Kandagira Ukarabe zisigaye hacye
Ahantu henshi hageze gahunda ya kandagira ukarabe muri gahunda ngari yo kwimakaza umuco w’isuku, ariko kuri ubu usanga ahenshi ibikoresho byari byarashyizweho iyo kandagira ukarabe bitakiharangwa ahandi ukahasanga utujerikani turimo ubusa cyangwa twaboreyemo amazi.
Abantu bamwe bemeza ko iyo aho batuye hari buze umuyobozi uwo munsi bashyiramo amazi meza ndetse bakahashyira n’isabuni ariko bikarangira muri ako kanya ni nako ya mazi nyine asaziramo kugeza igihe hazagarukira abayobozi.
Umugabo umwe ucuruza inzoga mu murenge wa Mugina mu karere ka Kamonyi yadutangarije ko ngo abakiriya be badafite umuco wo gukaraba bavuye mu bwiherero akaba ariyo mpamvu hari akajerikani kasaziyemo amazi harimo n’udukoko.
Abo yita abakiriya be nabo baqracyafite umuco wo gusangirira ku muhaha umwe ariko iyo Gitifu (umuyobozi w’akagali) ahahingutse barawuhisha kubera gutinya ibihano.

Ku biro by’umwe mu mirenge igize akarere ka Ngororero hari aho bateganyirije Kandagira Ukarabe hari akajerikani karimo ubusa binagaragara ko nta mazi aherukamo. Abonye umunyamakuru areba muri ako kajerekani, ushinzwe isuku yihutiye ashyiramo amazi.
Uko biri kose abantu bakwiye kwiyumvisha ko kugira isuku cyane cyane ku mibiri yabo bidafitiye akamaro abayobozi gusa kuko iyo ingaruka zije zihera ku bagize umwanda.
Hamwe n’izindi gahunda zose abaturage bakangurirwa gukora ariko bikarangirana n’iminota bakiri kumwe n’abayobozi, buri wese akwiye kumva ko iterambere nyaryo ari irikozwe n’ubikuye kumutima.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ikibazo kinini cyane cyiri ku buyobozi. Imishinga nkiyo nubwo yaba ari myiza gute abaturage bataragize uruhare mu kuyitekereza ntabwo bashobora kuyishyira mu bikorwa. So the up bottom approach niyo nyirabayazana.