Igwingira rishobora kuba uruhererekane mu muryango (inzobere)

Imirire mibi y’igihe kirekire, ishobora gutuma umwana agwingira. Kugwingira, bituma igihagararo cy’umwana, ibiro bye ndetse n’imitekerereze y’ubwonko bidakura neza, ngo bibe bijyanye n’imyaka ye.

Umugore utwite, aba agomba kurya indyo yuzuye kugira ngo we n’umwana atwite, badahura n’ikibazo cy’imirire mibi. Mu gihe bitagenze gutyo, umugore ashobora kubyara umwana ufite ikibazo cy’imirire mibi cyangwa wagwingiriye mu nda.

Machara Faustin, inzobere mu mirire y’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana mu kigo cy’Igihugu cy’imbonezamikurire y’abana bato (NECDP), yatangarije Kigali Today ko imiryango ikennye cyane ishobora guhura n’ikibazo cy’uruhererekane mu kugwingira.

Machara Faustin
Machara Faustin

Yagize ati: “Igwingira cyangwa imirire mibi, biba uruhererekane mu miryango yazahajwe n’imirire mibi. Iyo umugore atwite, ariko afite imirire mibi, aba afite ibyago byinshi byo kubyara abana bafite imirire mibi, bafite ibiro bike cyangwa bagwingiriye mu nda. Abo bana iyo batitaweho ngo bonke neza kandi bagaburirwe neza, na bo bakurana imirire mibi, bakazaba ingimbi n’abangavu ariko baragwingiye. Iyo na bo bageze igihe cyo kubyara bakiri mu mirire mibi, na bo babyara abana bafite ibibazo ku buzima bwabo, bikaba uruhererekane”.

Gusa ariko, ngo byashoboka ko umwana yagwingira ari mu nda, ariko yavuka akitabwaho, akazakura nta kibazo afite. Yagize ati: “Iyo umwana yagwingiriye mu nda, haba hakiri amahirwe ko yakwitabwaho avutse, akonka neza ndetse yagira amezi 6, agahabwa imfashabere irimo intungamubiri zuzuye, akazakura neza, atarangwaho imirire mibi ndetse ntakomeze kugwingira.”

Mu Rwanda hashyizweho gahunda zihariye zo kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, ku buryo n’abana bavuka bafite imirire mibi bakurikiranwa bagakurana ubuzima bwiza.

Abashakashatsi mu mikurire y’umwana, bavuga ko umwana aba agomba kwitabwaho cyane mu myaka ibiri ya mbere y’ubuzima bwe kuva agisamwa, kuko 80% by’ubwenge bwa muntu, bwirema mu myaka itatu ya mbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka