Ku Nkombo babyarira mu nzira kubera kutagira imbangukiragutabara

Ababyeyi batuye ku kirwa cya Nkombo mu karere ka Rusizi baravuga ko kugera ku kigo nderabuzima bibagora cyane cyane abagiye kubyara bitewe n’uko kuri icyo kirwa cyose nta mbangukiragutabara ihari. Basaba akarere ko kabatekerezaho kuko bikomeje kubagiraho ingaruka.

Aba babyeyi bavuga ko urugendo rurerure bakora bajya ku kigo nderabuzima cya Nkombo rubagiraho ingaruka bakifuza imbangukiragutabara
Aba babyeyi bavuga ko urugendo rurerure bakora bajya ku kigo nderabuzima cya Nkombo rubagiraho ingaruka bakifuza imbangukiragutabara

Uretse n’imbangukiragutabara (ambulance), kuri iki kirwa giherereye rwagati mu kiyaga cya Kivu nta n’indi modoka ihagera. Abaturage biganjemo ababyeyi bavuga ko bahangayikira mu nzira bajya kubyara dore ko abenshi baba baturutse mu tugari twitaruye ikigo nderabuzima.

Bamwe bavuga ko bakora urugendo rw’amasaha abiri n’amaguru icyo gihe iyo hagize utungurwa n’inda hakaba ubwo biba ngombwa ko abyarira mu nzira ataragera ku kigo nderabuzima.

Umwe mu bahatuye witwa Cyiza Patrick yagize ati “Hano ku Nkombo kuva i Bugumira kugera ku kigo nderabuzima i Nyawenya ku kigo nderabuzima ni ikibazo gikomeye rwose nta ngobyi, nta modoka, nta moto, ababyeyi bahagirira ibibazo cyane kubera gutinda muri izo nzira zose.”

Niyibizi Emmanuel yungamo ati “Ababyeyi batwite iyo bagiye ku kigo nderabuzima bamwe tubatwara mu maboko bakagerayo barushye, umwana akavuka yarushye. Uvuye hano mu Kagari ka Kamagimbo kugera ku kigo nderabuzima umurwayi agenda amasaha abiri bigatuma arushaho kuremba kubera kuruha, turifuza ko baduha imbangukiragutabara mu Murenge wa Nkombo kugira ngo idufashe.”

Abatuye ku kirwa cya nkombo bijejwe imbangukira gutabara mu ngengo y'imari y'umwaka utaha wa 2019-2020
Abatuye ku kirwa cya nkombo bijejwe imbangukira gutabara mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2019-2020

Abo babyeyi bavuga ko iyo hari ubyariye mu nzira ,ubuyobozi bwirengagiza ko nta mbangukiragutabara ihari maze bukabaca amafaranga.

Nyiranziza Seraphine ati” ni ibibazo cyane tugenda ku maguru wagera mu nzira inda ikagufata ukabyarira mu nzira bakaguca amafaranga twabuze imbangukiragutabara.”

Aba babyeyi kandi ntibatinya no kuvuga ko bafite impungenge ko bashobora guhitanwa n’inda cyangwa hagapfa umwana uvuka muri icyo gihe baba bakiri mu nzira.

Ntawigira Francine ati” iyo tugiye ku bitaro kubera ukuntu tugenda n’amaguru hari ubwo abana badupfira mu maguru kubera kubura ikitujyana hari abava kure rwose abana bagapfa. Turifuza ko baduha ingobyi yo kudutwara kugira ngo natwe tujye tugerayo twihuse.”

Abagize amahirwe bashobora kubona ingobyi ya Kinyarwanda ariko bakavuga ko muri iki gihe itakigezweho ndetse bakanemeza ko nta kinini yafasha umugore uri ku gise, bakifuza ko babona ingobyi ya kijyambere.

Ubwo bagaragarizaga iki kibazo Perezida wa Sena y’u Rwanda, Bernard Makuza, ntiyakivuzeho byinshi kuko yasanze n’Akarere ka Rusizi kabifite mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2019/2020 aho yabasezeranyije gukomeza gutunganya imihanda neza .

Ati “Ni ikintu cyumvikana, ikigomba gukorwa muri iyi minsi ni ugukomeza gutunganya imihanda cyane cyane iva mu tugari igana kuri icyo kigo nderabuzima. Naho ubundi kuba haratekerejwe ko iyo ngobyi y’abarwayi yaboneka biri mu igenamigambi ry’ejobundi ku rwego rw’akarere.”

Ababyeyi batuye ku kirwa cya Nkombo barifuza imbangukira gutabara kugira ngo batahane abana bazima
Ababyeyi batuye ku kirwa cya Nkombo barifuza imbangukira gutabara kugira ngo batahane abana bazima

Umurenge wa Nkombo utuwe n’abaturage basaga ibihumbi 18 ukaba ugizwe n’utugari dutanu ari two Ishwa, Kamagimbo, Rwenja, Bigoga na Bugarura. Abakomererwa no kugera kwa muganga cyane ni abo mu tugari dutatu ari two Ishwa, Kamagimbo na Rwenja.

Aba baturage bose nta handi bashobora kwivuriza uretse kuri iki kigo nderabuzima cya Nkombo dore ko muri utu tugari twose akagari ka Ishywa ari ko konyine gafite ivuriro (poste de santé) ryunganira iki kigo nderabuzima.

Ikibazo cyo kwivuriza ku Nkombo kandi ubukana bwacyo burushaho kugaragara iyo hagize nk’uwoherezwa ku bitaro by’akarere i Gihundwe aho agomba gutega ubwato na bwo bukagera ku muhanda ujya ku bitaro nyuma y’amasaha atari make. Ububi bw’umuhanda w’ibilometero 13 uva ahitwa Busekanka mu murenge wa Nkanka werekeza ku bitaro i Gihundwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

babyarira munzira bagiye babaswera gake se

mimi yanditse ku itariki ya: 1-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka