Impanuro ku bakobwa bakiri bato, mu ndorerwamo y’uwabyaye afite 14

Nyiramukiza Alvera aragira inama abana bakiri bato bakomeje kubyara imburagihe nyuma, y’ingaruka byamugizeho nyuma yo kubyara umwana afite imyaka 14.

Nyiramukiza Alvera yabyaye afite imyaka 14
Nyiramukiza Alvera yabyaye afite imyaka 14

Nyiramukiza ukomoka mu Murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera, ubu afite imyaka 36 n’abana umunani. Kugira ngo ahagarike kubyara byamusabye kwifungisha burundu, kuko abana be bose yababyaye mu myaka 18.

Urubyaro rwinshi rwazanye n’ingaruka z’ubukene aho hari abana bamwe batageze mu ishuri kubera kubura amikoro, nk’uko yabitangarije Kigali Today.

Avuga ko ahanini ubukene yabayemo bwaturutse ku kuba yarashatse imburagihe, nyuma yo guterwa inda n’undi mwana w’imyaka 16, ababyeyi be bakumvikana n’ab’umuhungu akaba ari ho ajya kurererwa abana n’uwitwa umugabo we.

Agira ati “Mama akimara kumenya ko ntwite yaranyanze aranyirukana anziza ko banteye inda. Nahungiye kwa Mabukwe, anyakira neza kubera ko yari abonye agakobwa ko kumufasha aho atagiraga umukobwa.”

Ngo Nyirabukwe yaramufashije mu gihe yari atwite, avuga ko mu mbyaro umunani, eshatu muri zo yazibyariye mu rugo.

Nyiramukiza avuga ko nyuma yo kubyara yagize ibyago apfusha Nyirabukwe na Sebukwe ndetse bakurikirwa n’umugabo we wazize impanuka. Yasigaye ahanganye n’ubuzima bubi kuko atagiraga uwo atakira nyuma yo kwangwa n’umuryango we.

Nyuma yo kubura umugabo we ngo yashatse undi wari mubyara w’umugabo we wa mbere, ariko nawe ntibyateye kabiri kuko batandukanye kubera ingeso z’ubushurashuzi bw’umugabo.

Abana be bose yababyaye ku bagabo batatu batandukanye, akemeza ko ubuzima bubi yabayemo bwaturutse ku mahitamo mabi yakoze ariko ahanini nayo yashingiye kuba yarabyaye akiri muto.

Agira ati “Natewe inda ngiye mu mwaka wa gatanu. Abana twiganye mu mashuri abanza bo bakomeje kwiga batera imbere, iyo bamwe duhuye numva mfite intimba mu mutima, noneho bo bakaba bashaka bakuze njye ndi muri iyo miserero y’abana.”

Nyiramukiza avuga ko byamugizeho ingaruka kuko n'imfura ye yabyaye ifite imyaka 14
Nyiramukiza avuga ko byamugizeho ingaruka kuko n’imfura ye yabyaye ifite imyaka 14

Umurage wo kubyara kare wakurikiranye abamukomotseho

Avuga ko ikimubabaza ari uburyo uwo murage w’ubukene wakomereje mu bana be kubera atabahaye uburere buhagije kuko bari benshi adashobora kubifasha wenyine.

Agira ati “Abakobwa banjye nabo bagiye babyara ari bato, umukuru yabyaye afite imyaka 14, nagiye mbakangurira kwiga bati wowe ko utize? Nabona batangiye gukungika n’abasore, nababuza bati wowe wabyaye ufite ingahe?nkabura icyo mvuga”.

Nyiramukiza arasaba urubyiruko kwita ku buzima bwabo, avuga ko uko umwana ashatse ari muto,ariko ibibazo bikomeza kuba byinshi.

Avuga ko na n’ubu agifatwa nk’igicibwa mu muryango we, aho abandi bana babyara umuryango ukabahemba, ariko we ngo mu mbyaro umunani ntiyigeze ahembwa.

Nyuma yo gushaka undi mugabo bari kumwe ubu, akemera no kumurerera abana bane batabyaranye, ngo nibwo yabonye agahenge, aho bumvikana bagakora icyateza urugo rwabo imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abana tukiri bato tugomba kwitonda tugakurikirana amasomo yacu turinda ubuzima bwacu bwejo hazaza.

Uwase Denyse yanditse ku itariki ya: 15-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka