Kirehe: Nubwo bwaki ivuza ubuhuha iri kuvugutirwa umuti
Abaturage bo mu Karere ka Kirehe bafite abana abagaragaje indwara ziterwa n’imirire mibi bahawe ihene 140 n’ingurube 100 mu rwego rwo kuyihashya.
Abaturage barwaje bwaki Kigali today yasanze mu Murenge wa gatore kuwa gatanu baje gufata amatungo bagenewe n’akarere ku bufatanye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF) bavuga ko nyuma yo kurwaza bwaki amatungo bahawe agiye kubafasha mu kubona imirire myiza.
Manizabayo ati “ndi mu barwaje bwaki ari ko iyi hene bampaye igiye kumfasha mu kubona ifumbire mpinge imboga kandi numva ngo n’amata akomoka ku ihene agira akamaro ku bafite imirire mibi ubu abana banjye bagiye gukira”.

Muhawenimana Francine, umupfakazi ufite abana bane, babiri muri bo barwaye bwaki arishimira ihene bamuhaye.
Ati “baradufashije, ngiye kugerageza iyi hene nyibyaze umusaruro mu kubona agafumbire mpinge mbone n’amata ndebe ko abana banjye bahembuka kuko barambabaje”.
Umukozi ushinzwe ubworozi mu Karere ka Kirehe, Niyonagira Nathalie avuga ko byagaragaye ko amata agira uruhare mu kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi.

Akomeza agira ati “ubu tubahaye amatungo magufi nibamara kugera ku bushobozi bwo korora inka tuzaziboroza kandi no muri gahunda ya girinka hari abo tuzagenda tuziha kandi ni gahunda akarere kihaye yo kurwanya burundu indwara ziterwa n’imirire mibi”.
N’ubwo batanze amatungo ku miryango igera kuri 240 ngo gahunda izakomeza amatungo agere kuri bose bahuye n’izo ndwara ziterwa n’imirire mibi.
Akarere ka Kirehe kabarirwa mu turere dufite umubare munini w’abana bafite indwara zikomoka ku mirire mibi, ubuyobozi bukavuga ko bugiye guhagurukira icyo kibazo ku buryo kizaranduka burundu mu gihe gito.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|