Kugaburira abadafite ifunguro kwa muganga bigiye guhindura isura
Bimwe mu bibazo by’ingutu bishamikiye ku burwayi ku batishoboye ndetse n’abarwaza babo, birimo kubura amafaranga yo kwishyura imiti, ibitaro n’izindi serivisi babonera kwa muganga, ariko hakiyongeraho n’ikindi gikomeye cyo kutabona amafunguro.
Ibi byatumye hari imiryango n’amashyirahamwe atandukanye cyangwa abantu ku giti cyabo, biyemeza kujya basura bakanagemurira abarwayi kwa muganga.
Imwe muri iyo miryango n’amashyirahamwe igemura amafunguro atetse, abandi bakajyana ibikoresho bikenerwa n’abari kwa muganga birimo ibikoresho by’isuku n’ibindi.
Hari ndetse n’abishyurira abarwayi ikiguzi cy’ubuvuzi. Iyi ni gahunda yitabwirwa n’abantu ku giti cyabo cyangwa amashyirahamwe.
Donatha Mukamazimpaka, umuturage wo mu Karere ka Ngoma umaze amezi arenga atatu arwarije umwana muri CHUK, avuga ko byari bigoye cyane kubona umuntu ubitaho kuko nta muryango bafite muri Kigali. N’inzara ubwayo ihuhura umurwayi kuko baguhaye imiti utabonye ibiryo, ntacyo yakumarira.”
Jean Nsanzabaganwa nawe ni undi murwaza umaze amezi atanu arwarije muri CHUK, avuga ko niyo waba ufite umuryango bigoye kuzabona abashobora kuzakugemurira mu gihe kingana n’icyo amaze mu bitaro, ku buryo kubona ifunguro gatatu ku munsi biba bigoye.
Ati “Nshize mu igenagaciro ry’amafaranga nibura isahani imwe yagakwiye kuba ihagaze 2000 ukubye na gatatu ku munsi ni 6000 ku muntu umwe kandi bagaburira abarwari n’abarwaza, urumva ko umuryango twasanze hano wadufashize kubona ibyo kurya mu buryo butworoheye, bituma tutabasha gusenya imiryango yacu kuko nkabo twasize mu ngo ntibavunika cyane.”
Abakora ibikorwa by’ubugiraneza babitangiye bate?
Isabelle Kamaliza ni umuyobozi Mukuru w’umuryango nyarwanda ugaburira abarwayi n’abarwaza batishoboye mu bitaro bya Leta (Solid Africa) bakanafashwa guhindura imirire yabo.
Avuga ko batangiye bakora nk’abakorerabushake bajya gusura abarwayi, babona ibibazo bahura nabyo by’imirire kuko abenshi batabonaga ibyo basabwa kurya bijyanye n’uburwayi bwabo, bituma bagira igitekerezo cyo kujya batekera abarwayi, babitangira ari abantu icumi bagaburira abarwayi batanu buri munsi.
Mu myaka 15 uyu muryango umaze wavuye ku kugaburira abarwayi batanu bakaba bageze ku barenga 1700 bo mu bitaro bitandukanye birimo ibya CHUK, Kibagabaga, Muhima, Masaka n’ibya Rwinkwavu bose bahabwa ifunguro gatatu ku munsi.
Hussein Kagame ni umuyobozi w’ihuriro ry’urubyiruko rukora ibikorwa byo gusura abarwayi ku bitaro bikuru by’Akarere ka Rubavu.
Na we, avuga ko bamaze imyaka umunani batangiye gukora igikorwa cy’ubugiraneza, hagamijwe gufasha abarwayi badafite ubushobozi.
Ni urubyiruko rutekera abarwayi rukanatanga ifunguro ku barwayi 20 buri munsi, bakanafasha abandi bari hagati ya 130-150 buri cyumweru kubona ibirimo isukari, isabune, amata, hakaba n’abagurirwa imiti, hamwe no kwishyurirwa ibitaro.
Ihuriro ry’urubyiruko rukora ibikorwa byo kugemurira abarwayi mu bitaro bikuru bya Rubavu ryatangiye rikusanya amafaranga ari hagati y’ibihumbi 60-80 buri cyumweru, kuri ubu bakaba bageze yarenga ibihumbi 400 mu cyumweru.
Ni amafaranga bavuga ko bishakamo, bakanayahabwa n’undi wese ushobora kumva ibikorwa bakora akumva bimukoze ku mutima, akiyemeza kujya atanga umusanzu we uko yifite.
Leta irateganya gukuraho gahunda yo kugemurira ibiribwa abarwayi ku bitaro
Mu gihe izi serivise zafashije abarwayi mu minsi yashize, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko irimo gukora inyigo yo guca burundu kugemura amafunguro akuwe hanze y’ibitaro agashyirwa abarwayi kwa muganga.
Aha, hatangijwe gahunda yo gushyira ku bitaro ibikoni bigezweho, bizajya bitegurirwamo amafunguro akenerwa n’abarwayi, abarwaza, abakozi n’abasura ibitaro.
Minisante ivuga ko mu gihe iyo gahunda izaba igezweho bizakemura ibibazo bya bamwe mu barwayi, barya ibitujuje ubuziranenge byatekewe hanze y’ibitaro.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisante, Zachee Iyakaremy agira ati “Nk’uko twatangije ku bitaro bya CHUK, ku bitaro bya Nyamata naho igikoni kirenda kuzura, ndetse no ku bitaro bya Remera Rukoma.”
Avuga ko batangiranye n’ibyo bitaro bitatu, ariko intego ikaba ari ukuzagera ku bitaro byose kugemura ibiryo byatekewe mu rugo bigahagarara, abarwayi bagahabwa amafunguro agendanye n’uburwayi bafite kandi yujuje ubuziranenge.
Solid Africa ifite ishingano zo gukoresha igikoni cya CHUK, ivuga ko gifite ubushobozi bwo gutegura amafunguro ibihumbi umunani ku munsi ahabwaga abarwayi.
Kamaliza wa Solid Africa agira ati “Kubona igikoni hano cyujuje ibisabwa bifasha abarwayi kubona ibiryo byiza. Umurwayi azarushaho kubona ifunguro asabwa kurya.”
Uyu muryango ukorana na koperative z’abahinzi bagera ku 4,500 biganjemo abagore, bakaba babafasha kubona imyaka ku giciro kiri hasi ugereranyije n’ikiri hirya no hino ku isoko.
Bakaba bateganya kuzagera ku bahinzi bagera ku bihumbi makumyabiri.
Biteganyijwe ko umushinga wo kubaka ibikoni ku bitaro bitandukanye, uzagera mu bitaro 47 by’Uturere dutandukanye tw’Igihugu.
Ohereza igitekerezo
|