Intara y’Iburasirazuba iza imbere mu kugira abangavu benshi batewe inda

Umwaka wa 2018 warangiye mu turere dutanu twazaga ku isonga mu kugira umubare munini w’abangavu batewe inda, tune ari utwo mu Burasirazuba.

Imibare y’abangavu batewe inda Minisiteri y’Ubuzima yabashije kumenya igaragaza ko umwaka wa 2018 warangiye Akarere ka Nyagatare kari ku isonga n’abana 1465 batewe inda, Gatsibo 1452, Gasabo 1064, Kirehe 1055 na Bugesera 925.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred akeka ko impamvu intara ayoboye ari yo iri ku isonga biterwa n’ibice binini bikigaragaramo ibihuru, noneho abana bajya gutashya bakahafatirwa ku ngufu.

Ariko igikomeye akeka ni urujya n’uruza rw’abantu baza gushaka imibereho cyane mu turere twa Nyagatare na Gatsibo ntibabashe kwita ku bana babo igihe batarabona imirimo.

Mufulukye Fred ashyira mu majwi abaza gushakisha imirimo cyane cyane iy'ubuhinzi kuba ari bo batera inda abangavu ntibanite ku bana bavutse
Mufulukye Fred ashyira mu majwi abaza gushakisha imirimo cyane cyane iy’ubuhinzi kuba ari bo batera inda abangavu ntibanite ku bana bavutse

Ati “Ikindi twasanze hari abaturage bava mu bindi bice by’igihugu, baza wenda nko gushaka imirimo nko guhinga n’ibindi kuko hakigaragara ubutaka. Muri icyo gihe rero ugasanga wenda abana baje bakiri muri ubwo buzima, imiryango itarahama, itaratura neza.

Ati “Ugasanga na byo bifite ingaruka, bigatuma rimwe na rimwe abana batakurikiranywe, ababyeyi batari kumwe na bo. Izo ni zimwe mu mpamvu twagiye tubona ariko turacyacukumbura cyane kugira ngo tumenye neza ikibazo.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Ambasaderi Solina Nyirahabimana, avuga ko abana baterwa inda ahanini biterwa no kudohoka kw’ababyeyi ku burere bw’abana babo.

Komisiyo y'igihugu y'abana ivuga ko hakwiye kubaho ingamba zikomeye kuko umubare w'abana basambanywa wiyongera cyane cyane mu ntara y'Iburasirazuba
Komisiyo y’igihugu y’abana ivuga ko hakwiye kubaho ingamba zikomeye kuko umubare w’abana basambanywa wiyongera cyane cyane mu ntara y’Iburasirazuba

Asaba ababyeyi gufatanya kwita ku burere bw’abana babo bakababera intangarugero bagakurana indangagaciro zituma baba inyungu ku muryango wabo n’igihugu muri rusange.

Agira ati “Ibibazo bibangamiye umuryango nyarwanda bizarangira umuryango n’abagize umuryango babyitayeho.

Ababyeyi b’abagabo n’abagore bafatanyirije hamwe kwita ku muryango kurera bombi bafatanyije kugira ngo abana babere intangarugero kandi babinjizemo indangagaciro zituma babasha gukura ari ba bandi b’inyungu ku muryango no ku gihugu.”

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko umubare w’abangavu babyara imburagihe wavuye ku bana 17,337 mu mwaka wa 2017 ugera ku bana 19,832 mu mwaka wa 2018.

Nyamara imibare itangwa n’ubushinjacyaha bukuru igagaragaza ko kuva muri Nyakanga 2017 kugeza muri Kamena 2018, bakiriye dosiye 2,996 z’abasambanyije abana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko igihe cyose ababyeyi badasubiye mu mirerere hanyuma nabakuru bakareka kuvuga ngo ni bibyarire...nko muri sweden kuko muri sweden uwuhisemwo kudakuramwo inda afite 15, 16 years ni leta imufasha...ariko imuha n´inshingano yo gukora akabona ibizatunga umwana si ababyeyi bahangayika barera uruhinja batazi se...none babizana i wacu....umuco , uburaya...n´ibibazo dusanzwe twifitiye....icyo kibazo batakirebye neza kizakomera kuko leta ivuga ngo ni uguhiga ibigabo bibatera inda kandi uwo ni umuti 50% kuko uruhare runini ruri ku bakobwa bayitwara....nibadahindura imitekerereze bakishinga amabwirizwa ya Sweden ...bizakomera gutora umuti. 2) video z´urukoza soni, ibyino n´inyifato zabo bitwa aba model ibyo babereka(reba abakobwa hafi ya bose bitwa abaraperi...) ikibazo ni kinini kurusha ukwo mugitekereza.

jean yanditse ku itariki ya: 8-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka