Ingingo y’itegeko rikomorera bamwe gukuramo inda yamaganwe

Bashingiye ku myitwarire y’urubyiruko rwiyandarika ndetse no guhunga inshingano za kibyeyi kwa benshi, hari abaturage bamaganye itegeko rikomorera bamwe gukuramo inda.

Ingingo ya 125 y’Itegeko rishya riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ikomorera gukuramo inda umuntu wese utarageza imyaka 18, uwakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, uwabanishijwe n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato.

Iyi ngingo kandi ikomorera gukuramo inda umuntu wayitewe n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri, ndetse no kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.

Bamwe mu baganiriye na Kigali today baravuga ko iyi ngingo ibateye impungenge kuko ngo yorohereje abantu babishaka bose guhimba amayeri yo gukuramo inda.

Umucuruzi w’itumanaho mu mujyi i Kigali agira ati "Niba ba bakobwa batwara inda bakomorewe kuzikuramo, ndumva bahindutse uturara twemewe. Babaye abicanyi kandi noneho nta numwe uzatinya gusambana."

Uwitwa Mugabo avuga ko umuntu watewe inda na se amushyizeho agahato ashobora kwemererwa kuyikuramo, ariko byarabaye ku bwumvikane nta mpamvu uwo mwana akwiriye kwicwa.

Mugabo agira ati:”Hari ibigo birera abana batawe, numva Leta yashaka uburyo bwo kurera abo bana bavuka batyo kurusha kubica.

“Abo turimo kwica nibo bakaturengeye kuko icyo yari kuzaba cyo ntitukizi. Iki ni icyaha ku Mana."

Ku rundi ruhande, Ministiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango(MIGEPROF), Mme Esperence Nyirasafari avuga ko gukomorera abantu bamwe gukuramo inda ari amahitamo ya nyuma.

Avuga ko uwabishaka kandi yumva afitiye uwo mwana urukundo yagombye kumurera aho gukuramo iyo nda, ariko hatabayeho “kwikoreza umuntu umutwaro atigeze ashaka kandi umwangiriza ubuzima”.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Kigali today, Ministiri Nyirasafari yagize ati:”Umwana w’imyaka 12, 13 yaba umubyeyi ate!

“Ujya gufata icyemezo cyo kuvanamo inda aba yabitewe n’umunyacyaha, uwo niwe dukwiriye guhangana nawe aho kureba inzirakarengane”.

Ministiri Nyirasafari akomeza avuga ko k’ubufatanye n’inzego zitandukanye, bazakomeza gukangurira abana b’abakobwa kwirinda, kurwanya ihohoterwa ndetse no guhana abanyabyaha.

Itegeko risobanura ibyaha n’ibihano muri rusange, rivuga ko nta muntu mu bakomorewe wemerewe kwikuramo inda cyangwa kuyikurirwamo n’undi utari muganga wemewe na Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Impuhwe za kibyeyi ngo mutahe. Ibisobanuro bya Ministre w’umubyeyi binteye kwibaza niba impuhwe za kibyeyi zikibaho. Kuki se uwo mwana ataba inzirakarengane. Nzi umuntu ukomeye wabyawe na nyina wari ufite ubumuga bwo mu mutwe none ubu afashije abantu benshi kurusha abagendera muri V8. Imana itugirire imbabazi.

Mbabazi yanditse ku itariki ya: 11-10-2018  →  Musubize

Hakeneye ubushishozi cyane kuko ushobora gusanga bihindutse nkimikino ugize inda were akavuga ko Atari abyiteguye ,mbona uwanza akajya abishyira mubucamanza haricyo byatanga

Harerimana Gaspard yanditse ku itariki ya: 11-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka