Kinyababa: Ubwiherero bubakiwe bwagabanyije umwanda mu isoko
Abarema isoko rya Kinyababa, riri mu murenge wa Kinyababa, mu karere ka Burera barishimira ubwiherero bushya bwubatse hafi y’isoko kuko bwatumye muri iryo soko ndetse no mu nkengero yaryo hagaruka isuku.
Iri soko ryubatse muri santere ya Kinyababa ryari rimaze imyaka itanu nta bwiherero rijyira. Ubwari buhubatse mbere ntibwakoreshejwe. Bwahise bwuzuramo amazi kuko iryo soko ryubatse ahantu h’igishanga.
Ntibikwira Jean Bosco, umwe mu barema isoko rya Kinyababa avuga mbere batarubakirwa ubwiherero bajyaga gutira imisarane mu baturage cyangwa bakirwanaho bajya mu bisambu ugasanga umwanda ari wose.

Agira ati “Mbere byari bibi cyane. Ubundi twahoraga turi kubamagirira ko bagomba kutwubakira (ubwiherero) cyakora bamaze kutwubakira twumva turanezerewe. Ubundi ku gasozi habaga hari imyanda ariko imyanda yaracitse, ubu tumeze neza cyane”.
Abandi barema isoko isoko rya Kinyababa twaganiriye bavuga ko ubwo bwiherero bubakiwe bwahinduye ubuzima bw’abarema iryo soko. Ngo nubwo ariko ubwo bwiherero buhari ntibubuza ko hari abagifite imyumvire yo kujya gukemurira ibibazo byabo mu bisambu.
Umwe muri bo agira ati “abantu bafite imyumvire mike ba hano…ashobora no kuza akihagarika hano kandi WC iri hariya…nubu hariho umwanda”. Akomeza avuga ko abarema iryo soko bakwiye gusobanurirwa bihagije cyangwa bakagira umuntu ubayobora mu bwiherero.

Santere ya Kinyababa yubatse mu gishanga, iyo umuntu acukuye umusarani ntabwo ugera muri metero zigera kuri ebyiri atarabona amazi. Ibyo bituma nta misarane ihagije igaragara muri iyo santere ku buryo n’abayubatse ihita yuzura vuba kuko iba ari migufi cyane. Ubuke bw’imisarane butuma n’umwanda wiyongera muri iyo santere.
Ubwo bwiherero bushya bwubakiwe abarema isoko rya Kinyababa, bumaze igihe kigera ku mezi abiri bukora neza kandi bwubatse ahantu hatumburutse. Abashinzwe gukora isuku mu isoko nibo bawusukura nk’uko Ntibikwira abisobanura.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|