Ibintu bitanu udakwiye guha abana bari munsi y’imyaka itanu

Abana bafite munsi y’imyaka itanu bakenera indyo yuzuye igizwe n’imboga, imbuto, ibinyamisogwe, amata n’ibiyakomokaho na poroteyine.

Indyo yuzuye, igira intungamubiri zikenerwa mu mikurire y’umwana, mu iterambere rye no mu myigire ye.

Gusa hari ibyo kurya umwana uri munsi y’imyaka itanu atagomba kurya, nk’ibiryo birimo umunyu mwinshi, ibifite ibinure byinshi, ibirimo isukari nyinshi n’ibindi bidafite intungamubiri zikenewe kuko bishobora kumuzanira ingaruka z’umubyibuho ukabije na diyabete yo mu bwoko bwa 2.Ikindi kandi, umwana ntagomba kunywa ibinyobwa birimo ikawa cyangwa isukari nyinshi.

Ibyo bintu 5 bitanu bidakwiye mu mafunguro y’abana ni ibi bikurikira :

1. Umwana ntagomba kunywa cyangwa kurya ibintu birimo ikawa

Urubuga rwa Internet www.raisingchildren.net.au rusobanura ko impamvu ari bibi guha umwana ikawa, ari uko ituma umubiri unanirwa gufata ‘calcium’ iri mu byo kurya umwana ariye. Ikindi kandi iyo umwana ariye cyangwa anyoye ikawa, imwongerera imbaraga zitari iz’umwimerere kandi ni bibi. Ni kimwe no kumuha ibinyobwa byongera imbaraga cyangwa shokora (chocolate).

2. Amata y’inka

Umwana utaruzuza umwaka ntagomba kunywa amata y’inka. Igifu cye bikigora gukora igogora ryayo, ndetse hari n’imyunyungugu iba mu mata y’inka ishobora kwangiza impyiko z’umwana utaramara umwaka avutse kuko ziba zitarakomera.

3. Ubuki

Ni bibi guha umwana utaruzuza umwaka ubuki, nubwo bwaba ari ubwo kumuvura inkorora, kuko ubuki bubamo bagiteri yitwa “clostridium botulinum” ishobora gutera umwana ikibazo mu gifu.

4. Amacunga n’indimu

Impamvu ari bibi guha umwana utaruzuza umwaka amacunga cyangwa indimu, ni uko izo mbuto zombi zikungahaye kuri vitamine C na acide, ibyo bikaba byatera umwana ibibazo mu nda cyangwa bikamutera ikirungurira.

5. Soda

Si byiza guha abana soda, kuko igira ingaruka nyinshi mu buzima bwabo zirimo: kwangiza ubwonko, kwangiza amenyo no gutuma amagufa yoroha. Soda kandi ishobora gutera abana diyabete, ishobora no kubatera umubyibuho ukabije. Ikindi nubwo abana benshi bakunda soda, abahanga mu by’imirire bavuga ko nta ntungamubiri n’imwe iba muri soda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka