Ikibazo cy’imirire mibi mu bana gikemurwe mu gihe gito – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yategetse ko ikibazo cy’imirire mibi kikiri mu bana kigomba gukemuka mu gihe gito cyane, asaba inzego zose gukorana mu kugishakira umuti.

Perezida Kagame ati "Iki kibazo kibonerwe igisubizo mu gihe gito cyane!"
Perezida Kagame ati "Iki kibazo kibonerwe igisubizo mu gihe gito cyane!"

Perezida Kagame yagaragaje ko adashimishijwe na gato n’uko imirire gihagaze mu bana b’Abanyarwanda, cyane cyane mu minsi igihumbi ya mbere, ikibazo yemeza ko kitabuze igisubizo ahubwo ari ababishinzwe badakora uko bikwiye.

Yabitangarije mu ijambo risoza Umushyikirano wa 16 kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Ukuboza 2018.

N’ubwo Umushyikirano w’uyu mwaka waganiriwemo ingingo nyinshi ziganisha ku bukungu, ubuzima, umuco n’umutekano, ariko Perezida Kagame asoza yatinze ku buzima bw’abana budahabwa agaciro.

Yagize ati “Ikintu kijyanye n’imirire idahagije mu bana, ikintu kijyanye na Bwaki kuva abana bacu bari mu nda kugeza muri ya ya minsi ya mbere, aho umwana akirira cyangwa apfira, tugomba kubishakira umuti wa vuba kandi mu gihe gito gishoboka.”

Perezida Kagame yavuze ko iki kibazo kireba inzego zose, kidakwiye guharirwa Minisiteri y’Ubuzima gusa kandi udindiza ishyirwa mu bikorwa byo gukemura icyo kibazo bikamugiraho ingaruka. Yavuze ko amikoro yose yo kurwanya imirire mibi mu bana kandi akwiye gukoreshwa uko bikwiye.

Ati “Ntabwo amikoro aba akwiye gushirira mu mishahara, mu ngendo cyangwa mu bindi, ugasanga mbere y’uko ubona abantu babanje barireba. Icyo nacyo gikwiye guhagarara.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko imirire y’abana idakwiye gusigana n’ibijyanye n’uburere bw’abana ndetse n’imikurire yabo.

Kureba andi mafoto menshi y’umunsi wa kabiri w’Umushyikirano kanda AHA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bamwe wagirango a bivuga basinzriye, amata ya bana L ibihumbi bitabarika yangirikiye, aho abitse, adahawe, abo agenewe, ababishinzwe bagombye kuyishyura bigatuma nabandi batinya bagakora ibyo bashinzwe*

gakuba yanditse ku itariki ya: 14-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka