Konsa byarinda umubyeyi indwara z’umutima na diyabete

Abahanga bavuga ko konsa ari byiza cyane, kuko bigira akamaro ku mwana ndetse no ku mubyeyi wonsa neza. Ikindi kandi ibyiza byo konsa bitangira kuva umwana agifata ibere ubwa mbere akivuka kugeza acutse.

Urubuga www.medela.fr, rusobanura akamaro ko konsa n’icyo bifasha umubyeyi wonsa uko bikwiriye.

Abahanga bavuga ko umwana agikoza umunwa ku ibere rya nyina bwa mbere, umubiri uhita uvubura umusemburo witwa ‘ocytocine’, ari wo utuma umwana na nyina bamenyerana cyane, bakanakundana. Uwo musemburo rero wiyongera uko umwana yonse.

Muri iyi nkuru murabona ibyiza byo konsa cyane cyane ku mubyeyi. Muri ibyo harimo kuba bifasha nyababyeyi y’umubyeyi umaze kubyara gusubira mu mwanya wayo neza kandi vuba.

Kubera ko konsa umwana bifasha nyababyeyi gusubira mu mwanya wayo vuba ndetse no kwiyegeranya, ni yo mpamvu iyo umubyeyi agize ikibazo cyo kuva cyane nyuma yo kubyara, abaganga bihutira gushyira umwana ku ibere kugira ngo bifashe nyababyeyi gusubira mu mwanya wayo vuba vuba, bityo no kuva bigahagarara.

Nyababyeyi y’umubyeyi wonsa umwana we neza, isubirana vuba ugereranije n’iy’umubyeyi utonsa. Umusemburo wa ‘ocytocine’ ukorwa n’umusemburo w’umubyeyi mu gihe yonsa, umurinda kuba yagira ikibazo cy’amaraso make kuko utuma adashobora kongera kuva nyuma yo kubyara.

Uko umubyeyi yonsa umwana igihe kirekire, ni ko yiyongerera ibyiza bizanwa no konsa, nk’uko impuguke mu by’ubuzima, Prof. Hartmann, abisobanura.

Avuga ko ukwezi kose kwiyongera ku mezi yo konsa gufasha umubyeyi kugabanya ibyago byo kurwara za kanseri zitandukanye harimo, kanseri y’ibere , kenshi ifata intanga z’abagore ndetse na kanseri ifata nyababyeyi.

Nubwo hari ababyeyi bagorwa no konsa cyane cyane mu gihe bakimara kubyara, ni ibintu birangira mu byumweru bike uko umwana agenda amenyera konka.

Icyiza cyo konsa kandi ni uko nta yindi myiteguro bisaba, uretse gutamika umwana ibere gusa.

Konsa bifasha ababyeyi mu kuboneza urubyaro, kuko bibuza umugore kuba yasama, bikaba rero ni uburyo bwo kuboneza urubyaro bukora kandi bwizewe ku kigero cya 98 %, mbese byizewe kimwe no kunywa ibinini byagenewe kuboneza urubyaro.

Konsa bifasha umubyeyi kugabanya ibiro, akenshi byiyongera mu gihe umuntu atwite.

Iyo umubyeyi yonsa bigereranywa no gukora siporo, ibinure umubyeyi wonsa atakaza ku munsi, bingana n’iby’umuntu ukora siporo yo kugenda ku igare atakaza mu gihe cy’isaha.

Ku rubuga www.parents.com, bavuga ko konsa bigira akamaro kanini ku babyeyi, harimo no kubarinda indwara zitandukanye harimo n’indwara z’amagufa zikunze kwibasira abagore bakuze batakiri mu kigero cyo kubyara (menopause).

Kuri urwo rubuga basobanura ko iyo umubyeyi atwite cyangwa yonsa, umubiri we winjiza ubutare bwa kalisiyumu (calcium), iyo calcium rero ni yo ikomeza amagufa cyane cyane ayo mu mugongo n’ayo mu matako.

Iyo umugore abona calcium ihagije amagufa arakomera bikamurinda ibyago byo kuzarwara indwara ifata amagufa yitwa ‘osteoporosis’, igatuma yoroha cyane ku buryo yanavunagurika mu buryo bworoshye.

Ku rubuga www.healthline.com, bavuga ko nubwo hari ababyeyi bamwe badashobora konsa bitewe n’uko bidakunda cyangwa ari ko babihisemo, ariko konsa bifite ibyiza ntagereranywa ku mubyeyi ubikora neza.

Mu byiza byo konsa basobanura harimo kuba bigabanyiriza umubyeyi wonsa ibyago byo kurwara indwara zitandukanye harimo kugabanya ibyago byo kurwara diyabete yo mu bwoko bwa mbere ku kigero cya 30% na diyabete yo mu bwoko bwa kabiri ku kigero cya 40%.

Ikindi cyiza cyo konsa ku babyeyi ni uko bibafasha mu kugabanya ibiro mu buryo bwiza kandi butangiza buzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka