Imbogamizi zatumaga batitabira serivisi z’imyororokere zigiye gukurwaho
Urubyiruko rwo muri Kayonza rwaterwaga isoni no kugana serivisi z’ubuzima bw’imyororokere, rwashyiriweho gahunda ya ‘Youth Corner’ izarufasha kugana izo serivisi ntacyo rwikanga.

Youth Corner ni ikigo kigiye kubakwa ku kigo nderabuzima cya Nyamirama mu Karere ka Kayonza, kikazatangirwamo serivisi zirimo imikino n’isomero, wongeyeho serivisi z’ubukangurambaga ku buzima bw’imyororokere.
Serivisi z’ubuzima bw’imyororokere zatangwaga mu buryo bwa rusange, ku buryo bamwe mu rubyiruko baterwaga isoni no kuzigana ngo badahurirayo n’ababyeyi cyangwa abandi bantu bakuru babazi, nk’uko umwe mu rubyiruko, Munezero Esther abitangaza.
Agira ati “Uba ufite ubwoba ukavuga uti ese nimpurirayo na mama cyangwa abandi, n’ubwo basanga ntatwite barahita bavuga ko ndi umusambanyi.”
Juma Gerard yungamo agira ati “Iyo tugiye ku kigo nderabuzima kwipimisha tukahahurira n’ababyeyi cyangwa abaturanyi bagenda babivuga bigatuma tutajyayo, twanajyayo umuntu akagenda aseta ibirenge.”

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyamirama, Nsengiyumva Jacques avuga ko bakurikije isesengura bakoze, kutitabira izi serivisi ku rubyiruko biterwa n’uko zitangwa mu buryo bwa rusange, ari na yo mpamvu batekereje gushyiraho Youth Corner.
Ati “Kubera ko muri Youth Corner hazaba harimo gahunda zitandukanye, umuntu ashobora kuza aje gusoma ibitabo cyangwa gukina akinyabya akanisuzumisha.
Icyo gihe ntawe uzamwibazaho kuko bashobora gutekereza ko yari yagiye mu kigo gukina cyangwa kuganira n’urundi rubyiruko.”
Bamwe mu babyeyi bavuga ko urubyiruko rufite ibyo rwikeka rudakwiye kugira isoni zo kugana ibigo nderabuzima kugira ngo birugire inama, nk’uko Kamagabe Imakurata wo mu murenge wa nyamirama abivuga.

Ati “Umwana wagiye hariya hantu hari igihe aba yikeka ko atwite. Iyo yinjiyemo aba ari intwari ahubwo kuko aba ashaka gukurikirana ubuzima bwe n’ubw’umwana, nta soni bakwiye kugira.”
Undi mubyeyi witwa Bamurinde we asaba bagenzi be kudaha akato abana batinyutse kujya kwisumisha kuko byabagiraho ingaruka zikomeye.
Ikigo cya Youth Corner kizatangira kubakwa muri Nyakanga 2016. Kuri ubu hari gukorwa ubukangurambaga bugamije gushishikariza urubyiruko kwitabira serivisi z’ubuzima bw’imyororokere.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
UBUNDISEMWABAKOBWAMWE,KUBUNDISE UMUNTU,ABONEZAURUBYAROYARABYAYEMWEMURABONEZA,URUHE