Kirehe: Kudahabwa akato bibatera ishyaka ryo gushishikariza abandi kwirinda SIDA

Abafite virusi itera SIDA bo muri Kirehe bahamya ko kuba batagihabwa akato bibaha ingufu zo gutanga ubuhamya banashishikariza abandi kwirinda no gukwirakwiza SIDA.

Mugabo ahamya ko kwishyira hamwe kw'abafite virusi itera SIDA bituma bakurikiranwa neza bityo ntihabeho ubwandu bushya.
Mugabo ahamya ko kwishyira hamwe kw’abafite virusi itera SIDA bituma bakurikiranwa neza bityo ntihabeho ubwandu bushya.

Mbere ngo bahabwaga akato bagahorana ipfunwe, bigatuma batinya no kujya gufata imiti igabanya ubukana bwa SIDA bityo ikabica vuba. Ubu ngo byararangiye nk’uko bitangazwa n’umwe wanduye icyo cyorezo muri 2005.

Agira ati: “Namenye ko nanduye agakoko gatera Sida muri 2005 nyuma yo kugirwa inama nkipimisha umugore wanjye amaze gupfa. Icyo gihe akato kaheraga mu muryango, bati uriya arateze, ni nyakwigendera n’ibindi mbese bakumva ko upfuye bigatuma umuntu yiheba”.

Arongera ati “Ibyo byatumaga n’uri ku miti ayifata nabi, bakanywa inzoga badatekereza ingaruka bagapfa imburagihe. Icyakora ubu byarashize nyuma yo kwibumbira mu mashyirahamwe, twariyakiriye, dufata imiti neza, nkajye ubu ndakomeye kandi ndakora nkiteza imbere”.

Muri ako karere hari amashyirahamwe 60 y’abafite virusi itera SIDA, agizwe n’abanyamuryango 3000, mu karere kose ngo abafite icyo kibazo ni 4795 kuko hari abatari mu mashyirahamwe.

Kurwanya SIDA ngo ni uguhozaho hirindwa ubwandu bushya
Kurwanya SIDA ngo ni uguhozaho hirindwa ubwandu bushya

Mugabo Frank, umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubuzima muri ako karere, avuga ko kuba ababana na virus itera SIDA biribumbiye mu mashyirahamwe biborohera kubakurikirana.

Ati: “Kuba barishyize hamwe bituma tubakurikirana neza ntihagire abadafata imiti, abafite ibyuririzi bakavurwa ku gihe kuko tubaha na mituweri. Ibyo bituma kandi nta bwandu bushya bwongera kuboneka kuko bagezwaho byoroshye gahunda zose zo kurwanya icyo cyorezo”.

Aha abantu ngo bashishikarizwa kwipimisha ku bushake agakoko gatera SIDA, abasanze baranduye bagahita bashyirwa ku imiti nk’uko biri muri gahunda ya ‘Treat All’, hakaba kandi hashyirwa udukingirizo ahantu hose hahurira abantu benshi nko mu nkambi n’ahandi.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abanyamakuru barwanya icyorezo cya SIDA (ABASIRWA), Innocent Bahati, avuga ko itangazamakuru na ryo rigomba kugira uruhare runini mu kuyirwanya.

Ati “Nk’abanyamakuru twiyemeje gukomeza gushyira imbaraga mu biganiro bikangurira Abanyarwanda kwirinda SIDA bamenya ububi bwayo. Ibitangazamakuru byinshi iyo bihitisha ubutumwa bugera kuri benshi bityo intego yo gukumira ubwandu bushya ikagerwaho”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe butangaza ko muri Nyakanga 2018, abafite virusi itera SIDA bazatangira kujya bahabwa imiti imara amezi atatu bikazabarinda guhora ku mavuriro.

Ubwo buryo bakaba babwishimiye kuko buzatuma babona umwanya wo kwita ku ngo zabo no gukora bagamije kwiteza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka