Kuboneza imbyaro ntibireba abagore gusa – Minisitiri w’Intebe

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, aributsa abatuye isi ko kuboneza imbyaro bitareba abagore gusa ahubwo ko buri wese bimureba, akabigiramo uruhare kugira ngo bigere ku ntego.

Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yemeza ko kuboneza imbyaro bitareba abagore gusa
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yemeza ko kuboneza imbyaro bitareba abagore gusa

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ugushyingo 2018, ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama mpuzamahanga ku kuboneza imbyaro ibera i Kigali, ikaba yahuje abantu batandukanye bo mu bihugu byinshi byo ku isi bagamije kurebera hamwe icyatuma iyo gahunda igenda neza.

Minisitiri Ngirente yavuze ko kuboneza urubyaro ari umusingi w’iterambere mu bihugu byose byo ku isi bityo ko bigomba kwitabwaho na buri wese.

Yagize ati “Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko kuboneza imbyaro bigira ingaruka nziza ku iterambere ry’ubukungu, bigatuma abaturage b’ibihugu byose bagera ku mibereho myiza. Kuboneza imbyaro rero si iby’abagore gusa, ahubwo biratureba twese”.

Arongera ati “Dukeneye kubaka sosiyete aho buri muryango wohereza abana bose ku ishuri, aho buri mwana avurwa neza ndetse akanagira ikizere cy’iterambere ry’ahazaza. Ibyo ni byo bizatuma abantu bose bagera ku buzima bwiza twifuza”.

Minisitiri Ngirente kandi yavuze ko u Rwanda rwashyize imbaraga nyinshi mu bikorwa by’ubuzima hagamijwe imibereho myiza y’abaturage.

Ati “Leta yashyize 16% by’ingengo y’imari yose y’igihugu mu bikorwa by’ubuzima, abana bakitabwaho kuva umubyeyi agitwite na nyuma yaho. Kubera izo ngufu zashyizwe mu buzima, byatumye ikizere cyo kubaho cy’Umunyarwanda kizamuka, kikaba ubu kiri hejuru y’imyaka 66”.

Kugera kuri ibyo ngo binaterwa n’uko abaturage hafi bose bitabiriye gahunda y’ubwisungane mu kwivuza aho ubu iri kuri 90% ndetse hakaba hari n’abajyanama b’ubuzima bahuguwe basaga ibihumbi 58, bafasha abaturage mu bikorwa bitandukanye by’ubuvuzi bubegereye no kuboneza imbyaro bitabasabye ingendo ndende.

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza kongera ingufu muri gahunda zose zijyanye no kuboneza imbyaro hagamijwe ubuzima bwiza bw’abaturage, ngo rukaba rwiteze kwigira byinshi kuri iyo nama mpuzmahanga, bijyanye no kunoza gahunda zo kuboneza imbyaro.

Biteganijwe ko iyo nama izasozwa ku ya 15 Ugushyingo 2018, ikaba yitabiriwe n’abantu bagera ku 3500 baturutse hirya no hino ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka