Ingagi zihuje byinshi n’abantu kurusha uko byari bizwi

Ubushakashatsi bwakozwe ku turemangingo tw’ingagi y’ingore yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bwagaragaje ko ingagi n’abantu bahuje byinshi mu turemangingo (DNA) nubwo bwose hashize imyaka irenga miliyoni 10 umuntu n’ingagi batandukanye.

Ubushakashatsi bwerekanye ko muri 30% by’uturemangingo twitwa genome, ingagi ifite ibyo ihuje n’umuntu kurusha uko abihuje n’inkende; nk’uko bitangazwa n’akanyamakuru Nature. Ubu buvumbuzi ngo bushobora gufasha abashakashatsi kumenya uko inyamaswa zihuje ituremangingo zirwanagaho mu gihe cya kera cyane cyane mu bijyane n’indwara.

Ukuriye ikigo cyo mu Bwongereza cyiga uko umuntu yabayeho,Chris Tyler-Smith, avuga ko babashije kumenya impamvu indwara zimwe zica abantu ariko ntizice ingagi byagira akamaro gakomeye mu buvuzi bw’abantu.

Abantu n’ingagi basa mu bice bitandukanye nk’uko ubwo bushakashatsi bwabyerekanye:

Uturemangingo dukoresha ubwonko

Kimwe mu byo ingagi zihuje n’abantu ni imikorere y’ubwonko. Abantu n’ingagi bahuje akaremangingo kitwa PGRN gatuma umuntu cyangwa ingagi bata ubwenge iyo bifashwe n’indwara. Bigira ingaruka cyane cyane ku gufata mu mutwe, imyitwarire, gushyira mu gaciro ndetse no ku kuvuga.

Ikindi cyagaragaye ni uko ikorwa ry’intanga ritihuta ku ngagi nko mu bantu kubera ko ingagi ngabo zitabana. Usanga ingagi y’ingabo imwe iba mu ngagi z’ingore nyinshi yonyine bigatuma itiyumvamo kurushanywa mu buryo bwo kwerekana ubugabo.

Uko inyamaswa zatandukanye

Ikindi ubu bushakashatsi bugaragaza ni uko kera ingagi n’inkende zari zimwe ariko uko igihe cyagiye gishira zigenda zicikamo ibice. Hashize hafi imyaka miliyoni 6 inkende zitandukanye n’abantu n’imyaka miliyoni 10 ingagi zitandukanye n’abantu.

Mu myaka 500 ishize, ingagi nazo zacitsemo ibice bibiri zimwe zijya mu burasirazuba bw’isi izindi zijya mu burengerazuba ari nazo zakoreweho ubu bushakashatsi.

Izo mu burasirazuba zirimo izo mu Rwanda, Umunyamerikakazi Dian Fossey yakozeho ubushakashatsi nawe akerekana ko hari ibyo ingagi zihuriyeho n’abantu.

Hari ingagi yitwa Digit yapfuye mu 1977 yari imaze kumenyera Dian ku buryo babanaga byenda kumera nko kubana n’undi muntu. Ubushakashatsi bwe yabutangaje mu gitabo yise “Gorillas in the Mist”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka