Kuki hari abantu bahora bahumura nabi kabone n’iyo bakoresha imibavu?

Buri muntu agira impumuro ye yihariye, hakaba abantu bahumura neza mu buryo karemano bitanabasabye kwisiga ibintu byinshi, hakaba n’abandi bahorana impumuro mbi, n’iyo bakwitera imibavu ihumura neza ntibishire.

Ibyo se biterwa n’iki cyangwa se byashira bite? Ku rubuga https://www.allodocteurs.fr, bavuga ko impamvu ya mbere ishobora gutuma umuntu ahorana impumuro mbi, ari udukoko duto cyane twa ‘bactéries’ tuba turi ku ruhu.

Utwo dukoko duto dukunda kwiganza ahantu umubiri uhora wihinnye cyangwa se ahari ubwoya bwinshi nko mu kwaha cyangwa se ku myanya ndangagitsina, igihe umuntu atahagiriye isuku. Hari n’indwara z’uruhererekane mu miryango (maladies génétiques), zishobora gutuma umuntu ahorana impumuro mbi.

Kuri urwo rubuga, bavuga ko uruganda rwa Rosporden rukora imiti ikumira impumuro mbi y’icyuya (deodorants), rukora ‘deodorants’ zigera kuri miliyoni 20 buri mwaka.

Icyo izo ‘deodorants’ zimara, ni ugutwikira impumuro mbi y’icyuya umuntu abira, ariko ntizibuza kubira icyuya. Mu gihe hari indi miti yitwa ‘anti-transpirants’, yo ibuza utwengeruhu gusohora icyuya.

Kuba umuntu ahorana impumuro mbi, ntibiba bivuze ko atazi kwisukura neza, ahubwo ngo hari n’indwara yitwa ‘fish odor syndrom’ mu cyongereza cyangwa ‘syndrome de l’odeur du poisson pourri’ mu gifaransa, bisobanuye ‘indwara y’impumuro nk’iy’ifi yaboze’.

Kuri urwo rubuga bavuga ko iyo ndwara ishobora gufata umuntu 1% mu baturage b’igihugu nk’ u Bufaransa, gusa ngo biranagoye kuyipima kuko habaho laboratwari nkeya zishobora kuyipima, nko mu Bufaransa bwose harimo Laboratwari imwe ishobora kuyipima.

Mu busanzwe abantu badafite iyo ndwara barya ibyo kurya, bikagogorwa mu gifu, nyuma bikanyura mu mara bisohoka impumuro y’ibyo umuntu yariye iba yahindutse, ariko ufite icyo kibazo we asohora amatembabuzi arimo impumuro y’ifi niba yayiriye n’ibindi.

Iyo umuntu amenye ko arwaye ‘fish odor syndrom’, agirwa inama yo kureka ibyo kurya bimwe na bimwe nk’amafi, ibikomoka mu nyanja, amagi, amata ndetse n’amashu.

Gusa kuri urwo rubuga bagira abantu inama ko nubwo umuntu yaba ahorana impumuro mbi, atakwishyira mu kato ngo ajye ahora ahunga abantu, ahubwo akiyitaho uko ashoboye.

Mu byo umuntu yakora harimo nko kogosha ubwoya kuko muri ubwo bwoya (iyo ari bwinshi) hibikamo za ‘bactéries’ zikurura umwuka uhumura nabi, ni ukuvuga ko kwiyogosha bireba abantu bose yaba abagore cyangwa abagabo.

Guhindura amasogisi kenshi, mu rwego rwo gukumira ko habaho za ‘bactéries’, kwambara amasogisi ya ‘coton’ kuko afata icyocyere kandi ntanuka.

Kwirinda ikitwa ‘bromophobie’, ni ukuvuga ikibazo umuntu agira agahora yumva yinukira.

Ku rubuga https://www.passeportsante.net, na ho batanga inama zafasha umuntu kurwanya impumuro mbi ku mubiri.

Gukaraba cyane ahantu hakunda kubira icyuya, bifasha umuntu gukomeza guhumura neza n’igihe hashyushye, gusa no gukaraba si ugukaraba uko umuntu abonye, ahubwo akaraba yita cyane ku bice by’umubiri bikunda kubira icyuya.

Kumesa mu mutwe kenshi, kumesa mu mutwe inshuro ebyiri cyangwa eshatu mu cyumweru birahagije, kugira ngo umuntu ahumure neza mu mutwe.

Mu gihe hari ubushyuhe, ni ngombwa ko umuntu yita ku isuku y’ibirenge, kuko bibira ibyuya cyane, ku buryo byatuma bigira impumuro mbi vuba. Ibyiza rero ni ukwambara ikweto zifunguye, kandi umuntu agakaraba kenshi gashoboka, yaramuka agiye kwambara inkweto zifunze akabanza gusiga puderi ku birenge.

Ni ngombwa kwisukura neza mu myanya ndangagitsina, umuntu akahasukura ku buryo bwihariye. Ibyo kandi bireba abagore n’abagabo.

Nubwo yaba igaragara nk’imeshe nta muntu ukwiriye gusubira mu myenda yahozemo mu gihe amaze koga, kuko imyenda yanduye iba irimo za ‘bacteries’ zishobora gutuma agira impumuro mbi.

Ikindi umuntu akwiye kwitaho ni ibyo imyenda yambara ikozwemo. Imyiza ni imyenda ikozwe mu ndodo z’umwimerere ‘coton’ kuko ituma umwuka utambuka neza.

Ni ngombwa koza amenyo nibura inshuro ebyiri ku munsi, nubwo usanga ibyo ari ibintu babwira abana, ariko n’abantu bakuru birabareba kugira ngo birinde impumuro mbi mu kanwa ndetse n’indwara zitandukanye.

Mu gihe umuntu agiye kugura miti itwikira impumuro y’icyuya (deodorant), agomba kumenya guhitamo inziza y’umwimerere, itabuza kubira ibyuya kuko umubiri ukeneye guhumeka, ahubwo agahitamo ituma ibyuya bitanuka.

Ibyo abantu barya na byo bigira uruhare ku mpumuro yabo bitari mu kanwa gusa, ahubwo no ku mpumuro y’umubiri wose. Mu byo umuntu yarya kugira ngo agire impumuro nziza harimo sereri, menthe, no kunywa icyayi cy’icyatsi kuko kirwanya cyane impumuro mbi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka