Karongi: Umubyeyi yibarutse batatu
Mu kagari ka Shyembe, umurenge wa Murambi mu karere ka Karongi, umubyeyi yibarutse abana batatu b’abakobwa ku bitaro bya Kirinda tariki 13/04/2013. Umwe afite ibiro bibili, undi ikiro kimwe n’igice, uwa nyuma amagarama 700.
Abaganga barimo kwita kuri abo bana baratangaza ko nta kibazo bafite kandi ko hari icyizere ko bazakura nta nkomyi. Umubyeyi nawe ngo nta kibazo kinini yagize usibye kwikomeretsa ururimi kubera ububabare bw’igise.

Abayobozi bari bagiye gusoza icyunamo aho i Kirinda barimo Depite Musabyimana Samuel, Depite Rwabuhihi Ezéchias, n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Karongi Hakizimana Sebastien, basabye ubuyobozi bw’ibitaro kwita kuri uwo mu byeyi by’umwihariko, hagira icyo bakenera bakabimenyesha ubuyobozi.
Umunyamabanga nshingwabikora w’umurenge wa Murambi, Niyihaba Thomas, yavuze ko ari umugisha kuba aho i Kirinda barungutse abantu batu, mu gihe bibuka abantu babo bari hagati ya 80-100 bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Mu minsi ishize ku bitaro bikuru bya Kibuye, naho umubyeyi aherutse kwibaruka abana batatu, ariko umuto ntiyagize amahirwe yo kubaho kuko kari gato cyane.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Yemwe se Intumwa za Rubanda ntacyo zaramije umubyeyi bazamwibuka se?Biragoranye pe!