Ikibazo cy’amazi gihangayikishije abatuye mu karere ka Kirehe

Abatuye mu mirenge imwe n’imwe igize akarere ka Kirehe bugarijwe n’ikibazo cyo kubura amazi aho usanga amajerekani asaga ijana mu isantire izwi ku izina rya Nyakarambi ategereje gushyirwamo amazi kuri robine imwe rukumbi ihari.

Kubera ubwinshi bw’abantu bavomera muri ako gasantere, hari igihe amazi ashira bamwe bagataha batayabonye. Iyo bayabuze bajya ahitwa Rubirizi aho bajya kuyavoma mu kabande bagakoresha amasaha agera kuri abiri; nk’uko bisobanurwa na Nikuze Odette utuye mu kagari ka Ruhanga mu murenge wa Kigina.

Aho mu gasantere ka Nyakarambi ijerekani y’amazi igura amafaranga 40. Hari robine enye imwe niyo isigaye ikora gusa; nk’uko bivugwa na Kamirindi ucuruza amazi kuri robine iri Nyakarambi.

Mu karere ka Kirehe, amazi amaze kugera ku baturage ku kigero cya 39,3% hakaba hari gahunda yo gusana imiyoboro yangiritse ku buryo mu minsi ya vuba amazi azaba yabonetse; nk’uko byemezwa n’umukozi ushinzwe ibidukikije n’amazi mu karere ka Kirehe, Syvais Mutabaruka.

Ubu akarere katanze isoko ryo gusana gusana umuyoboro wa Kamusare mu murenge wa Nyarubuye uzaha amazi umurenge wa Nyarubuye wose. Mu mwaka wa 2015 bateganya kuzaba bageze kuri 85% by’amazi azaba ari mu karere kose.

Ikibazo cy’amazi kigarara ku bigo by’amashuri, amavuriro hamwe n’abaturage kuko amazi aba ari make ugereranije n’akenewe.

Hari hashize iminsi mu karere ka Kirehe hanavugwa ikibazo cy’umuriro ariko cyo ubu cyarakemutse.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka