Ibikoresho by’isuku bikoreshwa inshuro nyinshi mu gihe cy’imihango byafasha abahendwaga n’ibikoreshwa inshuro imwe

Mu Rwanda 72% by’abagore n’abakobwa ntibabona ibikoresho bibafasha mu gihe cy’imihango. Ibi byagarutsweho mu bushakashatsi bwamuritswe mu nama y’Igihugu ku isuku iboneye mu gihe cy’imihango yabaye ku wa Kane tariki 09 Kamena 2022. Iyi nama yabaye mu gihe tariki 28 Gicurasi aribwo hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’isuku iboneye ku bagore n’abakobwa bari mu mihango (Menstrual Health and Hygiene Day).

Abitabiriye ibiganiro bagaragarijwe ubushakashatsi bwakozwe
Abitabiriye ibiganiro bagaragarijwe ubushakashatsi bwakozwe

Mu bushakashatsi bwamurikiwe abitariye iyi nama y’Igihugu ku isuku iboneye mu gihe cy’imihango, bwakozwe n’umuryango ugamije iterambere ry’urugo by’umwihariko umugore (WEEAT) bugaragaza ko mu Rwanda abagera kuri 72% badafite ubushobozi bwo kubona ibikoresho by’isuku byabugenewe byo gukoresha mu mihango, biturutse ku guhenda kwabyo binajyana n’ubushobozi buke bw’abakobwa n’abagore. Ndetse bwagaragaje ko n’ubwo hari abazi ibikoresho bikoreshwa inshuro nyinshi ariko badafite amakuru ahagije mu kubikoresha.

Vestine Mukeshimana, Umuyobozi wa WaterAid, yavuze ko abantu bakwiye gukora ibishoboka byose kugira ngo bafatanyirize hamwe mu gutanga ibikenewe mu rwego rwo kwita ku isuku mu gihe cy’imihango kuko hakigaragara imbogamizi nyinshi. Ibi ngo bizafasha abagore kugira uruhare mu iterambere no kubaho ubuzima bwisanzuye.

Ibi bikoresho by'isuku mu gihe cy'imihango byifashishwa inshuro nyinshi
Ibi bikoresho by’isuku mu gihe cy’imihango byifashishwa inshuro nyinshi

Yagize ati: “Miliyoni 300 ku isi buri munsi baba bari mu mihango. Gusa abagera kuri miliyoni 500 ku isi bagorwa no kubona ibikenewe mu gihe cy’imihango nk’amazi, kotegisi, ubwiherero n’ibindi.”

Yavuze ko ubu bushakashatsi bwari bugamije kureba uburyo hakoreshwa ibikoresho bikenewe mu gihe cy’imihango bikoreshwa inshuro nyinshi kuko bidahenze kandi bikagabanya n’imyanda yangiza ibidukikije, bikanarengera ubukungu kuko bikoreshwa nibura mu gihe cy’imyaka ibiri, bitandukanye n’ibikoreshwa inshuro imwe bikajugunywa kuko si buri wese ubasha kubona amafaranga 1000 buri kwezi.

Yasabye Leta ko yafasha inganda ntoya ziciriritse zikora ibyo bikoresho Cotex (kotegisi) zikoreshwa inshuro nyinshi, nazo zikagabanyirizwa imisoro, kubikoresho bavana hanze kuko zisora agera kuri 40%, kuko byatuma n’ibikoresho by’isuku izi nganda zikora, bikarushaho kugabanya imbogamizi abakobwa n’abagore bahura nazo mi gihe cy’imihango.

Yakomeje agaragaza ko mu bushakashatsi bwakozwe mu myaka yatambutse bwagaragaje ko ikibazo gikomeye cyane kuko abana b’abakobwa n’abagore bangana na 10% na 18% muri Afurika no mu Rwanda basiba ishuri n’akazi kubera kubura ikibafasha mu mihango.

Mukeshimana Vestine, Umuyobozi wa WaterAid
Mukeshimana Vestine, Umuyobozi wa WaterAid

Ibindi byagaragajwe ni uko hakiri n’imyumvire cyangwa amakuru y’ibihuha ku mihango, bigahurirana n’imbogamizi zishingiye ku muco.

Iyi nama y’Igihugu ni ku nshuro ya kane ibaye aho itumirwamo inzego zitandukanye zirimo n’iza Leta zifite mu nshingano ubuzima bw’umwana w’umukobwa n’umugore.

Minisiteri y’uburezi igaragaza ko kugeza ubu ibikoresho mu cyumba cy’umukobwa bikiri bikeya, gusa igashima abafatanyabikorwa kubera gahunda bagira zunganira Leta, mu gufasha umwana w’umukobwa mu gihe cy’imihango. Kandi yiteguye gufatanya n’abandi kugira ngo hakurweho inzitizi zikibangamiye umwana w’umukobwa.

Gitera Joseph, Umukozi muri Minisiteri y’Ubuzima mu ishami rishinzwe ubuzima bw’umubyeyi, umwana ingimbi n’abangavu, avuga ko kutagira ibikoresho by’isuku ku mukobwa uri mu mihango bigira ingaruka nyinshi.

Gitera Joseph, umukozi muri Minisiteri y'Ubuzima mu ishami rishinzwe ubuzima bw'umubyeyi, umwana, ingimbi n'abangavu
Gitera Joseph, umukozi muri Minisiteri y’Ubuzima mu ishami rishinzwe ubuzima bw’umubyeyi, umwana, ingimbi n’abangavu

Ati: “Icya mbere umukobwa bimutera ipfunwe iyo ari mu bandi, bikamutera ihungabana, hari n’abatakaza amashuri bigatuma mu gihe cy’iminsi imihango ishobora kumara no gutsinda bizagabanuka.”

Mu mbogamizi zagaragajwe nk’ibiciro biri hejuru ku bikoresho by’isuku n’isukura ku bakobwa n’abagore, Blandine Umuziranenge, Umuyobozi wa Cosmotive, ikora ibikoresho by’isuku n’isukura ku bakobwa n’abagore bikoreshwa inshuro nyinshi mu gihe cy’imihango, avuga ko kuba bigihenze bibangamira umubare munini ku babikenera.

Ati “Ni amafaranga atari make ku bantu bose, kuko tugereranyije n’ubushobozi bw’Abanyarwandakazi ntabwo ari umubare munini ushobora kubona ayo mafaranga nyuma yo gukemura ibindi bibazo bindi by’ingenzi nko kurya, kwisukura bisanzwe n’ibindi nkenerwa, rero ni amafaranga abangamira benshi kandi n’abandi babasha kuyabona aramutse abonye ibihendutse andi asigaye ntiyabura ikindi ayakoresha.”

Ku bijyanye n’ibikoresho by’ibanze bikenerwa n’abakora ibikoresho by’isuku by’umwihariko ibikoreshwa inshuro nyinshi ni uko hagaragajwe ko inganda zibikora z’imbere mu gihugu zihura n’inzitizi z’ibikoresho kuko ibyinshi bituruka mu Bushinwa, ndetse ko mu gihe cya Covid-19 bahuye n’imbogamizi zikomeye.

Mu mpera za 2019 nibwo ibikoreshwo by’isuku bikoreshwa n’igitsina gore byasonewe gutanga umusoro mu Rwanda, hagamijwe kumanura ibiciro byabyo byari biri gutumbagira.

Gusa hagaragajwe ko n’ubwo ibiciro byagabanyijwe, n’ubundi ntacyahindutse kuko bikiri ku rwego rwo hejuru ugereranyije n’ubushobozi bwa benshi.

Uyu mwaka WaterAid yahisemo Insanganyamatsiko igira iti “nta n’umwe ukwiye gusigara mu mwijima mu bijyanye n’imihango.”

WaterAid isanzwe ari umufatanyabikorwa mu turere turimo Bugesera na Nyamagabe aho yagiye yubaka ibikorwa remezo bigamije kwimakaza isuku n’isukura, cyane cyane ku bigo by’amashuri ahagiye hubakwa ibyumba by’abana b’abakobwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

igitekerezo cya sanitary pad zikoreshwa inshuro nyinshi narakigize ntumiza ibikoresho hanze ngirango urubyiruko rwabakobwa rujye ruzidoda rukuremo izo rukoresha rubone n’amafranga yo kwirwanaho no kugirango icyo gikorwa cyo gukomeza kuzikora gikomeze .
nasobanuriye kuri douane kw’ari ibyisuku y’abagore banga kubyumva barabitaxa bituma dutanga menshi .ibyaje twagerageje gukora nkeya ariko ukuyemo aya dedouanement ntiwabona uko utumiza ibindi.izi discours muvuga ninziza pe ariko zitandukanye na realité sur terrain; ntawundi nashishikariza kubijyamo kuko nsankaho nahombye.
mureke inganda zishoboye guhenda abantu zikorere ibyazo abakene bo bazahora inyuma.
nyamara njya kuzitumiza bavugaga ko ari tax exempt.
imana ibarinde.

jeanclaude yanditse ku itariki ya: 14-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka