutubwira amakuru meza yigihingwa gifite akamaro kanini mumubiri ariko mwadusobanurira uko itegurwa kuko mfite ikibazo cyumuvuduko na diabetes.Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 15-12-2021  →  Musubize

Okra ni gihingwa kiza nkuko hejuru babidusobsnuriye nange ndu muhinzi wazo, uzikeneye ushaka kuzirangura wamvugisha: 0788484467.

Rogerz yanditse ku itariki ya: 5-11-2021  →  Musubize

Izi mboga numvise ari nziza cyane ese umuntu wifuza kuzihinga yazibona gute.

It’s very useful for our daily life.

Ngayaberura Jean Claude yanditse ku itariki ya: 4-05-2021  →  Musubize

Gombo ninziza cyane yaramfashije ninayo mpamvu nafashe icyemezo cyo kuzihinga no kuzicuruza uzikeneye yaduhamagara tukayimugezaho tukagusobanurira Nuko ikoreshwa tel 0728354067

Alias yanditse ku itariki ya: 2-05-2021  →  Musubize

Gombo ni nziza iyo wayiriye wirirwa umeze neza ku mubiri no mu nda! Ku mibonano ho ni sawa

Nyiragitare yanditse ku itariki ya: 19-03-2021  →  Musubize

Murakoze kuduhugura,ariko se mumazi umuntu ashyiramo gombo ingana ite?
Murakoze

Ingabire yanditse ku itariki ya: 10-03-2021  →  Musubize

turabashimiye kumakuru mutugezaho nashakaga mbibarize ko numvshe bavuga ko okra yongera ububobere bwu’umugore mugihe kimibonano mpuzabitsina nibyo.ikindi nagirango muzatubwire akamaro ka tungurusumu

cyntia yanditse ku itariki ya: 20-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka