Inzobere ziraburira abakoresha viagra yongerera abagabo ubushake

Inzobere mu by’ubuzima ziraburira abagabo n’abasore bakoresha umuti ‘sildenafil’ ufasha abagabo kugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, uzwi nka ’viagra’ batabiherewe uburenganzira na muganga.

Umuti wa viagra ushobora gutera ingaruka zirimo kutabyara n'ubugumba
Umuti wa viagra ushobora gutera ingaruka zirimo kutabyara n’ubugumba

Ibi biravugwa mu gihe umubare w’abagabo n’abasore bawukeneye ukomeje kwiyongera aho bamwe bawugura banifashishije ikoranabuhanga rya murandasi, aho miliyoni zirenga esheshatu zawuguze muri farumasi ibihumbi birindwi zo kuri murandasi.

Umuti wa viagra wavumbuwe mu mwaka wa 1998, ubwo abashakashatsi mu by’ubuzima bariho bapima umuti wo kuvura umuvuduko w’amaraso n’ububabare bwo mu gatuza maze bagasanga utera ubushake.

Ubushakashatsi bwakozwe na Dr. Louis Anderson, inzobere mu by’imiti, wo mu kigo cya ‘urology care foundation’ cyo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bugaragaza ko hari abagabo n’abasore bayikoresha kandi mu by’ukuri batayikeneye, bikaba byabagiraho ingaruka zikomeye.

Uretse kuba uwufashe ashobora kurwara umutwe, indwara y’umutima, gucibwamo, umugongo, kubura ibitotsi, ikirungurira n’ibindi, viagra ishobora gutera ubugumba no kubura ubushake burundu.

Dr. Anderson agira inama abagabo gusaba uruhushya muganga kugira ngo babashe gukoresha uwo muti, cyane ko abawucuruza bo baba bashaka inyungu zabo bwite.

Anagira inama abagabo kuri bimwe mu biribwa bafata bikabongerera ubwo bushake, birimo water melon, inyama, ubunyobwa, indimu, divayi itukura, icyayi, shokola n’icyayi, maze bagakora n’imyitozo ngororamubiri bakirinda n’umubyibuho.

Ibi kandi biravugwa mu gihe abagabo barenga miliyoni 100 ku isi bari hagati y’imyaka 40 na 70, bafite ikibazo cyo kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) yashyizwe ahagaragara mu 1998, yavugaga ko abagabo bari mu kigero cy’imyaka 65 bagera hafi ku 140 bahitanywe na viagra.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nange nawukoershaga bite nibibazo numva utera ndawuretse nari naratangiye kuzikoresha nakinnyeye rimwe

Theophile yanditse ku itariki ya: 26-07-2023  →  Musubize

Ndabashimiye kuriki kiganiro rwose
Hanyuma kubiribwa nabyo muzakore icyabyo

Alias yanditse ku itariki ya: 28-01-2020  →  Musubize

Bjr ndabona iyinkuru iryoshye mutubwire nibindi biribwa byongerera abagabo ubushake ubundi twiyubakire hhhhhhh

Thanks yanditse ku itariki ya: 23-01-2020  →  Musubize

Ahubwo bazabice mu mafarumasi niba byangiriza ubuzima bw,abantu
Kandi niba muziko abantu benshi barite ikibazo cyo kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina mubashakire ubujyanama bwabafasha kubaka ingo zabo kugirango umuryango nya Rwanda udasenyuka numvise harizo mwatanzemo ariko nizabafite amikoro gusa mukomeze mutugezeho izo nama zirakenewe.

Alias muzehe yanditse ku itariki ya: 23-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka