Kuririmba wambaye agapfukamunwa hari ikibazo byateza ku buzima?

Nyuma y’uko ku cyumweru tariki 19 Nyakanga 2020, abantu bakomorewe kongera gusengera mu nsengero, abayoboke b’amadini bavuga ko bashimishijwe no kongera guteranira mu isengesho rusange.

Hari abagaragaje ko kuririmba bmbaye udupfukamunwa byabagoye
Hari abagaragaje ko kuririmba bmbaye udupfukamunwa byabagoye

Icyakora abaririmbyi bo mu makorari yagombaga gutuma amateraniro agenda neza bo ngo batashye bananiwe cyane kubera ko kuririmbira mu dupfukamunwa binaniza, hakaba n’abatekereza ko umuntu atarebye neza byamuviramo indwara.

Emmanuel Kayesu usengera mu itorero ryAbangirikani, nyuma y’iteraniro yagize ati “Nongeye kunezezwa no kuba mu nzu y’Imana, nongera kubasha gusabana n’Imana n’abantu. Na Bibiliya ivuga ko guterana kwera no guhura kw’abantu byongera ubusabane hagati y’abantu n’Imana”.

Nk’umuririmbyi ariko, ngo yananijwe cyane no kuririmbira mu gapfukamunwa.

Ati “Iyo uririmbira mu gapfukamunwa ijwi ryo rirasohoka, ikibazo ni uko uba urwana na ryo urizamura unarimanura, ari na ko urwana no gusohora ndetse no kwinjiza umwuka, kuko umunwa n’amazuru biba bipfutse”.

Uwimana w’umuririmbyi muri korari y’Abagaturika, na we ati “Iyo uririmba uba wumva nta mwuka kubera agapfukamunwa. Byaba byiza hashyizwe intera ihagije hagati y’abaririmba ariko umuririmbyi akemererwa gukuraho agapfukamunwa, naho ubundi hari uwakwitura hasi”.

Hari n’abaririmbyi bahera ku ko biyumvaga baririmba, bakibaza niba kuririmba umuntu akambaye bitamugiraho ingaruka, mu myanya y’ubuhumekero.

Claude Nizeyimana w’umugatulika ati “Iyo umuntu aririmba asohora akaninjiza umwuka mwinshi. Mu gapfukamunwa, umwuka umuntu asohora asa n’uwongera kuwinjiza mu bihaha.

Ntekereza ko byatera umuntu ibibazo mu myanya y’ubuhumekero, igihe abikoze igihe kirekire, no mu buryo bwikurikiranyije. Kandi mu misa umuririmbyi ashobora kuririmba mu gihe cy’iminota nka 30”.

Muri rusange, abaririmbyi bifuza ko intera basiga hagati yabo yakongerwa ariko bakemererwa kuririmba bakuyeho udupfukamunwa.

Hari n’abatekereza ko ibyo bitemewe, abahagarariye amadini n’amatorero bakwemera mu mwanya wa korari hagashyirwaho indirimbo zafashwe amajwi.

Nizeyimana ati “Hashyirwa indangururamajwi zihagije mu nsengero, noneho mu gihe cyo kuririmba hagashyirwamo indirimbo ijyanye n’igice kigezwemo. Icyo gihe misa yagenda neza, ariko n’ubuzima bw’umuririmbyi bukabungwabungwa”.

Ibi na byo bitemewe, Nizeyimana atanga igitekerezo cy’uko mu rusengero hashyirwaho umuntu umwe uririmbira ahitaruye, atambaye agapfukamunwa, akaririmba indirimbo zizwi na benshi hanyuma abayoboke bandi bakamukurikira.

Kuririmba kw’abayoboke muri rusange byo ngo ntibinaniza, kuko umuntu aririmba akurikije uko imbaraga ze zingana.

Nizeyimana Claude (wa kabiri uvuye ibumoso), ari kumwe n'abo bafatanyije kuririmba mu misa yo ku Cyumweru gishize
Nizeyimana Claude (wa kabiri uvuye ibumoso), ari kumwe n’abo bafatanyije kuririmba mu misa yo ku Cyumweru gishize

Ese koko kuririmba umuntu yambaye agapfukamunwa byagira ingaruka ku buzima bwe?

Dr. Augustin Sendegeya, umuganga w’impuguke mu bijyanye n’indwara zo mu muhogo, mu matwi no mu mazuru, akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), avuga ko ntawukwiye kugira impungenge zo kuririmbira mu gapfukamunwa kuko nta ngaruka bigira ku buzima.

Ati “Ubushakashatsi bwarakozwe ku baririmba mu makorari akomeye ku isi, bareba niba kuririmba bambaye agapfukamunwa nta ngaruka byagira ku bihaha, basanga ntazo. Ni yo mpamvu nubwo umuririmbyi yakumva kamubangamiye, akwiye kubyihanganira, kuko impamvu abantu bakambara ikomeye kurusha ibindi byose”.

Asobanura kandi ko iyo umuntu aririmba asohora umwuka mwinshi kandi mu gihe kinini, hanyuma amatembabuzi asohoka mu munwa we akagera kure cyane ugereranyije n’asohoka iyo umuntu akoroye.

Ni na yo mpamvu rero ngo n’ubwo abaririmba baba bumva udupfukamunwa tutabamereye neza, ari ngombwa ko batwambara mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ariko ubanza abaganga bacu batigira aho abandi bigira, yego hari ikibazo gikomeye cyuburwayi bwa covid 19 tugomba kwirinda, ariko ajo kubeshya abantu ngo ntakibazo byateza kuririmbana agapfukamunwa,ahubwo wabagirinama yokuba baretse kuririmba,bakajya bashyiramo izikoze.

kacel yanditse ku itariki ya: 24-07-2020  →  Musubize

njyewe sinemeranya nuyu muganga nukwambara agapfukamunwa ubwako bizatugiraho izindi ngaruka nkanswe noneho kuririmba ukambaye gusa ntakundi byagenda ariko njyewe nagira inama amakorari kuba naretse kuririmba kuko kuririmba upfutse amazuru urebye nabi wakwitura hasi ugapfa.

kabebe yanditse ku itariki ya: 23-07-2020  →  Musubize

Murabona ko Abayehova bareba kure.Bavuga ko batazafungura insengero zabo kubera kugira amakenga y’ubuzima.Tekereza kujya gusenga usize abana bawe ngo nuko batagejeje ku myaka 12.Cyangwa kuririmba upfutse umunwa.Abazakuramo inyungu gusa ni pastors bagiye kurya amafaranga y’abantu biyita abakozi b’imana.

sibomana yanditse ku itariki ya: 23-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka