Imiryango 200 yahigiye guca ukubiri n’umwanda

Mu karere ka Burera mu ntara y’Amajyaruguru, imiryango itagira ubwiherero ikunze kugorwa no kubona uko yiherera bigatuma hari abajya kubutira mu baturanyi, abandi bagakoresha ubwiherero bwubatse mu buryo bushobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, hakaba n’abadatinya kwituma ku gasozi.

Ikibazo cyo kutagira ubwiherero nigicika burundu isuku yo mu miryango izarushaho kwimakazwa
Ikibazo cyo kutagira ubwiherero nigicika burundu isuku yo mu miryango izarushaho kwimakazwa

Umugore wo mu murenge wa Kagogo, waganiriye na Kigali Today, nta bwiherero agira.

Avuga ko yabuze ubushobozi bwo kubwubaka kubera ko atunze umuryango wenyine kandi ntiyishoboye.

Yagize ati “Umugabo wanjye yarantaye, amaze imyaka irenga itandatu yarigiriye mu Buganda, nasigaye ndwana no gushaka ibitunga abana, n’ibyo mbona bitabahagije biba byansabye kwiyuha akuya, none nawe urambaza ngo kuki ntagira ubwiherero? Urumva amikoro yo kubwubaka nayakura he? Ibyananiye uwo mugabo wantaye ni njye wari kubishobora”!

Uyu muryango uvuga ko mu gihe bakeneye kwiherera bajya gutira mu baturanyi, nyamara ngo basobanukiwe neza ko ubwiherero bwujuje ibisabwa ari isoko yo kwimakaza isuku no kugira umuryango utekanye.

Aya mabati yashyikirijwe abatagiraga ubwiherero kugira ngo bace ukubiri n'iki kibazo
Aya mabati yashyikirijwe abatagiraga ubwiherero kugira ngo bace ukubiri n’iki kibazo

Yagize ati “None nkubwire ngo umuryango wanjye uratekanye se? Ibyo byashoboka gute mu gihe nkijya gutira ubwiherero mu baturanyi? Aho nshobora kugenda metero zirenga 200, noneho wibaze urwo rugendo mu masaha ya nijoro, aho ushobora guhurira mu nzira n’inyamaswa ikaba yaguhitana ngo uri kujya kwituma”.

Mu rwego rwo kugabanya umubare w’abafite ibibazo nk’ibi, n’ibindi biterwa no kuba hari abatagira ubwiherero, itorero ADEPR ryatangiye kubwubakira imiryango 200 itishoboye yo mu karere ka Burera.

Umuvugizi waryo Rev. Pasiteri Karuranga Euphrem, yavuze ko umuryango urushaho gutekana mu gihe ufite ibyangombwa byose by’ibanze. Ubwiherero bukaba ku isonga mu kugena ishingiro ry’ubuzima bwiza.

Rev. Past Karuranga Euphrem Umuvugizi w'Itorero ADEPR mu Rwanda
Rev. Past Karuranga Euphrem Umuvugizi w’Itorero ADEPR mu Rwanda

Ati “Niba tuvuga kubaka umuryango utekanye, ntibyashoboka mu gihe nta bwiherero buhari. Twahagurukiye gahunda yo kubakira abaturage batishoboye kugira ngo za ndwara za hato na hato zituma batabasha gukora zicike, biteze imbere, babonereho kwinjira mu bindi byiciro bafite ubuzima bwiza”.

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV, avuga ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo ikibazo cy’abatagira ubwiherero kirangire burundu.

Ati “Hari imiryango byagaragaye ko ifite ubushobozi bwo kwiyubakira ubwiherero, ariko wagerayo ugasanga ntibuhari.Abo barigishwa kugira ngo bumve uruhare rwabo babikore; hari n’indi miryango ituye mu bice bigoranye kubera imiterere yaho y’amakoro, bigatuma kubucukura bibabera ingorabahizi, aho ni ho twe nk’ubuyobozi tugoboka tukaba twakorana n’abafatanyabikorwa nk’aba bakabunganira bukubakwa.

Guverineri w'intara y'Amajyaruguru Gatabazi JMV
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV

Turi gufatanya mu buryo bushoboka bwose kugira ngo iki kibazo cyo kutagira ubwiherero mu ntara yacu kiranduke burundu, kandi mu gihe kidatinze tuzaba twabigezeho”.

Mu ntara y’Amajyaruguru imiryango irenga ibihumbi bitatu ntigira ubwiherero. Icyifuzo kibaka ari uko uyu mwaka wa 2019 ugomba kurangira iki kibazo cyabaye amateka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka