Kuba umuganga ntibigarukira mu gutanga imiti gusa

Abakozi b’ibitaro bya Gihundwe biherereye mu Karere ka Rusizi bavuga ko kuba umuganga bitarangirira mu gutanga imiti gusa, ahubwo biherekezwa n’umutima w’ubumuntu ku barwayi ndetse n’abafite ubushobozi buke.

Bamwe mu baturage bashyikirizwa inyemezabwishyu y'ubwisungane mu kwivuza
Bamwe mu baturage bashyikirizwa inyemezabwishyu y’ubwisungane mu kwivuza

Babivuze ubwo bishyuriraga ubwisungane mu kwivuza abaturage 400 babarurwa mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe, batoranijwe muri ako Karere.

Abahawe ubwo bwisungane mu kwivuza bashimiye abo baganga ku nkunga babateye, bavuga ko iyo batabagira batari buzabashe kubwigondera kubera ubukene.

Nyirabwimana Aurelie ufite abana 6 yagize ati’’ Maze imyaka 5 ndwaje umusaza narabuze aho nerekeza, iyo ntagira aba bagira neza sinari kuzayibona pe.”

Yabaragiye Andre ufite abana 10 yungamo na we ati “Ntunzwe no guhingira rubanda nabona icyo kurya bikaba bihagije. Nta na hato nari nizeye kuzakura mituweri pe.”

Dr Nshizirungu Placide uyobora ibitaro bya Gihundwe avuga ko iyo nkunga yaturutse ku gutekereza ko kuba umuganga gusa bidahagije ngo ube umuntu ukenewe na sosiyete Nyarwanda.

Ati “Tuzakomeza gukora ibi bikorwa kuko twumva ko ubuzima bw’abantu tuvura butureba ibihe byose”.

Nyuma yo gushyikirizwa inyemezabwishyu zibaha uruhushya rwo kwivuza uyu mwaka wose, ibyishimo byatashye muri iyo miryango bakaba bizeye ubuvuzi bw’umwaka wose.

Umuyobozi w'ibitaro bya Gihundwe Dr Nshizirungu Placide, ashyikiriza abatishoboye ubwisungane mu kwivuza
Umuyobozi w’ibitaro bya Gihundwe Dr Nshizirungu Placide, ashyikiriza abatishoboye ubwisungane mu kwivuza

Imirenge ya Kamembe na Gihundwe abo baturage batuyemo nayo yashimiye ibyo bitaro, ivuga ko ibyo bigiye gufasha abaturage bari barabuze amikoro ndetse ngo birazamura ikigereranyo bagezeho batanga mituweri.

Bwana Ndabananiye Jean Bosco ati “ Aba bafatanyabikorwa baragenda badufasha kuzamura ijanisha ry’abafite ubwisungane mu kwivuza, turabashimiye cyane”.

Kugeza ubu, imibare itangwa n’abashinzwe mituweri mu Karere ka Rusizi igaragaza ko abamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza bageze ku kigereranyo cya 70,1%.

Ubuyobozi bw’ako karere buvuga ko gakomeje ingamba zose zizatuma kesa uwo muhigo 100%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka