Ihohoterwa ryangiza ubwonko bw’uwarikorewe - Impuguke

Inzobere mu bumenyamuntu zemeza ko uwakorewe ihohoterwa cyane cyane irishingiye ku gitsina, atongera gutekereza neza bigatuma ibyo yakoraga bimuteza imbere atongera kubikora.

Aziza Aziz-Suleyman, umuyobozi w'umushinga (SDC) ukurikirana iby'ihohoterwa mu Rwanda, u Burundi na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)
Aziza Aziz-Suleyman, umuyobozi w’umushinga (SDC) ukurikirana iby’ihohoterwa mu Rwanda, u Burundi na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)

Ibyo ngo biterwa ahanini n’uko ari ihohoterwa rikorerwa mu mubiri, bigatuma ahora atekereza ku byamubayeho, agahorana ubwoba bityo ibyo yari asanzwe akora ukabona arabihagaritse ndetse na we ubwe ntiyongere kwiyitaho nk’uko byari bisanzwe ari yo mpamvu buri wese asabwa kurirwanya.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), Umutoni Gatsinzi Nadine, avuga ko ihohoterwa rigira ingaruka nyinshi ku warikorewe kuko hari byinshi bihinduka mu mubiri we.

Agira ati “Iyo umuntu yahohotewe agira ibibazo by’imbamutima, ntabwo yongera kumva ko ari umuntu, akenshi niba yanigaga arabihagarika. Niba hari n’ibindi yakoraga bimufasha mu buzima ntabasha kubikomeza kuko aba yakorewe icyaha cyo mu mubiri gituma atongera gutekereza ibindi”.

“Iyo rikorewe umwana w’umukobwa cyangwa umugore, ntiyongera kugira ubuzima yari afite. Ni icyaha kigira ingaruka zikomeye ku muryango kuko bishobora kuvamo gutandukana kw’abashakanye bigatuma abana batabona uburere bukwiye, ni ikibazo twese tugomba kurwanya”.

Dr Yvonne Kayiteshonga, umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri Minisiteri y’Ubuzima, we avuga ko ihohoterwa riri mu bitera ihungana ari ryo ritera uwarikorewe kugira imyitwarire idasanzwe.

Umutoni Gatsinzi Nadine, Umunyamabanga uhoraho muri MIGEPROF
Umutoni Gatsinzi Nadine, Umunyamabanga uhoraho muri MIGEPROF

Ati “Ihungabana rikazwa n’ibindi bibazo umuntu abana na byo mu buzima igihe kirekire nka SIDA, diyabete n’izindi ndwara zidakira. Ikindi cyongera ubukana ihungabana ni ihohoterwa ririmo ibikorwa by’ubugome umuntu yagiriwe, akarikizwa no kubana n’abantu bamwumva bakamwitaho”.

Iby’ihohoterwa byagarutsweho mu nama y’iminsi itatu ibera Kigali yatangiye kuri uyu wa 27 Gicurasi 2019, ikaba yahuje inzego zitandukanye zaba iza Leta n’izabikorera bo mu bihugu bitatu ari byo u Rwanda, u Burundi na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bagamije kureba uko ihohoterwa muri rusange ryahashywa.

Umuyobozi w’umushinga (SDC) ukurikirana iby’ihohoterwa muri ibyo bihugu uko ari bitatu, Aziza Aziz-Suleyman, avuga ko ihohoterwa rigihari ari yo mpamvu y’inama zo kurikumira.

Ati “Mu Rwanda habye ibibazo by’ihohoterwa rikabije kubera Jenoside ariko ubu hari intambwe yatewe mu kurikumira ku buryo n’abandi bahafatira urugero rwiza. Muri RDC ho n’ubu riracyahari kubera intambara zihahora kimwe n’ubwumvikane buke bwaje mu Barundi muri 2015 na ho habaye ihohoterwa ari yo mpamvu duhura ngo turebe uko twarirwanya”.

Impuguke mu by’ihohoterwa zivuga ko ritagira ingaruka ku wo ryakorewe gusa ahubwo ko ari ikibazo kuri sosiyete yose irimo abahohotewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka