Ibagiro ry’umujyi wa Musanze ryafunzwe kubera umwanda
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV yafashe icyemezo cyo gufunga ibagiro rivamo inyama zikoreshwa mu mujyi wa Musanze n’ahandi nyuma yo gusanga ririmo umwanda.

Icyo cyemezo cyafashwe muri iki cyumweru kiri kurangira, nyuma yuko ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru busuye ahantu hose hatunganyirizwa amafunguro busanga ibagiro rya Musanze ridakwiye gukomeza gukora kubera umwanda barisanganye.
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Ugushyingo 2017, Guverineri Gatabazi yatangarije Kigali Today ko iryo bagiro ryafunzwe bagasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Musane kubaka ubundi bushya.
Agira ati “Twahagaritse ibagiro dusaba ko akarere kabishyira mu bikorwa. Nta mahirwe yandi twabaha yo gukorera mu mwanda! Ntayo!”
Akomeza avuga ko ubwo basuraga iryo bagiro basanze rifite umwanda ukabije ku buryo abantu batari bakwiye kurya inyama zihaturuka.
Ibi abivuga ahereye ku kuba iryo bagiro rikorera mu nzu ishaje, aho bamena imyanda ntihatunganyije, inyama nazo zirambikwa ku bikuta kuko nta byuma bihagije byo kuzimanikaho.

Guverineri Gatabazi avuga ko Akarere ka Musanze kaganira n’akarere ka Gakenke kakaba kabatije ibagiro baba bakoreramo kuko iryo muri Gakenke ryujuje ibisabwa.
Nubwo ariko ibagiro rya Musanze ryafunzwe, ryakomeje gukora rwihishwa. Umunyamakuru wa Kigali Today yararisuye asanga rigitanga serivisi.
Si ubwa mbere kandi ngo iryo bagira rihagarikwa ariko abarikoreramo ntibabishyire mu bikorwa. Hari amakuru avuga ko ryari rimaze imyaka ibiri rihagaritswe ariko rikomeza kubagirwamo.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze, ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ndabereye Augustin ahamya ko atari azi ko iryo bagiro ryakomeje gukora nyuma yo gufungwa.
Agira ati “Njye ntabwo ndahagera gusa twabiganiyeho ngo tubinoze ariko icyemezo cyafashwe na Guverioneri ntigisubirwaho.”
Akomeza agira ati “Gusa dufite umushinga ku bijyanye n’ibagiro, ikibanza kirahari turenda kuryubaka, twamaze kuvugana n’abafatanyabikorwa banyuranye mu minsi mike turatangira kuryubaka.”

Nyiramajyambere Assia, umucungamari wa Koperative KOUAUIMU yatsindiye isoko ryo gucunga ibagiro rya Musanze, avuga ko akazi gakomeje nkuko bisanzwe kuko amakuru y’ifungwa ry’iryo bagiro batigeze bayamenyeshwa.
Agira ati “Nta makuru twigeze tumenyeshwa, turatanga serivise uko bisanzwe. Gusa ayo makuru ntabe impamo kuko iri bagiro ritunze benshi muri uyu mujyi. Ntibadufungire ahubwo habe ibiganiro n’ubuyobozi bakemure ibibazo.”
Akomeza avuga ko bakomeje kwandikira akarere ka Musanze ngo kavugurure inzu, kanatange ibindi bisabwa ariko ngo nta gisubizo babonye.

Karikumutima Nohel,i ufite resitora mu mujyi wa Musanze avuga ko iryo bagiro ribafatiye runini kuko batwara inyama bizeye ko ari nzima nyuma yo gupimwa na veterineri.
Ohereza igitekerezo
|