Iwawa basigaye bakira abana n’ababyeyi bakoresha ibiyobyabwenge

Nyuma yo kubona ko uburyo bwiza bwo guca ibiyobyabwenge ari ukubirandurana n’imizi, ikigo gishinzwe kugorora abasabitswe nabyo kiri kwakirira i Wawa ababikoresha ndetse n’ababyeyi babo igihe bigaragaye ko na bo babikoresha.

Nsengiyumva Mussa aganira n'abanyamakuru hamwe n'umwana we
Nsengiyumva Mussa aganira n’abanyamakuru hamwe n’umwana we

Ikibazo kigaragaza uko ibiyobyabwenge mu Rwanda bigenda bifata intera mu kwangiza umuryango nyarwanda kugera aho abana babisangira n’ababyeyi hakabura uhanura undi.
Ikigo cya Iwawa kimaze kwakira abagabo 619 basize ingo bakajya kugororwa kubera ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Nsengiyumva Mussa ni umugabo ukomoka mu karere ka Gisagara. Ubu ari Iwawa kubera gukoresha ibiyobyabwenge aho agororwa n’umwana we Kwizera Ibrahim ufite imyaka 18 bakaba basaba abo babisangiye kubireka kuko bamaze kubona ingaruka zabyo.

Kwizera watangiye kubikoresha afite imyaka 16 avuga ko byamutesheje ishuri. Ati “Ntakiza cyabyo nabonye uretse kwangiza ubuzima bw’umuntu. Byatumye ntakomeza ishuri sinjye kwiga aho banyohereje. Ndasaba abandi twabisangiye kubireka kuko njye ndi munzira zo guhinduka.”

Niyonsenga Emmanuel ni umugabo w’imyaka 50 wajyanywe Iwawa kubera ubusinzi bwamurenze. Avuga ko kunywa inzoga byamuhombeje aho yagombye kuba afite inzu mu mujyi wa Kigali ariko ubu akaba ntayo agira, akavuga ko intandaro yo kumuzana ari uko yanywaga inzoga agasinda akanduranya ku muryango we no ku baturanyi.

Nsengiyumva Mussa n'umwana we aho bicaye iwawa bakurikira amasomo
Nsengiyumva Mussa n’umwana we aho bicaye iwawa bakurikira amasomo

Agira ati “Banzanye kubera kunywa red waragi ngasinda ngaserera, ubu ndimo ndasubira ku murongo ninsubira iwanjye nzajyana imico myiza.”

Niyongabo Nicolas, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ikigo cya Iwawa avuga ko ubuyobozi bugomba kwiga ku kibazo cy’abantu bava aho bavuka bakajya gushakira ahandi kuko bagerayo ubuzima bukabagora bikaba intandaro yo gukoresha ibiyobyabwenge.

Agira ati “Iyo urebye urubyiruko rwinshi dufite ni urwo mu Ntara y’Amajyepfo. Wakwibaza niba ari bo bakize cyangwa bakennye. Ikiboneka ni uko bahava bagiye gushaka imibereho mu mujyi wa Kigali, bakabura aho kurara n’icyo kurya bagakoresha ibiyobyabwenge kugira ngo birengagize ibibazo bahura nabyo.”

Ikigo cya Iwawa mu myaka 9 kimaze gitangiye kimaze kwakira urubyiruko n’abagabo bakuze 19,300 nyamara ikigaragra ni uko uko imyaka ishira umubare w’abakoresha ibiyobyabwenge wiyongera. Ibi bikaba bidaterwa n’ubukene cyangwa ubukire ahubwo biterwa nuko abantu batihanganira guhangana n’ibibazo bafite bagahitamo kwiyahuza ibiyobyabwenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka