Ihungabana ryugarije urubyiruko rutazi inkomoko ku kigero cya 99% - MINUBUMWE

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) iratangaza ko n’ubwo ikibazo cy’ihungabana kiri mu byiciro byose by’urubyiruko, ariko abatazi inkomoko bugarijwe ku kigero cya 99%.

N’ubwo hashize imyaka 28 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe ariko ikibazo cy’ihungabana kiracyagaragara mu Banyarwanda kandi ngo urubyiruko ni rumwe mu byiciro byugarijwe cyane kurusha abandi.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ubwo Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ishingano Mboneragihugu yagiranaga ibiganiro n’abafatanyabikorwa muri gahunda z’isanamitima no komora ibikomere by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tariki 06 Gicurasi 2022.

Dr Bizimana avuga ko ibiganiro n'abafatanyabikorwa bigamije kureba no gufatanya uburyo bashyira hamwe ku bijyanye n'ingamba zo gukemura ikibazo cy'ihungabana
Dr Bizimana avuga ko ibiganiro n’abafatanyabikorwa bigamije kureba no gufatanya uburyo bashyira hamwe ku bijyanye n’ingamba zo gukemura ikibazo cy’ihungabana

Yifashishije ubushakashatsi bwakozwe na Unity Club muri 2021, Minisitiri Dr. Jean Damascene Bizimana yavuze ko n’ubwo ihugabana riri mu byiciro byose by’Abanyarwanda ariko urubyiruko rwugarijwe ku gipimo kiri hejuru.

Yagize Ati “Muri 2021 Unity Club yakoresheje ubushakashatsi, aha mbere hagaragaye igipimo kiri hejuru ku bikomere bituruka ku mateka ni mu rubyiruko rutazi inkomoko, icyo kibazo kiri kuri 99%. Urumva ko biteye impungenge cyane, kuko abatazi inkomoko abenshi hafi ya bose ni abana Jenoside yabaye bakiri bato kenshi bakagenda barokorwa n’abasirikare b’Inkotanyi aho babasanze bakabajyana mu bigo by’impfubyi, ariko icyo kibazo kiranga kikaremera mu mibereho yabo.”

Yakomeje agira ati “Icyiciro gikurikiyeho ni mu rubyiruko rwarokotse Jenoside, bafite ibikomere bishingiye ku mateka ku kigero cya 87%, icyiciro cya gatatu kigaragaramo igipimo cy’ibikomere biri hejuru ni mu rubyiruko rwavutse ku babyeyi basambanyijwe ku gahato, bafite igipimo cy’ihungabana ku kigero cya 69%, icyiciro cya kane ni ku bana bavutse ku babyeyi badahuje ubwoko ni 43%”.

Uretse ibyo byiciro, ubushakashatsi bwa Unit Club bwanagaragaje ko urubyiruko rukomoka ku babyeyi bakoze Jenoside bafite ibikomere ku kigero cya 35%, mu gihe abavutse nyuma ya Jenoside bugarijwe ku gipimo cya 14%.

Abafatanyabikorwa ba MINUBUMWE biyemeje kugira uruhare mu gukemura ikibazo cy'ihungabana
Abafatanyabikorwa ba MINUBUMWE biyemeje kugira uruhare mu gukemura ikibazo cy’ihungabana

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) muri 2018, bwo bwagaragaje ko imiterere y’ikibazo cy’ihungabana cyugarije Abanyarwanda ku kigero cya 3.6%, mu gihe iryo hungabana ryugarije 28% by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abenshi bari mu Mujyi wa Kigali.

Bimwe mu bibazo bivugwa byagiye bigaragazwa bituma ibikomere bikomeza kubaho, birimo ko bumva baratereranywe n’umuryango Nyarwanda bigatuma bitera icyizere. Kutamenya inkomoko yabo na cyo ni kimwe mu bibazo byagaragajwe bituma ibikomere bikomeza kubaho.

Kutagira umuryango cyangwa kuba mu muryango urimo ibibazo n’umwiryane na cyo ni ikindi kibazo cyagaragajwe, kwitwa amazina abatesha agaciro na yo yagaragajwe nk’imwe mu mpamvu ituma ibikomere bidakira, kwitirirwa ibyaha byakozwe n’ababyeyi, kugendana ipfunwe, guhorana agahinda na zo ni izindi mpamvu zituma ibikomere bidakira mu rubyiruko.

Abafatanyabikorwa ba MINIBUMWE muri gahunda z’isanamitima, bavuga ko kugira ngo barusheho komora abafite ibikomere bugarijwe n’ihungabana, ari uko buri wese ikibazo yakigira icye.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’umuryango uharanira agaciro k’abagonganye n’amategeko (DIDE Rwanda), Odette Mukansoro, avuga ko bagomba gukorera hamwe ndetse no kubigira ibyabo kugira ngo ubufasha batanga bugire icyo bugeraho.

Ati “Icyakorwa ni ukugira ngo buri wese yumve ko ari ikibazo, ikindi ni ugukorera hamwe kugira ngo buzuzanye, bamenye ese ibikoresho bakoresha ni ibihe, bakora bate, bakorera hehe, cyane ko hari uturere usanga harimo abafatanyabikorwa benshi ahandi hari bacye”.

RBC ivuga ko abantu bafite ibibazo by’ihungabana bafashijwe muri uyu mwaka, 35% bari ku miti, ibi bikaba bigaragaza uburemere bw’ikibazo cy’uburwayi bafite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ihungabana mu Rwanda rwa nyuma ya 1994 ni ngombwa kubera impamvu eshatu z’ingenzi:

1. Ubuyobozi ntibwatanze umwanya kubantu babifitiye Impano ndetse n’ubumenyi ngo bahumurize Abantu ntacyo bikanga.

2. Mugihe ihungabana riri murubyiruko rwose,muRwanda hitabwaho uruhande rw’abacitse ku icumu gusa mugihe ubushakashatsi bugumye kwemeza ko ushaka umunezero urambye awushakira n’umuturanyi.

3. Hari ibintu byinshi bibi biguma kubera hirya no hino mugihugu. Ibyo bintu bigahahamura Abantu ndetse rimwe na rimwe bigatwara ubuzima bw’abantu ariko ntihagire itohoza ryuzuye rikorwa cyangwa ryanakorwa ugasanga rififitse. Icyo gihe umuntu wese arahungabana kuko aba yumva ibyabaye kuri mugenzi we nawe byamushyikira.

4. Igiciro cyo guhagarika insengero no kubuza abasenga umudendezo nkuko abanyarwanda bari babisanganywe kizababana kinini. Leta nireke abasenga basenge kandi basengere aho bifuza. Niba ari ubutayu or ahandi hose. Abadasenga barasengera kandi ntiwasengera ngo ureke gusendera. Gusendera nibyo bita guhungabana muri science.
koze ko bigaragarako uRwanda

Pasteur Ezechias Nzasabimana yanditse ku itariki ya: 18-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka