Huye: Ingo 1207 ziganjemo iz’abize ntizateresheje umuti wica imibu

Igikorwa cyo gutera umuti wica imibu mu ngo zo mu Karere ka Huye cyatangiye tariki ya 15 Mutarama, kigasozwa ku ya 4 Gashyantare, cyasize hari ingo 1207, zitawuterewe.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabutare, ari byo byakurikiranye iki gikorwa, buvuga ko abatarateresheje uyu muti biganjemo abize bakarangiza byibura amashuri yisumbuye, harimo n’abaganga.

Abo bantu kandi urebye ni abatuye mu gace k’umujyi wa Butare ndetse no mu nkengero zawo, ni ukuvuga mu mirenge ya Ngoma, Tumba, Mukura, Mbazi na Huye.

Vital Migabo, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, avuga ko muri ziriya ngo 1207 zitateresheje umuti, zingana na 1.7% mu Karere ka Huye kose, mu Murenge ayobora honyine harimo 369.

Anavuga ko mu mpamvu abatarawuteresheje bagiye batanga harimo kuba mu mazu yabo harimo ibintu byinshi ku buryo kubisohora bitaborohera.

Yungamo ati “uretse ubunebwe bwo gusohora ibintu mu mazu, hari n’abagiye batanga impamvu zidasobanutse, ariko hari n’abo ubona barabitewe no kuba bazi ko mu mazu yabo harimo umwanda, bagatinya gusohora ibirimo ngo abantu batawubona.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko amalisiti y’abatarawuteresheje bayafite, bityo guhera kuwa mbere tariki 11 Gashyantare bakazabegera, umwe kuri umwe, kugira ngo bawutererwe, kubera akamaro ufite.

Agira ati “uretse ko n’igihe cyo gutera uyu muti cyari kigeze, urebye na marariya yari iri kugenda yiyongera, kuko mu kwezi kwa 10 kwa 2018, abayirwaye ari ibihumbi 15 na 304, mu gihe mu kwezi kwa 12 bari bamaze kugera ku bihumbi 40 na 900.”

Beatus Cyubahiro ukora muri porogaramu yo kurwanya marariya mu kigo RBC, avuga ko ari ku nshuro ya kabiri uyu muti wica imibu uterwa mu Karere ka Huye.

Uhaterwa bwa mbere muri Mata 2017, Akarere ka Huye kari mu twa mbere mu Rwanda tugaragaramo marariya, ariko ubungubu kari ku mwanya wa 11.

Uyu muti kandi ngo nta ngaruka ugira ku buzima nk’uko hari ababikeka. Ati “uyu muti wizweho, warapimwe kandi ufite ubuziranenge. Nko mu Burasirazuba umaze guterwa inshuro zirenze eshatu. Ntabwo rero wazanwa i Huye uje gutera ibibazo.”

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabutare bunavuga ko n’ubwo hari ingo 1207 zitateresheje uyu muti wica imibu, abawuteresheje biyongereye 3% ugereranyije n’abawuterewe muri 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nyakubahwa Meya ntiwakwinga abanyamujyi nabo ngo bize ibyo utamanya ngo nabaganga ngo abo bantu uzabashobore Huye abo nibo bananiza, ubuyobozi buri gihe mbere nambere ni bahanwe baci bwe amande urutonde murarufite kuko abantu ntibahora, mu gusubira mu gikorwa kubera abo banyabwenge baho!!!! koresha, kitansi, urebe ko bizongera

gakuba yanditse ku itariki ya: 10-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka